RFL
Kigali

Menya inkomoko yo kuramukanya abantu bahana ibiganza

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/11/2019 8:15
1


Kuramukanya ni ikimenyetso kiranga ubupfura ndetse n’uburere gusa bikorwa mu buryo butandukanye bitewe n’umuco w’igihugu runaka. Ese kuramukanya abantu bahana ikiganza byavuye he? Tugiye kubagezaho inkomoko yabyo ndetse na zimwe mu ndamukanyo zigenda zikoreshwa mu bihugu bitandukanye.



Ku isi, buri gihugu bitewe n’umuco wacyo  kigira uburyo bwo kuramukanyamo. Nko muri New Zealand baramukanya umwe akora undi ku zuru, muri Ethiopia ho abagabo baramukanya bakora ku ntugu, naho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’abagabo baba ari inshuti usanga baramukanya bahana imisaya.

Mu bihugu byinshi bya Asia  ho wunamira uwo muhuye nk’uburyo bwo kumuramutsa. Ibihugu biba ku mugabane wa Asia n’ibihugu  by’Abarabu usanga kuramukanya bahoberana cyangwa basomana ku ijosi bifatwa nk’ihame. Gusa ibi byaje nyuma kuko ubusanzwe uburyo bumenyerewe bwo kuramukanya kuri benshi ni uguhana ibiganza.

Kuramukanya abantu bahana ikiganza cy’iburyo ndetse umwe akanazunguza icya mugenzi we byatangiye mu kinyejana cya 5 mbere ya Yezu Kristu, bikaba byarakomotse mu Bugereki aho byafatwaga nk’ikimenyetso cy’amahoro, berekana ko abaramukanyije batyo nta n'umwe witwaje intwaro.

Byanakorwaga kandi bagira ngo n'uwaba afite nk’icyuma cyangwa indi ntwaro yahishe ibashe guhita igaragara. Iyi ndamukanyo kandi yari ifite igisobanuro cy’ukwizera guhamye igihe abantu babaga bahana isezerano. Mu muco w’Abagereki wasangaga iyo umuntu yabaga yapfuye bakajya kumushyingura ibuye bashyiraga ku mva ye habaga hariho ifoto y’uwapfuye ahana ikiganza n’umwe mu bo mu muryango we bikagira igisobanuro cy’uko bamusezeye burundu n’icy’uko hazahoraho ubumwe hagati y’uwapfuye n’abazima.               

N’ubwo kuramukanya abantu bahana ibiganza ari byo bimenyerewe mu bihugu byinshi gusa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bisa n’aho uyu muco wo kuramukanya utya ugenda ucyendera kuko usanga abenshi baramukanya bahana ibipfunsi kandi ubu buryo bwo kuramukanya gutya bwari buzwi cyane ku bakora siporo yo kwiruka (athletes) hamwe n’abakiri bato.

Ariko kuri ubu usanga abenshi baramukanya bahana ibipfunsi, yewe usanga bitakigira abo bigenewe kuko n’abakuze barabikoresha, bakaba bavuga ko impamvu kuramukanya gutya aribyo bahisemo ari ukugira ngo birinde indwara zimwe na zimwe ziterwa n’umwanda zishobora kuba zava mu kuramukanya bahana ibiganza.

Src:history.com & deepenglish.com

Umwanditsi:Ange Uwera-InyaRwanda.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ngenzi4 years ago
    Mbere y ikinyejana cya 5 mbere ya yezu mu rwanda basuhuzanyaga gute?





Inyarwanda BACKGROUND