Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abari munsi y’imyaka 17 iratangira umwiherero w’ibyumweru bibiri, wo kwitegura amajonjora yo gushaka tike y’igikombe cya Afurika kizaba mu mwaka wa 2021 kikabera muri Morocco.
Mu
mezi ane ashize nibwo ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 15 yitabiriye
irushanwa rya CECAFA U17 ryabereye muri Eritrea, amavubi agatungura benshi
yitwara neza mu mikino itandatu bakinnye, bagatsindamo ine harimo imikino
batsinze uburundi na Tanzania, baza gutsindwa imikino ibiri, batahukana umwanya
wa gatatu.
Mu
rwego rwo gutegura ikipe y’igihugu y’ejo hazaza ikomeye kandi izatanga
umusaruro ku ruhando mpuzamahanga, Minisiteri ya Siporo na FERWAFA biyemeje ko
aba balkinnyi bakiri bato bagiye kwitabwaho bagashakirwa amarushanwa ku byiciro
bitandukanye, ndetse bakanakurikiranwa kugira ngo bazatange umusaruro ufatika
mu ikipe y’igihugu.
Iyi kipe ikaba igomba gutangira imyitozo kuri uyu wa kabiri, aho biteganyijwe ko izajya ikora imyitozo kabiri ku munsi, mu gitondo bazajya bakorera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ku isaha y’i saa tatu za mu gitondo, mu gihe nyuma ya saa sita bazajya bakorera muri sitade Amahoro ku isaha y’i saa cyenda.
Uyu mwiherero biteganyijwe ko uzamara ibyumweru bibiri bakurikiranwa n’umutoza w’ungirije ariwe Gatera Moussa, kubera ko Rwasamanzi Yves usanzwe ari umutoza mukuru, akaba anatoza ikipe ya Marines FC yo mu karere ka Rubavu ari gukina imikino ya shampiyona itamwemerera kuboneka muri iyi minsi.
Biteganyijwe
ko muri uyu mwiherero bazakinamo imikino ibiri
ya gicuti mu rwego rwo kumenyerana kw’izi ngimbi zizaba zitegura guhatanira iyi
tike.
Igikombe
cya Afurika mu batarengeje imyaka 17 kiba buri gihe nyuma y’imyaka ibiri, igiheruka
cyabereye muri Tanzania muri uyu mwaka, kikaba cyaregukanywe na Cameroon
itsinze ku mukino wa nyuma Guinea kuri penaliti 5-3, nyuma yuko umukino wari
warangiye amakipe anganya 0-0.
Morocco
niyo izakira imikino y’igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 17, mu mwaka
wa 2021.
Gatera Musa niwe watangije anakoresha imyitozo kuri uyu wa kabiri
Ingimbi ziritegura guhatanira itike y'igikombe cya Afurika 2021 mu batarengeje imyaka 17
Ingimbi z'amavubi ubwo ziheruka muri CECAFA U15 zegukanye umwanya wa Gatatu
Umwanditsi
– SAFARI Garcon – inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO