RFL
Kigali

Champions League: FC Barcelone yakatishije itike ya 1/8, Lionel Messi afungura ipaji nshya y’amateka mu mupira w’amaguru

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/11/2019 12:22
0


FC Barcelone ibifashijwemo na kabuhariwe Lionel Messi yakatishije itike yo gukina inmikino ya 1/8, nyuma yo kunyagira Borussia Dortmund ibitego 3-1 i Camp Nou, yizera kuzamuka iyoboye itsinda F, lionel Messi aca agahigo ko kuzuza imikino 700 akiniye Barcelone mu myaka 15.



Ni umukino wabereye muri Espagne ku kibuga cya Barcelone aho yari yakiriye Borussia Dortmund mu mukino w’umunsi wa Gatanu w’imikino yo mu itsinda rya F muri Champions League.

FC Barcelone niyo yafunguye amazamu ku munota wa 29 ku gitego cyatsinzwe na  Luis Suárez ku mupira yahawe na Lionel Messi. Messi yatsinze igitego cya kabiri cyabonetse nyuma y’iminota ine gusa, igitego cyabaye icya 613 yatsindiye FC Barcelone mu mikino 700 amaze kuyikinira.

Antoine Griezmann yashyizemo agashinguracumu ashimangira intsinzi ku munota wa 67 na bwo ku mupira yahawe na Lionel Messi, mu gihe igitego cy’impozamarira cya Borussia Dortmund, cyatsinzwe na Jadon Sancho ku munota wa 77.

FC Barcelone yahise igira amanota 11 ishimangira umwanya wa mbere muri iri tsinda, mu gihe Inter Milan yanganyije amanota arindwi na Dortmund nyuma yo gutsinda Slavia Prague ibitego 3-1 mu wundi mukino wabaye muri iri tsinda.

Lionel Andrés Messi yabaye umukinnyi wa kabiri wa FC Barcelona uyikiniye imikino myinshi mu mateka  kuko kugeza ubu Xavi Hernández niwe mukinnyi uyoboye abandi gukina imikino myinshi muri iyi kipe, akaba yarayikiniye imikino 767 mu gihe cy’imyaka 17 yayimazemo.

Lionnel Messi umaze gukinira FC Barcelona imyaka 15, umukino wa Dortmund yakinnye wuzuzaga imikino 700, imushyira ku mwanya wa kabiri mu bamaze gukinira FC Barcelone imikino myinshi mu mateka. Amaze kuyitsindira ibitego 613, yatwaranye nayo ibikombe 34.


Messi na Griezmann bishimira igitego


Messi yatsinze igitego cya kabiri cyujuje ibitego 613 amaze gutsindira Barcelone


FC Barcelone yizeye kuzamuka mu itsinda F ari iyambere


Ibigwi bya Lionel Messi muri FC Barcelone

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND