RFL
Kigali

Musanze: Airtel yamuritse 'Tera Stori' mu gitaramo gikomeye cyasusurukijwe na Meddy, King James na Senderi-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:30/11/2019 9:29
0


'Tera Stori' ni servise nshya Airtel izaniye abanyarwanda yo guhamagara imirongo yose ku giciro gito bitewe n'ubushobozi bwa buri muntu. Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2019, Airtel yakoreye i Musanze ibirori bikomeye byo kumenyekanisha iyi serivisi yifashishije abahanzi bakomeye nka Meddy, King James na Senderi Hit.



Iyi serivise 'Tera Stori' yorohereza buri mufatabuguzi wa Airtel guhamagara imirongo yose mu Rwanda ku giciro gihwanye n'ubushobozi afite. Ufite amafaranga magana atatu (300), ahabwa iminota 200 yo guhamagara umurongo wa Aitel, agahabwa n'iminota 10 yo guhamagara indi mirongo yose mu gihe cy'amasaha 48.

Naho uguze ikarita y'igihumbi y'icyumweru yo guhamagara ahabwa iminota magana arindwi (700) yo guhamagara umurongo wa Airtel ndetse n'iminota 40 yo guhamara indi mirongo yose ya MTN. Ni mu gihe uguze iy'ukwezi ya 3500 F ahabwa iminota 3000 yo guhamagara undi murongo wa Aitel n'iminota 200 yo guhamagara undi murongo uwo ari wo wose.


Airtel yibukije abantu bose ko kugira ngo ukoreshe iyi serivise bisaba kuba gusa ukoresha umurongo wa Airtel hanyuma ugakanda *255*4#, ubundi ugakurikiza amabwiriza.

Umuyobozi w'iyi sosiyete y'itumanaho benshi bari kwirahira yavuze ko aribo ba mbere bazaniye abanyarwanda serivise nshya ibafasha guhamagara imirongo yose kandi ku giciro gito. Ati"Ni ibya agaciro kuba hano, turi hano kugira ngo tubamurikire iyi serivise yo guhamagara ku mirongo yose udategwa kandi ku giciro gishobokeye buri munyarwanda wese."

Yakomeje asaba abanyarwanda kuguma gushyira amafaranga ku mirongo yabo ya Airtel bagakomeza kuvuga kandi badategwa. Kugira ngo ukoreshe iyi serivise bisaba kuba ukoresha gusa umurongo wa Aitel hanyuma ugakanda *255*4#, nyuma ugakurikiza amabwiriza.

Umuyobozi w'iyi sosiyete yavuze ko aribo ba mbere bazaniye abanyarwanda serivise nshya ibafasha guhamagara, ibi bakaba barabikoze kubera urukundo iyi sosiyete ikunda abafatabuguzi bayo. Ati"Airtel irabakunda turi hano kugira ngo tubamurikire serivise nshya, ni bwo bwa mbere mu mateka y'u Rwanda haboneka ubu buryo bwo guhamagara ku imirongo yose udategwa". Ameza avuga ko ubu buryo buri ku igiciro gishobokeye buri munyarwanda wese ,

Umuyobozi wungirije w'akarere ka Musanze wahawe umwanya muri ibi birori yashimiye Airtel ikomeje kugira uruhare mu iterambere ry'abanyarwanda. Yagize ati" Turashimira Airtel ikomeje gufasha abanyarwanda kumenya kwizigama bakiteza imbere."


Umuyobozi wungirije w'akarere ka Musanze

Bamwe mu bafatabuguzi bayo baganiriye na Inyarwanda bavuze ko iyi sosiyete iri kuborohereza itumanaho. Ati"Njyewe kuva nakorana na Airtel yanyorohereje ibijyanye n'itumanaho ku buryo budasanzwe".

Senderi International Hit Ambasaderi mushya wa Airtel yavuze ko ubu imufasha mu bucuruzi bw'umuziki anasezeranya abafana be badakoresha SIM Card (Simukadi) za Airtel kubimumenyesha akazibagurira.


Umwe mu bafana Senderi Hit yahaye umupira wa Airtel, yagize ibyishimo abwira Inyarwanda ko n'ubwo adakoresha telefone, agiye kubwira abakobwa be bakajya bakoresha Airtel bitewe n'ibyiza byayo yamenye. Umwitegereje yari afite ibyishimo byinshi, yari afite agapapuro mu ntoki kariho ibisobanuro bijyana n'iyi gahunda nshya ya Aitgel. 

Tuganira yavuze ko atari bukajugunye ahubwo akereka abakobwa be kuko bazi gusoma noneho bakumva ubwiza bwa Airtel kandi akaba ariyo bakoresha kuko abyizeye. Ati"Aka karatuma bahitamo gukoresha Ayiteri (Airtel)".

Ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa by'iyi sosiyete ya Airtel, yabwiye INYARWANDA ko bafitiye abanyarwanda ibindi bikorwa byiza kandi byinshi kuko baharanira iterambera ryabo.


Meddy ni we wari umuhanzi mukuru muri iki gitaramo


King James nawe yashimishije abitabiriye iki gikorwa


Yizihiwe bikomeye mu gitaramo cyateguwe na Airtel

Iki gikorwa cyabereye i Musanze kitabiriwe n'abantu benshi cyane

Ifoto y'urwibutso yafashwe na Evode Mugunga wa Inyarwanda Art Studio

AMAFOTO: Evode Mugunga-InyaRwanda Art Studio






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND