RFL
Kigali

Hateguwe ibihembo by'akataraboneka ku bakora umwuga w’ubukomisiyoneri bahuza abagura, abagurisha, abakodesha amazu n’ibibanza mu Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/12/2019 10:47
0


Urubuga www.mdgrou.com rucungwa n’ikigo Multi Design Group Ltd, kimaze imyaka 10, gitanga serivisi zitandukanye zirimo; kugena agaciro k’imitungo, gucunga imitungo itimukanwa, gukora no gucunga imishinga, guhuza abagura n'abagurisha, n'abakodesha.



Urubuga rwa internet www.mdgrou.com rumeze nk’isoko rusange ryo kuri internet rwamamazwaho inzu, ibibanza n'indi mitungo itimukanwa ikodeshwa n'igurishwa, rugahuza abakiriya n’abagurisha imitungo itimukanwa. Uru rubuga rumaze kumenywa na benshi, ndetse uwo ari we wese ashobora gushyiraho inzu cyangwa ikibanza agurisha, abaguzi bakabasha kukibona ako kanya. Kwiyandikisha kuri uru rubuga umuntu yabikorera aho ari hose mu gihe gito cyane agatangira kwamamazaho imitungo itimukanwa gusa.


Iyi nzu iherereye i Rusororo irakodeshwa 300,000Frw yonyine

Akarusho ni uko ubu iyo wafunguye konti ku rubuga urwamamazaho ku buntu kugeza mu mpera za Mutarama umwaka utaha wa 2020, abacunga uru rubuga nabo bakagufasha kukwamamariza. Ibihembo bizahabwa abakomisiyoneri, aba brokers, real estate agents n'abandi bose bashaka kwamamaza kuri uru rubuga mu gihe cy'iminsi mirongo itandatu (60). Ibihembo bizatangwa hagendewe ku bwinshi (ingano), ubwiza, ubuziranenge bw’imitungo buri muntu yamamaje ku rubuga, www.mdgrou.com. Hazanagenderwa ku ngano y’imitungo yakunzwe n'abantu benshi, iyarebwe kurusha indi n'iyakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranya mbaga (share).


Iyi nzu iherereye mu Gatsata iragurishwa 86,000,000Frw yonyine

Ibihembo byateganyijwe birimo: Computer (mudasobwa), television, telephone zigezweho (smartphones), digital camera, igare n’inka. Iyi promotion izamara igihe cy'amezi abiri kuva kuya 15 Ugushyingo 2019 kugeza kuya 15 Mutarama 2020. Abantu batanu (5) ba mbere bujuje ibisabwa bazatsindira ibi bihembo bazatangazwa kuya 30 Mutarama 2020 ari nabwo bazahabwa ibihembo byabo.

Ushaka kwitabira iyi promotion ajya ku rubuga www.mdgrou.com akajya kuri register, agafunguza konti yagenewe ushaka kugurishirizaho imitungo. Akanabimenyesha abashinzwe iyi poromosiyo kuri : Tel:+250782456085. E-mail: mdgrousales1@gmail.com


Iyi nzu iherereye mu Kagarama iragurishwa 58,000,000Frw yonyine

"Ku bifuza ibibanza n'amazu yo kugura, kugurisha no gukodesha, bahawe ikaze. Tukabagezaho servisi nziza.Tubifurije amahirwe masa" 


Urubuga www.mdgrou.com rwashyize igorora abakora umwuga w’ubukomisioneri mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND