Umuntu wese aba akeneye kuba umukire ndetse abenshi bemera gukora buri kimwe kugira ngo babone ubutunzi. Nyamara hari abatemera ko amafaranga atari buri kimwe nk’uko bamwe bajya bavuga ngo amafaranga ni byose.
Twifashishije urubuga Hivisasa.com twaguteguriye ibintu
ukwiye guha agaciro kuruta amafaranga.
1. Ibyishimo: Amafaranga azana ibyishimo
ariko si yo y’ingenzi mu buzima. Hari abantu benshi batunze ama miliyoni ariko
babuze ibyishimo, haranira kugira ibyishimo kuruta uko uharanira kugira amafaranga.
2. Abana: Imiryango ikize idafite abana yo irabyumva cyane iyo
uvuze ngo abana ni ingenzi kuruta amafaranga. Birashimisha kwitwa papa cyangwa
mama. Amafaranga ntiyaguha abana ariko abana bashobora kuguha amafaranga.
3.
Ubuzima: Amafaranga abaye ari byose abakire babasha kubaho
iteka ryose. Ubuzima ni wo mutungo uruta indi kuko abafite ubuzima buzira umuze
baba bishimye kurenza abatunzi baba barwana n’indwara zitandukanye.
4. Inshuti:
Ntugafate inshuti uko wiboneye kuko zishobora ku gukorera ibyo amafaranga atakora. Shaka
inshuti kandi ntugatume amafaranga azitesha agaciro kuko inshuti Miliyoni
ziruta ama miliyari y’amafaranga.
5. Umuryango: Ntuzarutishe umuryango wawe amafaranga kuko nta mubare w’amafaranga ubaho waruta umuryango. Amafaranga ushobora kuyabura ukabona andi ariko ku muryango siko bimeze.
TANGA IGITECYEREZO