Abanyarwenya bo muri Comedy Knights baguriye Skol Lager abasohokeye mu kabari ka Best Corner Bar gaherereye i Kagugu mu gitaramo cya Live Laugh Lager.
Ibitaramo by’urwenya
bya Live Laugh Lager bimaze iminsi bizenguruka mu tubari dutandukanye two mu
mujyi wa Kigali, aho abanyarwenya bo muri Comedy Knights basururutsa abakunzi b’ikinyobwa
cya Skol Lager.
Ku wa Gatanu
tariki 29 Ugushyingo 2019 abanyarwenya batandukanye barimo Joshua, George, Kefa,
Fred na Toussaint nibo basusurukije abari basohokeye muri Best Corner Bar
iherereye Kagugu.
Aba basore
bamaze amasaha abiri batera ku bantu batandukanye barimo basendereje ibyishomo
by’abari aho babasengerera Skol Lager.
Abanyweye
izi nzoga zatanzwe n’abanyarwenya ba Comedy Knights babanza gusubiza ibibazo
bitandukanye nabyo byabazwaga mu buryo busekeje.
Muri ibyo
harimo nko kuvuga amagorane nka “nsanzwe nzi ijwi rye”, “Fasha so sha”, “nsanzwe
nzi ijwi rye” n’ayandi. Abenshi muri aba bantu babashije gusubiramo aya
magorane bananirwaga kuyasubiramo nabyo bigakomeza kwenyegeza ibitwenge.
Ababashije
kubisubiramo neza bahundagajweho inzoga za Skol Lager bakomeza kuryoherwa
kivura icyaka benshi.
Ibitaramo bya Live Laugh Lager byatangiriye mu kabari ka Le Poet i Nyarutarama tariki 13 Nzeri 2019, bikaba byarashyizweho mu rwego rwo gufasha abantu kuruhuka binywera Skol Lager ariko banaseka.
Abanyarwenya ba Comedy Knights basengerereye inzoga abasohokeye muri Best Corner Bar
TANGA IGITECYEREZO