RFL
Kigali

Menya abakinnyi 10 ba mbere bihuta mu kibuga kurusha abandi ku isi mu mwaka wa 2019

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/12/2019 18:21
0


Umupira w’amaguru w’iki gihe utandukanye cyane n’uwo mu myaka yo hambere, haba mu buryo bw’imikinire ndetse n’amategeko awugenga. Muri iki gihe umwanya waba ukinaho wose ushobora guheka ikipe ukayitsindira ibitego ikagira umwanya mwiza, icyo bisaba gusa ni ukuba uzi kunyaruka kandi ukagira amayeri.



Mu kibuga abakinnyi bakoresha imbaraga nyinshi, ariko bose siko bakoresha izingana, hari abatekereza ko umukinnyi utsinda ibitego ariwe uba wakoze cyane mu kibuga, ariko sibyo  kubera ko niba ukunda gukurikira umupira w’amaguru wemeranya nanjye ko Casemiro ari umukinnyi ukora cyane muri Real Madrid yewe n’ibikombe bitandukanye iyi kipe yatwaye uyu musore yabigizemo uruhare rufatika, ariko siwe wahabwaga ibihembo.

Burya Imana irema umuntu ntiyamuhaye byose, yamugeneye iby’ingenzi bizamugirira umumaro. Cristiano Ronaldo na Lionel Messi isi yose yemera ko ari abakinnyi b'abahanga kandi n’ibikorwa byabo birivugira, ariko uzasanga nihasuzumwa ibirometero bakoresheje biruka mu mukino ari bike, hari ababarushije umuvuduko nubwo baba batsinze ama Hat-tricks.

Aba ni abakinnyi 10 ba mbere bagaragaje umuvuduko udasanzwe ku isi mu mwaka wa 2019 

10. Karim Ballarabi

Uyu mudage w’imyaka 29 akinira ikipe ya Bayern Leverkusen yo mu Budage, akaba akina asatira aca ku mpande, uyu musore arihuta cyane iyo azamukanye umupira aciye ku mpande agatanga imipira ivamo ibitego cyangwa akabyitsindira, mu mwaka w’imikino ushize yatsinze ibitego 9, anatanga imipira 5 yavuyemo ibitego.

Mu isaha imwe Karim iyo ari mu kibuga yiruka ibirometero 35.27 ibi bikagaragaza umuvuduko we iyo asatira, ni abakinnyi bake bashobora gukora ibi.

9.  Kyle Walker

Walker w’imyaka 29, avuka mu Bwongereza akaba akinira ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza,  akinisha akaguru k’iburyo. Uyu ni umwe muri bamyugariro bihuta cyane kuri iyi si kuko nawe mu gihe cy’isaha imwe ari mu kibuga aba yirutse ibirometero 35.27, umuvuduko w’uyu musore worohereza cyane Sergio Aguero na Raheem Sterling baba bari mu busatirizi bwa Manchester City kuko inshuro nyinshi usanga ari guhindura imipira imbere y’izamu ry’uwo bahanganye.

8. Patrick Van Aanholt

Aanholt w’imyaka 28 avuka mu gihugu cy’u Budage akaba akina ku ruhande rw’ibumoso mu bwugarizi bwa Crystal Palace yo mu bwongereza, uyu ni umwe mu basore bihuta cyane kuri iyi si kuko usanga byibura mu gihe cy’isaha ari mu kibuga aba yirutse ibirometero 35.4, bikaba byorehereza cyane Wilfield Zaha kwinjira mu rubuga rw’umunyezamu rw’ikipe bahanganye kuko aba afite moteri yizeye kumuhereza imipira agatsinda.

7. Jamie Vardy

Vardy ni umwe muri barutahizamu bavuka mu gihugu cy’u Bwongereza bazi kunyaruka cyane, ku myaka 32 niwe uyoboye ubusatirizi bwa Leicester City yo mu bwongereza, umuvuduko we ku isaha ungana na Kirometero 35.44, yafashije Leicester City gutwara igikombe cya shampiyona itunguranye, abakinnyi bakina mu bugarira bashobora gufata Vardy bakamuheza ni bake cyane.

6. Sadio Mane

Uyu musore ukomoka mu gihugu cya Senegal ukinira Liverpool, ni umwe muri ba rutahizamu isi ifite bazi kunyaruka cyane, ku myaka ye 27 y’amavuko afite uruhare runini cyane kubyo Liverpool yagezeho ndtse nibyo izageraho ikimufite. Mane iyo ari mu kibuga ku isaha yiruka ibirometero 35.70, akaba afite uduhigo dutandukanye ndtse akaba anafatwa nk’intwari muri Liverpool kubera ibyo yayikoreye, anakiyikorera magingo aya.

5. Inaki Williams

Uyu rutahizamu wa Athletic Bilbao yo muri Espange ukiri muto cyane uvuka muri Espagne, ku myaka 25 ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini iyi kipe, mu mwaka w’imikino ushize mu mikino 30 yakinnye yatsinze ibitego 11 atanga imipira 4 yavuyemo ibitego, ni umukinnyi wihuta cyane ku buryo byorohera bagenzi be ku mukinisha, mu gihe cy’isaha Inaki ari mu kibuga yiruka ibirometero 35.71, bikaba bivugwa ko hari amakipe akomeye yo mu bwongereza yatangiye kumunuganuga.

4. Orlando Berrio

Uyu ni umunya Colombia w’imyaka 28 y’amavuko akaba ashobora gukina aca ku mpande cyangwa agakina ari we rutahizamu ucungiweho ibitego mu ikipe ya Flamengo yo muri Brazil, uyu musore afite umuvuduko uteye ubwoba n’ubwo yaranzwe n’imvune cyane kuva yagera muri Brazil, ariko iyo ari muzima ni umwe mu bakinnyi banyaruka cyane ku isi, mu gihe cy’isaha imwe iyo ari mu kibuga Berrio yiruka ibirometero 36.

3. Kylian Mbappe

Uyu mufaransa w’imyaka 20 y’amavuko ukinira PSG ndetse n’ikipe y’igihugu y’ubufaransa, akaba yarafashije iigihugu cye kwegukana igikombe cy’isi muri 2018, nta wushidikanye ku buhanga n’umuvuduko udasanzwe w’uyu musore, iyo azamukanye umupira kuri Counter – attack kumuhagarika ntibibaho kuko muhura agaruka yishimira igitego. Bigora benshi cyane kwiyumvisha umuvuduko uyu musore afite kuko yihuta cyane, mu mwaka w’imikino ushize mu mikino, yabanje mu kibuga mu mikino 36 atsinda ibitego 32.

2. Gareth Bale

N'ubwo mu minsi ishize atari ameranye neza n’umutoza wa Real Madrid Zinedine Zidane, uyu munya Wales w’imyaka 30 y’amavuko ukinira Real Madrid ntawushidikanya ku muvuduko agira ndetse n’uruhare yagize ngo Real Madrid yegukane Champions League ya gatatu nyuma y’ibitego 2 yatsinze. Byibura Bale iyo ari mu kibuga ku isaha yiruka ibirometero 36.9, ibi byafashije cyane ubusatirizi bwa Real Madrid igihe kirekire  bityo ikipe igira umusaruro mwiza wagaragariye buri wese.

1.   Arjen Robben

Robben kuri ubu wasezeye ku mupira w’amaguru muri Nyakanga 2019, ubwo yakiniraga Bayern Munich yo mu budage, ku myaka 35 niwe uyoboye abakinnyi bihuta cyane ku isi kurusha abandi muri uyu mwaka wa 2019.

Kuba uyu muholandi abasha kunyaruka cyane kurusha abakinnyi bakiri bato byamuhaye kuyobora Bayern ayigeza kuri byinshi, birimo ibikombe bitandukanye yatwaranye nayo.

Iyo yabaga ari mu kibuga mu gihe cy’isaha Robben yirukaga ibirometero 37.

Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bayoboye umupira ku isi kuri ubu ntibagaragara mu bakinnyi 10 ba mbere (bihuta) banyaruka ku isi.


Byari bigoye cyane gufata Robben iminota 90 kubera yanyarukaga cyane


Gareth Bale umwe mu bakinnyi bihuta cyane isi ifite


Kylian Mbappe bigoye cyane guhagarika bitewe n'umuvuduko afite


Orlando Berrio ukinira Flamengo ni umwe muri ba rutahizamu isi ifite banyaruka cyane bigoye no kubahagarika


Sadio Mane ni umwe mu bakinnyi bakomoka muri Afurika uri mu bakinnyi 10 ba mbere ku isi banyaruka cyane





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND