RFL
Kigali

Mars: Ubuturo bw’ikiremwa muntu mu myaka iza

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:7/12/2019 14:21
0


Abantu bamaze kugera kuri byinshi bitandukanye mu myaka myinshi ishize. Ntibatekerezaga kuba bajya ku kwezi, cyangwa se ngo babe bajya inyuma y'umugabane batuye, hanyuma bawurebe uko umeze. Ariko, ubu byarashobotse ndetse hari na gahunda zo kujya gutura ku mubumbe wundi.



Kuba batarabikoze kera kose si uko batari bubishobore, ahubwo ikibazo cyari ikoranabuhanga ridahagije. Icyo bakoze, ni ukuducira inzira, ngo abageze kuri ibyo, ndetse n'ibindi bitari ibyo, babashe kubigeraho. Turabashima. Kuri iyi nshuro, tugiye ku mubumbe ubarizwa ku birometero miliyoni 225/miliyoni 140 uvuye ku isi.

Gusa, ingano y'uru rugendo ishobora kwiyongera cyangwa ikagabanuka bitewe n'uburyo isi n'uyu mubumbe (tugiye kuvuga) biba byegeranye. Nk'umwaka ushize, uyu mubumbe wari mu birometero miliyoni 57.6 uvuye ku isi. Amakuru dukesha urubuga rw'ikigo NASA, agaragaza ko mu mwaka utaha; tariki 6, Ukwakira, 2020, uyu mubumbe uzaba ugaragara uri mu birometero miliyoni 62.07 uvuye hano.Mars, umubumbe wa kane uturutse ku zuba, ukaba no mu mibumbe mito, uyu, uzwi no ku izina ry' umubumbe utukura (Red planet) bitewe n'uburyo ugaragara nk' umutuku. Uyu, wahawe iri zina ry'imana y' intambara y'Abanyeroma; Mars. 

Ikigo cya NASA giheruka koherezayo imashini ngo zige uko uyu mubumbe utukura umeze. Iyi misiyo yagenze neza yabaye mu mwaka wa 2018, Ugushyingo, tariki ya 26. Iyi ni misiyo yahawe izina rya ' InSight', igomba kwiga ibice biri munsi kuri uyu mubumbe w' ibitare.

Ibi byose bikorerwa iki?

Umukire Elon Musk, uzwiho kuba afite uruganda rutunganya imodoka zihenze ku isi; Tesla, we yatangije gahunda yo gukora icyogajuru gihambaye kizajyana abantu kuri uyu mubumbe ahagana mu myaka ya 2060. Impamvu z'ibanze atanga ni uko abantu nitutaba ubwoko butuye ku mibumbe myinshi, tugomba byibuza kugira imyumvire yo gukora ingendo.

Musk anagaragaza ko abantu babaye badashatse ahandi hantu batura, hashobora kuzabaho ikiza gisibanganya inyokomuntu; mbega bagashiraho bose.

N'ubwo hari gahunda nyinshi zigamije kujyana abantu kuri uyu mubumbe wuzuye itaka ritukura, ntabwo ubushakashatsi buremeza ko waturwa n' abantu bamenyereye kwinjiza umwuka wa 'oxygen', bagasohora 'carbon dioxide'. Uyu mwuka dusohora, twita ko ari mubi, niwo wiganje kuri Mars.

Muri uyu mwaka turimo kwitegura kujyamo mu minsi itageze kuri 30, ikigo NASA cyateguye misiyo yo kwerekeza kuri mu isanzure, hanyuma kuri Mars, ubundi bakareba ko uyu mubumbe ushobora guturwaho n'abantu. Guhaguruka biteganyijwe hagati ya 17, Nyakanga na 5, Kanama, 2020. Impamvu ni uko iyi isi dutuye, na Mars ari bwo bizaba biringaniye, ku buryo byakoroshya urugendo.

Ese ubundi uyu mubumbe uwufiteho amakuru angana ate? Bimwe mu byo wamenya kuri Mars iri hafi kuba ubuturo bw'ikiremwa muntu:

Mars ni umubumbe wa kane uturutse ku zuba, hakaba hari intera ingana n' ibirometero miliyoni 228.

 Buriya kuri Mars igihe cyaho kiba kirekire ugereranyije na hano ku isi. Nk'umwaka wo kuri Mars ushobora kugera ku minsi 687 ya hano ku isi.

 Hagendewe ku buvumbizi bwagaragajwe, Mars ni umubumbe wiganjeho ibitare by'amabuye. Ibi byatewe n'ibirunga, kwiturwaho n'ibintu biremeye, imihindagurikire y'ibinyabutabire ndetse n' ibindi.

Mars ni umubumbe wiganjeho umwuka utari inshuti y'ubuhumekero bw'umuntu nka: Carbon dioxide (CO2), Argon (Ar), Nitrogen (N2) ndetse na Oxygen (O2) nkeya cyane.

Mars ikaba ifite amezi (ukwezi ku murika nijoro), ariyo; Phobos na Deimos. Aya, akaba yaravumbuwe n'impuguke mu by' ikirere; Asaph Hall,mu mwaka wa 1877.

 Bigaragazwa ko Mars mu isanzure ariyo ifite umusozi muremure cyane, Olympus Mons ufite ibirometero 21, bivugwa ko ukubye inshuro enye umusozi muremure ku isi Everest.

Src: nationalgeographic.com, nasa.gov, theguardian.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND