RFL
Kigali

Korali Ukuboko kw'Iburyo yamamaye mu ndirimbo 'Ikidendezi' yamuritse album DVD ya 3 mu gitaramo gikomeye-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/12/2019 15:33
0


Korali Ukuboko kw'Iburyo ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Gatenga yakoze igitaramo gikomeye kuri iki Cyumweru tariki 1/12/2019 cyabereye ku Gisozi kuri Dove Hotel. Ni igitaramo cyitabiriwe cyane dore ko salle yari yuzuye mu gihe kwinjira byari ukugura 'DVD' ku bihumbi bitatu (3,000Frw).



Muri iki gitaramo, Korali yashyize ahagaragara DVD ya 3 yitwa Ikidendezi mu giranamo yari yatumiyemo Korali Jehovayire n'abandi bahanzi nka Simon Kabera, Jado Sinza, Bosco Nshuti, Gisele Precious na Danny Mutabazi. Aba bose barishimiwe bikomeye biba akarusho kuri korali Ukuboko kw'Iburyo aho yishimiwe cyane mu ndirimbo 'Ikidendezi' yanditswe na Gikundiro Rehema usigaye uba muri Amerika.

Rev Jean Jacques Karayenga ni we wigishije ijambo ry'Imana. Ni igitaramo cyitabiriwe n'abayobozi benshi mu Itorero ADEPR barimo Umuvugizi Mukuru Rev Karuranga Ephrem, Umuyobozi w’Ururembo rw’umujyi wa Kigali n’abayobozi ba ADEPR mu Turere twa Nyaruguenge na Kicukiro n'abandi bashumba benshi. 

Umuvugizi Mukuru wa ADEPR n'Umuyobozi w'Ururembo rwa Kigali bashimiye korali Ukuboko kw'Iburyo kuba yakoze igitaramo cyiza. Umuyobozi w'Ururembo rwa Kigali yavuze ko ari ishema kuba mu rurembo rwa Kigali harimo korali zitegura igitaramo cy'imbaturamugabo kiri ku rwego nk'urw'icyo iyi korali yakoze. Aba bayobozi bashimiye muri rusange abaririmbyi bose ku bw'umuriko ukomeye bakora, bakawukora mu kwitanga kwinshi.


Rev Karuranga Ephrem Umuvuzi Mukuru wa ADEPR

Muri iki gitaramo cya korali Ukuboko kw'Iburyo, Imana yatanze umucyo ihagarika imvura kandi irarika abantu benshi. Abantu bari buzuye salle bicaye mu myanya yose abandi barahagarara, abandi bakurikira igitaramo bari hanze ku bwo kubura aho bahagarara imbere muri salle kandi hari haguye imvura! 



Ukuboko kw'Iburyo mu gitaramo cy'amateka yakoreye muri Dove Hotel

Abantu bakurikiranye igitaramo bari hanze bendaga kungana n'abari imbere muri salle. Byagaragaje uko abantu bakunze ibihangano bya Korali Ukuboko kw'iburyo kuko harimo abaturutse mu mujyi wa Kigali, mu Ntara ndetse no hanze y’u Rwanda baje gukurikira iki gitaramo.

Kwizera Seth Perezida w'iyi korali yagarutse ku by'ingenzi bashimira Imana muri aya magambo:’ Icy’ingenzi cyadukoze kumutima, ni uburyo habonetse umubare munini w’abakira agakiza nyuma y'uko umwigisha Rev Jean Jacques Karayenga yari amaze kubwiriza. Ubundi bariya mwabonye basengewe bakira agakiza ni yo yari intego nyamukuru yo gutegura iyi concert.”


Korali Jehovayire mu gitaramo cya korali Ukuboko kw'Iburyo

Abari muri iki gitaramo batangariye Korali Ukuboko kw’iburyo cyane ku ndirimbo yabo nshya yitwa ‘HASHIMWE YESU’ iririmbitse mu njyana ya catholique, kuko ni injyana n'amajwi atamenyerewe mu makorali ya giporotestanti.

Banaririmbye kandi IKIDENDEZI mu rurimi rw’igiswayili aha umwe mu baririmbyi babo akaba yarabidusobanuriye muri aya magambo: “Tukimenya ko hari inshuti zacu ziba mu mahanga cyane cyane East Africa zikunda indirimbo IKIDENDEZI twahise tuyishyira mu giswayili nayo yadutangaje uburyo abantu bayikunze muri urwo rurimi.”


Bwana Kwizera Seth Perezida wa korali Ukuboko kw'iburyo yagarutse kandi ku buryo abantu babashyigikiye bagura DVD. Yagize ati: “Kuko yari Launch ya DVD birumvikana indi ntego yari Kugurisha DVD nyinshi zishoboka kugira ngo tubashe no gutegura album zizakurikiraho.  Rero twashimiye abitabiriye igitaramo uburyo bashyigikiye umurimo w’Imana bagura DVD na Flash ku bwinshi ku buryo ubu, nyuma yo gushyira ahagaragara Album ya 3 yitwa IKIDENDEZI,  tugiye guhita dukora Album ya hane izitwa SI KU KIDENDEZI GUSA.”


Yakomeje avuga ko icyo yabwira inshuti za Korali ari uko babashimira cyane kuba baritabiriye bakanabashyigikira, abakangurira gukomeza kuba hafi Korali Ukuboko kw'iburyo bayisengera, bayigira inama ndetse banayitera izindi nkunga zishoboka. Yavuze ko mu mwaka utaha wa 2020 bahishiye inshuti zabo byinshi byiza kurusha ibyo babonye muri uyu uri kurangira wa 2019. 

Hari indirimbo nshya Korali yaririmbye ejo ngo bagiye kuzikora muri studio ndetse n’ingendo nyinshi z’ivugabutumwa kugira ngo bakomeze kwagura ubwami bw’Imana no guhindurira benshi kuba abakiranutsi. Ikindi batangaraije abakunzi babo bari muri iki gitaramo ni uko bagiye kugura ibyuma bigezweho bizabafasha mu ivugabutumwa. Bifuza kugura ibyuma bifite agaciro ka miliyoni 17 z'amafaranga y'u Rwanda.


Korali Ukuboko kw'Iburyo yahembuye abitabiriye igitaramo cyayoKorali Jehovayire yakoze inama y'amasegonda macye mu kwemeza inkunga batera korali Ukuboko kw'IburyoDominic Ashimwe yahembukiye muri iki gitaramo

REBA HANO INDIRIMBO 'IKIDENDEZI' YA KORALI UKUBOKO KW'IBURYO YITIRIWE ALBUM BAMURITSE KURI IKI CYUMWERU


KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

AMAFOTO: Evode Mugunga-InyaRwanda Art Studio






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND