RFL
Kigali

Jidenna yavuze ko yifuza guhura na Perezida Kagame

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/11/2019 17:26
0


Umunya-Nigeria w’umunya-Amerika, Jidenna Theodore Mobisson [Jidenna], yavuze ko yifuza kuva mu Rwanda abonanye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame bakaganira kuri bimwe mu bikorwa by’iterambere akomeje gukorera igihugu cye n’umugabane wa Afurika muri rusange.



Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2019 kuri Kigali Marriott Hotel. Uyu muhanzi ari i Kigali kuva mu ijoro ry’uyu wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2019 aho yitabiriye igitaramo cya Kigali Jazz Junction cyibera Camp Kigali, kuri uyu wa Gatanu.

Ni igitaramo ahuriramo n’umuhanzi w’umunyarwanda Bruce Melodie, itsinda rya Nep Djs ricuranga muri iki gitaramo, Neptunez Band n’abandi. Ni kimwe mu bitaramo byagutse kompanyi ya RG Consult iteguye mu mpera z’umwaka.

Jidenna yavuze ko yifuza kuganira mu buryo bwihariye na Perezida Kagame kandi ko ku murongo w’ibyo bazaganira harimo kurebera hamwe uruhare rwe nk’umuhanzi ukomoka muri Afurika ariko uba hanze yawo yagira mu iterambere ry’umugabane.

Yagize ati ‘‘…Nshaka guha ubutumwa Nyakubahwa Perezida Kagame, ndagira ngo mvuge ko bizaba ari iby’igiciro kuri njye guhura nawe tuganire ku iterambere ry’u Rwanda na Afurika kuko ibikorwa akomeje gukora ni ibintu njye ubwanjye nkeneye kwigiraho.’’

Yungamo ati ‘‘Nkeneye kumenya n’uburyo twe nk’abari hanze y’umugabane twafasha cyangwa uburyo twakorerayo tuba hano tukagira uruhare mu iterambere ry’umugabane wacu.’’

Yavuze ko ari byinshi yabonye u Rwanda rumaze kugeraho harimo no kuba umubare w’abagore bari mu Nteko Nshingamategeko ugeze kuri 65%. Anavuga ko ashaka kumenya byinshi ku bukungu bw’u Rwanda.

Jidenna yashimiye Bruce Melodie [amukora mu ntoki] avuga ko ari iby’igiciro kinini kuba agiye kuririmbira ku rubyiniro rumwe nawe. Yavuze ko ari ishema rikomeye kuri we kuba agiye kuririmbira mu Rwanda kandi ko ari ibintu yifuje kuva cyera.

Yashimye buri wese wagize uruhare kugira ngo ataramire mu Rwanda. Bruce Melodie ugiye kuririmba muri iki gitaramo yishimiye kuba ari umwe mu bahanzi bagiye kuririmba mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kandi ko yiteguye gutanga ibintu byiza muri iki gitaramo.

Yanavuze ko atewe ishema no kuba agiye kuririmbira ku rubyiniro n’umwe mu bahanzi bakomeye kandi bagezweho, Jidenna. Ati “Jidenna wakoze kuza.”

Jidenna avuga ko indirimbo ye ‘Classic man’ yamutunguye kandi ko hari n’igihe indirimbo igira izina rikomeye kurusha umuhanzi. Yavuze ko Kendrick Lamar ari we wamuhamagaye amusaba ko bayisubiramo, ati “Ndashima kuri ibyo.”

Yavuze ko mu bikorwa bya hafi ashobora gutekereza harimo no gufatira amashusho y’indirimbo mu Rwanda. Yabiteyemo urwenya avuga ko ari ibishoboka yahabwa umugeni mbere y’uko ava mu Rwanda.

Jidenna ni umunyamerika w’umuraperi, umuririmbyi, umuhimbyi unatunganya amajwi wavukiye muri Leta ya Imo muri Nigeria. Yaje imbere ku rutonde rw’abahanzi batatu RG Consult yatanze abafana bemeza ko ari we bashaka kubona abataramira mu Ugushyingo 2019.

Jidenna wakunzwe mu ndirimbo ‘Classic Man’ yagize amajwi 60% akurikirwa na Vanessa Mdee [Yari umwe mu bagize Akanama Nkemurampaka k’irushanwa rya ‘East Africa’s Got Talent] wo muri Tanzania wagize amajwi 30% naho MI Casa wo muri Afurika y’Epfo agira amajwi 9%.

Jidenna ari i Kigali aho yitabiriye igitaramo cya Kigali Jazz Junction

Umuhanzi Jidenna yahawe impano y'ishusho ye

Umunyamuziki Jidenna yavuze ko yifuza guhura na Perezida Kagame

AMAFOTO: KJJ@Twitter

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND