RFL
Kigali

Umunyamideli Neza Rachel mu bahataniye ibihembo bya Swahili Fashion Week 2019

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:30/11/2019 20:03
0


Umunyamideli w’umunyarwandakazi Neza Rachel yatoranyijwe muri batanu bahize abandi muri Afurika y’Uburasirazuba bagomba kuvamo uzegukana igihembo cya Swahili Fashion Week.



Swahili Fashion Week ni kimwe mu birori by’imideli bikomeye mu bibera muri Afurika y’Uburasirazuba kuva mu 2008. Ni umwanya ku banyamideli batandukanye bakerekana ibyo bakora

Ibi birori binatangirwamo ibihembo ku bantu batandukanye bafite aho bahuriye n’uruganda rw’imideli haba muri Tanzaniya, Afurika y’Uburasirazuba no muri Afurika yose muri rusange.

Ibihembo by’uyu mwaka biri gutahanirwa n’abarimo umunyarwandakazi Neza Rachel umwe mu bakobwa bafite izina rikomeye mu kumurika imideli mu Rwanda.

Ari mu cyiciro cy’umunyamideli wahize abandi mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba aho ahanganye n’abarimo Aly Raymond wo mu Burundi, Amito Isabela wo muri Uganda, Celestine Awuor wo muri Kenya, na  Deng Bibba wo muri Sudani y’Epfo.

Gutora biri gukorerwa ku rubuga rwa interineti rwa Swahili Fashion Week bikazarangira, tariki 05 Ukuboza 2019.

Biteganyijwe ko ibirori bya Swahili Fashion Week bizaba kuva tariki 06 kugera tariki 08 Ukuboza 2019 muri Serena.

Mu mwaka wa 2017 umunyarwanda Ntabanganyimana Jean De Dieu uzwi nka Jay Rwanda yegukanye igihembo cy’umunyamideli wahize abandi mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba.

Neza Rachel ahataniye ibihembi bikomeye mu Karere 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND