RFL
Kigali

Amavubi U17 aratangira umwiherero yitegura amajonjora y’igikombe cya Afurika

Yanditswe na: Editor
Taliki:3/12/2019 10:19
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abari munsi y’imyaka 17 iratangira umwiherero w’ibyumweru bibiri, wo kwitegura amajonjora yo gushaka tike y’igikombe cya Afurika kizaba mu mwaka wa 2021 kikabera muri Morocco.



Mu mezi ane ashize nibwo ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 15 yitabiriye irushanwa rya CECAFA U17 ryabereye muri Eritrea, amavubi agatungura benshi yitwara neza mu mikino itandatu bakinnye, bagatsindamo ine harimo imikino batsinze uburundi na Tanzania, baza gutsindwa imikino ibiri, batahukana umwanya wa gatatu.

Mu rwego rwo gutegura ikipe y’igihugu y’ejo hazaza ikomeye kandi izatanga umusaruro ku ruhando mpuzamahanga, Minisiteri ya Siporo na FERWAFA biyemeje ko aba balkinnyi bakiri bato bagiye kwitabwaho bagashakirwa amarushanwa ku byiciro bitandukanye, ndetse bakanakurikiranwa kugira ngo bazatange umusaruro ufatika mu ikipe y’igihugu.

Iyi kipe ikaba igomba gutangira imyitozo kuri uyu wa kabiri, aho biteganyijwe ko izajya ikora imyitozo kabiri ku munsi, mu gitondo bazajya bakorera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ku isaha y’i saa tatu za mu gitondo, mu gihe nyuma ya saa sita bazajya bakorera muri sitade Amahoro ku isaha y’i saa cyenda.

Uyu mwiherero biteganyijwe ko uzamara ibyumweru bibiri bakurikiranwa n’umutoza w’ungirije ariwe Gatera Moussa, kubera ko Rwasamanzi Yves usanzwe ari umutoza mukuru, akaba anatoza ikipe ya Marines FC yo mu karere ka Rubavu ari gukina imikino ya shampiyona itamwemerera kuboneka muri iyi minsi.

Biteganyijwe ko muri uyu mwiherero bazakinamo imikino ibiri ya gicuti mu rwego rwo kumenyerana kw’izi ngimbi zizaba zitegura guhatanira iyi tike.

Igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 17 kiba buri gihe nyuma y’imyaka ibiri, igiheruka cyabereye muri Tanzania muri uyu mwaka, kikaba cyaregukanywe na Cameroon itsinze ku mukino wa nyuma Guinea kuri penaliti 5-3, nyuma yuko umukino wari warangiye amakipe anganya 0-0.

Morocco niyo izakira imikino y’igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 17, mu mwaka wa 2021.


Gatera Musa niwe watangije anakoresha imyitozo kuri uyu wa kabiri


Ingimbi ziritegura guhatanira itike y'igikombe cya Afurika 2021 mu batarengeje imyaka 17


Ingimbi z'amavubi ubwo ziheruka muri CECAFA U15 zegukanye umwanya wa Gatatu

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND