RFL
Kigali

Uganda yarekuye bamwe mu banyarwanda yari yafashe kuwa mbere

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:28/11/2019 12:28
0


Abanyarwanda 33 bari bafashwe kuwa mbere muri Uganda bagejejwe ku mupaka wa Cyanika mu Rwanda mu ijoro ry'ejo kuwa Gatatu nk'uko byatangajwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Jean Marie Vianney Gatabazi.



Bwana Gatabazi yavuze ko "iki ari icyiciro cya mbere cy'Abanyarwanda amagana bafungiye muri Uganda muri gereza za Kisoro na Kabare". 

Ibinyamakuru byo mu Rwanda no muri Uganda kuwa mbere byavuze ko hari abanyarwanda barenga 150 bafatiwe mu gace ka Kisoro mu burengerazuba bwa Uganda bagafungwa.

Bimwe mu binyamakuru bivuga ko aba bafashwe n'inzego z'umutekano mu mukwabu wo guhiga abadafite ibyangombwa, hagafatwamo Abanyarwanda benshi.

Ikinyamakuru NewTimes cyo mu Rwanda kivuga ko Kisoro hafatiwe Abanyarwanda hagati ya 150 na 200 ku mpamvu zidasobanutse.

Iki kinyamakuru kivuga ko aka gace ka Kisoro gahana imbibi n'u Rwanda gatuwe n'abo mu bwoko bw'Abafumbira bafite byinshi bahuriraho n'abaturanyi babo mu Rwanda birimo ururimi. Kivuga ko ku mpande zombi imiryango ifite benewabo inasurana bihoraho

Muri weekend ishize Jean Marie Vianney Gatabazi uyobora intara y'Amajyaruguru mu Rwanda yabwiye abaturage bo mu murenge wa Kagogo muri Burera hafi y'umupaka wa Cyanika ko badakwiye kwambuka bajya Uganda.

Yagize ati: "Hano hirya muzi ibibazo byinshi abaturage bagiye bahurirayo nabyo...Ubutumwa buriho bwiza ni uko aho kujya hakurya kuhagirira ibibazo dushaka ibisubizo hano mu gihugu cyacu.

Ibyo abantu bajya gushaka ni akawunga, nimugasye [kuko] ibigori byera mu Rwanda, ubu ibigori muri Africa hafi yaho hose byarabuze ntimukekeko biri ahandi, kuba tutabifite hano ni uko nabo batabifite".

Umubano udahagaze neza hagati y'u Rwanda na Uganda wakomeje kugira ingaruka ku mibereho y'abaturage begereye imipaka y'ibi bihugu basanzwe babana banahahirana.

Kuva mu kwezi kwa gatatu ubutegetsi bw'u Rwanda 'bwabujije' abaturage barwo gusubira muri Uganda bugaragaza ko iyo bagiyeyo bafungwa binyuranyije n'amategeko abandi bagakorerwa iyicarubozo.

Mu kwezi kwa cyenda bamwe mu baturiye umupaka wa Uganda mu karere ka Gicumbi babwiye BBC ingaruka z'imibanire mibi no kubabuza kujya aho basanzwe bajya.

Uwimbabazi Jeanne d'Arc wo mu murenge wa Cyumba uhana imbibi na Uganda avuga ko bahangayitse kuko hari byinshi bakuraga hakurya, abaho nabo bakagira ibyo bagura mu Rwanda. Agira ati: "Turifuza ko inzangano zabagaho zivaho".

Uzamukuza Florence nawe wo muri Cyumba yagize ati: "Dufiteyo bakuru bacu, dufiteyo ba mama wacu n'abana bacu barahari none bafunze umupaka. Abashira ubwoba baca mu gishanga bakajya kuzana ako kawunga, bagufata ugafite bakakujyana nyine bakakugorora".

Nk'uko tubikesha BBC, abategetsi ku mpande zombi bavuga ko hari ibikorwa bya politiki biri gukorwa mu gukemura ikibazo cy'ubushyamirane bw'ubutegetsi bwombi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND