RFL
Kigali

Rutanga yafashije Rayon Sports kujya ku mwanya wa kabiri itsinze Kiyovu Sport

Yanditswe na: Editor
Taliki:2/12/2019 8:17
0


Igitego cya Eric Rutanga cyo ku munota wa nyuma mu minota y’inyongera yatsinze Kiyovu Sport mu mukino wari uryoheye ijisho, cyatumye Rayon Sports ifata umwanya wa kabiri aho inganya amanota na Police FC ikomeza kubyiga APR FC iri ku mwanya wa mbere.



Mbere yuko umukino utangira hafashwe umwanya hatambutswa ubutumwa bugamije kurwanya ruswa, mu gikorwa cya gahunda y’ubukangurambaga  mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa cyatangiye ku wa 17 Ugushyingo 2019 kikazasozwa tariki 09 Ukuboza 2019, Insanganyamatsiko yuyu mwaka iragira iti “ Duhuze imbaraga turwanya ruswa”.

Hanafashwe umunota wo kwibuka nyakwigendera Kitumaini Diane mushiki wa Mwemere Ngirinshuti witabye Imana uyu munsi. Yakiniye amakipe y’abagore ya AS Kigali na APR WFC ndetse na Inyemera, akaba kandi yarakiniye ikipe y’igihugu Amavubi.

Umukino uhuza Rayon Sports na Kiyovu Sport uba usobanuye byinshi mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, Aya ni amakipe makuru aziranyeho byinshi guhera mu myaka yo hambere, ibyo byose bituma impande zombi zikora hirya no hino zitegura uyu mukino nk’imiryango yitegura gutanga no guhabwa umugeni.

Ni umukino watangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ubera kuri Stade ya Kigali, ukaba wasifuwe n’umusifuzi mpuzamahanga Uwikunda Samuel.

Muri rusange ni umukino wari ukomeye, wihutaga kandi urimo imbaraga wanabonetsemo uburyo bwo gutsinda ibitego bwinshi ku mpande zombi , igice cya mbere cy’umukino cyatangiye Rayon Sports isatira cyane izamu rya Kiyovu Sport, uko iminota y’umukino yazamukaga niko uburyohe bw’umukino bwiyongeraga, amakipe yombi agerageza uburyo bwinshi ariko amahirwe ntabasekere.

Omar Sidibe wigaragaje cyane muri uyu mukino, Sarpong Michael, Rutanga Eric wagaragaje ko yagarutse mu bihe byiza, Kimenyi Yves na Radu ni bamwe mu bakinnyi bigaragaje cyane muri uyu mukino banatumye Rayon Sports ihusha uburyo bwinshi bwo gutsinda kurusha Kiyovu Sport.

Armel Gislain, Martin Fabrice, Bwanakweli na Ishimwe Saleh bafashije Kiyovu Sports muri uyu mukino, dore ko banagerageje uburyo butandukanye ariko amahirwe ntabasekere, bituma iminota 45’ y’igice cya mbere irangira amakipe anganya 0-0.

Igice cya kabiri n’ubundi cyatangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi, gitangira nubundi Rayon Sports isatira cyane, amakipe yombi yagerageje kugera imbere y’izamu kenshi ariko amahirwe babonye ntatange umusaruro, abanyezamu ku mpande zombi bakoze akazi katoroshye kuko bagiye bavanamo imipira myinshi yari yabazwemo ibitego.

Amakipe yakinnye neza iminota 90 y’umukino, akora ibishoboka byose ngo atsinde ariko biranga, umusifuzi yongeyeho iminota 5, ku munota wa nyuma muyinyongera Rayon Sports yabonye Coup Franc nyuma yuko Nsanzimfura Keddy akiniye nabi Rutanga Eric, Ubwe Rutanga niwe wateye uwo mupira uruhukira mu rushundura Rayon Sports itsinda igitego cya mbere, Uwikunda Samuel ahita arangiza umukino.

Rayon Sports itsinze Kiyovu Sports ku munota wa nyuma w’inyongera igitego 1-0, gitumye ihita ifata umwanya wa kabiri n’amanota 24 inganya na Police Fc ikaba irushwa na APR FC ya mbere amanota atatu.

Kiyovu SC Xl: Bwanakweli Emmanuel, Serumogo Ally (c), Dusingizimana Gilbert, Mutangana Derrick, Tubane James, Onyacha Emmanuel, Ishimwe Saleh, Twizeyimana Martin Fabrice, GhislainArmel, Tuyishime Benjamin naFaisamLuhachimba.

Rayon Sports Xl: Kimenyi Yves, Iradukunda Eric, Rutanga Eric, IragireSaidi, RugwiroHervé, Commodore Olokwei, NizeyimanaMirafa, OumarSidibé, Mugisha Gilbert, Bizimana Yannick na Michael Sarpong.


Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Kiyovu Sport


Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports


Abasifuzi basifuye umukino bari kumwe na ba kapiteni bombi


Umutoza wa Rayon Sports Javier Martnez Espinoza


Abatoza ba Kiyovu Sport


Yannick wa Rayon Sports agerageza kugarura umupira


Sarpong yagiye ahusha uburyo bwo gutsinda mu mukino


Ndimbati yari yaje kwihera ijisho uyu mukino


Abafana ba Rayon Sports bishimira igitego cya Rutanga


Abakinnyi ba Kiyovu Sport ntibiyumvisha uburyo batsinzwe igitego ku munota wa nyuma


Abafana ba Kiyovu baguye mu kantu ubwo batsindwaga igitego ku munota wa nyuma


Umukino urangiye byari ibyishimo ku bafana ba Rayon Sports

Uko imikino y’umunsi wa 11 yagenze

Kuwa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2019
Etincelles FC 2-1 Gasogi United
Gicumbi FC 2-2 Heroes FC
APR FC 5-0 Musanze FC

Ku Cyumweru tariki ya 1 Ukuboza 2019
SC Kiyovu 0-1 Rayon Sports FC
Marines Fc 0-0 Mukura VS
AS Muhanga 1-0 Police FC
Bugesera FC 2-0 Espoir FC
AS Kigali 2-2 Sunrise FC

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND