RFL
Kigali

Tariki 1 Ukuboza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA ku isi hose, menya byinshi kuri uyu munsi

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:1/12/2019 17:48
0


SIDA n’indwara imaze guhitana ubuzima bw’abatari bake kuva kera kugeza na nubu.Ariko ukw’iminsi ishira hagenda havumburwa uburyo bwo kuyirinda butandukanye ndetse n’imiti ifasha abafite ubwo burwayi kugirango bakomeze kumererwa neza.Gusa nubwo hafatwa ingamba zitandukanye zo kuyirinda ntabwo iracika burundu



Tariki ya 1 ukuboza buri mwaka hizihizwa umunsi mpuza mahanga wa hariwe kurwanya SIDA. Akaba ari amahirwe yagiyeho kugirango abantu bahurire hamwe bafatanye kurwanya SIDA, bafashe ababana nubu bwandu, no kugirango hibukwe abapfuye bazize ubu burwayi. Ukaba warashyizweho mu mwaka w’1988 ukaba ariwo munsi wambere ufite aho uhuriye n’ubuzima wagiyeho.

Wakwibaza uti mbese uyu munsi mubyukuri umaze iki?

Abarenga miliyoni 36.7 babana n’ubwandu bwagakoko gatera SIDA. Usibye kuba aka gakoko karagaragaye mu w’1984, abarenga miliyoni 35 bamaze guhitanwa niy’indwara bikaba biyishyira mu rutonde rw’indwara zahitanye abantu benshi ku isi. Uyu munsi abahanga bakaba baragiye batera imbere mu kuvura SIDA, hagiye hashyirwaho amategeko n’uburenganzira bw’ababana n’ubwandu, gusuzuma abantu kugirango harebwe uko bahagaze. Ariko rimwe usanga abantu batazi kwirinda ubwabo, cyangwa bafite ubwoba no guhezwa kubera ubu burwayi. Uyu munsi rero ukaba wibutsa abantu ko SIDA ntaho yagiye, hakenewe kuyirwanya hongerwa ubukangurambaga ndetse no gukusanya amafaranga akenewe mu guhashya kino cyorezo. Uyu munsi ukaba ari umwanya mwiza abantu baba babonye wo kwerekana urukundo n’impuhwe ku ma miliyoni y’abantu abana n’ubwandu ku isi, ibi bikaba bikorwa abantu bambara imyenda iriho ikirango cya SIDA

Uyu munsi rero ukaba wahuriranye ninama mpuzamahanga mu kurwanya SIDA ICASA ikaba izateranira mu Rwanda guhera tariki 2 Ukuboza muri Convention Center bikaba biteganyijwe ko izitabirwa n’abasaga 10,000 baturutse mu bihugu bitandukanye byo k’umugabane wa afurika ndetse nahandi.

Nkuko bivugwa nikigo cy’ibarurisha mibare kuri SIDA, kigaragazako sida ikiri ikibazo gihangayikishije isi. Aho bavugako muri 2018 abagera kuri miliyoni 37.9 babana n’ubwandu kandi muri abo miliyoni 1.7 akaba ari abana. Umuvuduko wo kwandura aka gakakoko ku isi ibipimo bikaba bigaragaza ko ungana 0.8% kubakuze naho kandi abasaga 21% bakaba batazi uko ibipimo byabo bihagaze. Batangaza ko kuva iki cyorezo cyagaragara abasaga miliyoni74.9 bacyanduye naho miliyoni 32 zikaba zarahitanywe na cyo. Muri 2018, abangana 770,000 barapfuye bazize indwara zifitanye isano na SIDA. Uyu mubare ukaba waragabanutseho 55% aho muri 2004 miliyoni 1.7 bapfaga naho muri 2010 bakaba bari miliyoni 1.4. 

Ese SIDA yifashe gute mu Rwanda?

Nkuko tubikesha kigalitoday.com mu gihe cyo kumurika ubushakashatsi bwakozwe kuri SIDA mu Rwanda ku wa 23 ukwakira2019, Minisiteri y’Ubuzima, biciye mu Kigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), bashyize hanze ibyavuye murubwo bushakashatsi bwatangiye gukorwa mu Kwakira umwaka ushize, bukaba bwarakozwe ku bufatanye n’umushinga w’Abanyamerika wa ICAP.Photo: Kigali today 

Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko Umujyi wa Kigali uza ku isonga mu kugira abantu benshi bafite virusi itera SIDA kuko uri kuri 4.3%, Intara y’Uburengerazuba ikagira 3.0%, Uburasirazuba bufite 2.9%, Amajyepfo afite 2.9% naho Amajyaruguru akaba ari yo afite umubare muto wa 2.2%.

Ubwo bushakashatsi kandi bwerekanye ko mu Rwanda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA ari 5.400, mu mijyi akaba ari ho hari benshi kuruta mu cyaro, kuko mu mijyi habarwa 4.8% naho mu cyaro hakabarwa 2.5%.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bagabo 17.003 n’abagore 14.025 bari hagati y’imyaka 15-64, no ku bana 8.655 bari hagati y’imyaka 10-14.

Umuyobozi mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana wanayoboye ubwo bushakashatsi yavuze ko hari impinduka zagaragaye mu kigero cy’abantu batandukanye.

Yagize ati "Abanyarwanda bafite virusi itera SIDA bari hagati y’imyaka 15-49 ni 2.6%, ariko ubu bushakashatsi bwarakomeje bugera no ku myaka 64, ari ho bigaragara ko ubwandu buri kuri 3%. Icyiza kirimo rero ku gihugu ni uko ubwandu mu bakiri bato bugenda bugabanuka".

Yavuze kandi ko umubare w’abandura virusi itera SIDA bashya na wo wagabanutse bigaragara.

Ati "Muri 2014 abanduraga ku mwaka bari 3/1000, ni ukuvuga abarenga gato ibihumbi 10. Ubu bushakashatsi bwerekanye ko uwo mubare wagabanutse ukaba ugeze kuri 1/1000, ni ukuvuga ko ubu abandura ku mwaka ari 5.400, bagabanutseho 1/2, ni byiza ariko si ibyo kwishimira kuko bakiri benshi". Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yavuze ko u Rwanda ruhagaze neza mu kurwanya icyorezo cya SIDA.

Ati “U Rwanda ruri mu nzira nziza iruganisha ku kugera ku ntego za 2020 z’Umuryango w’Abibumbye mu kurwanya SIDA. Imibare yerekana ko u Rwanda rutera intambwe nziza mu kurwanya icyo cyorezo, bigatuma ruba urwa mbere mu kubigeraho".

Ati "Twizera ko nidukomeza iyo nzira, tuzakomeza kugera kuri byinshi byiza. Ikindi cyiza ubushakashatsi bwerekanye ni uko umubare munini w’Abanyarwanda bazi uko bahagaze ku birebana n’ubwandu bwa SIDA, ikaba ari intambwe nziza mu gukumira ubwandu bushya".

Nibyizako dufataniriza hamwe mu kurwanya SIDA twirinda ubusambanyi ndetse nababa barayanduye bagafata imiti neza.Amagara araseseka ntayorwa.Tugire ubuzima bwiza!

Src: www.unaids.org, www.kigalitoday.com


    





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND