Hari igihe uryama ukabura ibitotsi cyangwa se ugatinda gusinzira ukibaza icyo wakora ukabura igisubizo. Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere z’abanyamerika ku isano riri hagati yo kurya neza no gusinzira neza ndetse n’ubuzima bwiza, bwerekanye ko ku muntu wafashe ibyo kurya bihagije kandi birimo intungamubiri zihagije asinzira neza.
Ibyo kurya birimo nk’imbuto, imboga ni bimwe mu bifasha umuntu gusinzira neza. Ku bantu badasinzira bihagije, bishobora kubaviramo indwara y’umubyibuho ukabije. Ku bantu basinzira amasaha ari munsi y’atanu ku munsi bishobora kubaviramo kwiyongera mu mubyibuho umunsi ku munsi, ukibaza uko ibiro byawe biza kandi nta kindi kintu wafashe kibitera. Urumva ko usabwa kurya neza kandi ugasinzira igihe gihagije kugira ngo ugire ubuzima bwiza.
Ubushakashatsi bwerekana kandi ko gufata isukari nyinshi bishobora gutuma umuntu adasinzira uko bikwiye. Uretse gufata ibyo kurya bihagije, byujuje intungamubiri zihagije, isaha yo kuryama ihoraho na yo ni ngombwa (ingenzi) n’ubwo bidakunda korohera abantu gushyiraho isaha yo kuryama kubera imirimo myinshi bakora.
Abantu benshi
bakunda gusinzira amasaha macye bibwira ko ntacyo bitwaye, nyamara burya
gusinzira neza no kugira ubuzima bwiza biragendana. Ku muntu udasinzira neza
ahura n’ibibazo byinshi nk’ibyavuzwe haruguru, utaretse n’umunaniro udashira (stress).
1. Pome: Bikurinda kurwara kanseri yibasira umusemburo wa prostate ituma kandi ubwonko bukora neza, bityo ukabona ibitotsi ugasinzira neza. Kurya pome ni igisubizo cyiza ku bashaka kugabanya ibiro cyangwa kugira mu nda hato. Uretse n’ibyo, Pome ituma ugira amenyo meza kandi akomeye, akarusho pome, iyo uyiriye ifasha igifu cyawe gukora neza.
2. Icunga: Ni urubuto rukungahaye kuri vitamin C. Icunga rigira ubudahangarwa ndetse rituma amaraso atembera neza mu mubiri atibumbabumba kandi ku bagira ikibazo cyo kwituma, icunga rirabyoroshya. Icunga riturinda kurwara kanseri y’igifu, iyo mu kanwa n’iyo mu muhogo.
3. Indimu: Ni urubuto rw’ingirakamaro ku
buzima bwacu. Ituma ibihaha bikora neza. Indimu iyungurura amaraso, ikagabanya
acid mu gifu.
Src: jcsm.aasm, sleepfoundation.org, nbcnews.com, psychologytoday.com
Umwanditsi: Mucunguzi Joselyne-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO