RFL
Kigali

UKO MBIBONA: Abanyarwanda n'imbuga nkoranyambaga, mahwi mahwi!

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/11/2019 12:05
0


Mu isi y'ubuvumbuzi birasa nk'aho iby'ibanze bya buri munsi mu kuroshya imibereho ya muntu byavumbuwe! Ibi ntibivuze ko abahanga mu Ikoranabuhanga batereye agati mu ryinyo kuko bahorana inyota yo kuvumbura ibindi bishya.



Ubu inyota ya benshi ni ukuvumbura icyahagarika urupfu, ibintu utakwemeza ko bizagerwaho muri iki kinyejana n'ikizagikurikira. Bumwe mu buvumbuzi bwabayeho bukomeye mu kinyejana cya 21 ni imbuga nkoranyambanga.

Zimwe mu mbuga nkoranyambaga zikoreshwa cyane mu Rwanda ni Facebook, Instagram, WhatsApp, Twitter n'izindi zikoreshwa n'abo mu cyigero cy'imyaka y'abato nka Snapchat na WeChat .

Kugira ngo urubuga rukoreshwe mu gace cyangwa mu gihugu runaka biterwa n'amahitamo y'ahabatuye ariko bikajyana n'umurongo wa Politiki w'icyo gihugu mu buryo butaziguye.

Kimwe n'abandi baturage bose bo ku Isi, n'abanyarwanda basamiye hejuru umwaduko w'imbuga nkoranyambanga, bazibyaza umusaruro.

Cyakora bamwe nazo zirabakoresha! Indangaciro yo gukundana yarangaga abanyarwanda isimburwa no kwikunda, Nyogosenge utuye i Karongi kubera ko wamwohereje amafaranga kuri mobile Money yo kugura imbuto yo guhinga, wanamuguriye telefoni igezweho.

Nawe najya mu murima azafotora akoherereze amafoto! Birumvikana nk'ubuzima bworoshye kandi bwiza, nyamara byose bikorwa ku kiguzi kinini cyo gutakaza urukundo n'ubusabane mu muryango muto w’abahuriye ku isano utibagiwe no ku muryango mugari w’abahuriye ku gihugu.

Nubwo ingeri zose z'abantu zasamiye hejuru iby'imbuga nkoranyambanga, urubyiruko rw'abanyarwanda rwari ruyoboye uru rugendo kandi n'ubu niko bikimeze.

Mu ntangiriro baharaye Facebook; ubu ni Instagram.

Instagram yabereye umuti urubyiruko rw'abanyarwanda, maze mu rugamba rwo gushaka gukundwa no kuba ikimenyabose, bayoboka inzu zifotora zigatunganya amafoto mu buryo bwa kinyamwuga.

Kuri Instagram, igitekerezo cyiza cyubaka si cyo cy'ingenzi, ikingezi ni ifoto nziza; ku Isi ya Instagram ifoto irabara.

Mu nyota yo gukunda amafoto meza, ibi biri mu byatumye urubyiruko rw'abangavu bayoboka isoko ry'amavuta abahindurira uruhu, mu myumvire utamenya inkomoko yayo ariko itanafite ingingo zifatika zayisobanura kuko uw’inzobe ari we mwiza kurusha uwirabura.

Izi mbuga mu rubyiruko zakurikijwe n'inzanduka zo gutegura ibirori bibahuza nka ‘House Party’, aho urubyiruko rwo mu kigero cy'imyaka yegerana bahurira ahantu mu nzu imwe (batiye cyangwa bakodesheje cyangwa bitije kuko ababyeyi babo badahari) bagahuzwa ku mpamvu imwe cyangwa ebyiri.

Barangwa no kunywa inzoga, byaza gukunda mu bigaragara nk'amahirwe yabo bakaza gukora imibonano mpuzabitsina. Ibi byose biba ku cyiguzi cy'ingaruka tutarondora ku isonga hakaza igihangayikishije igihugu cyose uyu munsi, inda zitateganyijwe ziterwa abangavu.

Birashoboka ko baba bazitewe nabo bari mu kigero kimwe cy’imyaka cyakora n’ubundi ingaruka zikomeye zigaragaza ku mwana w'umukobwa.

Imbuga nkoranyambanga zatumye benshi mu bakobwa bigiyeho hejuru mu myaka dufatire ku cyigero cy’imyaka hagati ya 24-30 bagize amahirwe yo kumenya rumwe mu rurimi mpuzamahanga burira indenge berekeza mu Bushinwa, Dubai n'ahandi hatandukanye.

Ni ku mpamvu zigoye gusobanura kuko akenshi si impamvu z’amasomo, si impamvu z'ubushabitsi, nta n’ubwo ari impamvu zo gusura imiryango, bityo uwabihuza no kwicuruza kuba kwahuje abantu babiri batari baziranye, ntiyaba abeshye kuko bahuriye kuri rumwe mu rubuga bombi biyandikishijeho.

Izi mbunga ntabwo zaje ari umuzigo ukomeye ku muryango nyarwanda, zafashije mu gukemura mu buryo bwihuse mu ihererekanyamakuru. Dufatiye urugero ku bushabitsi, byaroroshye, aho umuntu atumiza ibintu ibwotamasimbi adahagarutse i Kigali kandi umunsi ku munsi akamenya amakuru yerekeye umuzigo we.

Imbuga nkoranyambaga zafashije abaturage kugira uruhare n'ijambo kuri serivisi zibagenerwa. Umuturage wiyicariye ku Kacyiru wafunguye urubuga rwa Twitter akagaragariza ikigo nka ‘Wasac’ ko atanejejwe n’uko amaze iminsi ibiri mu nzu ye nta mazi muri wa mujyo mwiza ‘Wasac’ nayo iti ‘turisegura kuri icyo kibazo tugiye kubicyemura’ kandi koko bigakemuka.

Umukozi uri mu kazi gatandukanye arabizi neza ko hari igihe azabona akaruhuko katateganyijwe ku ngengabihe y'umwaka cyakora ntazi igihe icyo kiruhuko kizabera.

Minisiteri y’abakozi ba Leta izakoresha urukuta rwayo rwa Twitter itangaze ako karuhuko. Iryo tangazo rizaherekanwa byitwa 'gusharinga' mu rurimi rwadukanwe n’izi mbuga n'abubu!

Umuturage uri i Gisagara cyangwa se n'ahandi hatandukanye izi mbuga zamuhaye uruvugiro, yakumva abishaka kandi bikwiriye akanyarukira kuri rumwe mu rubuga ashaka akandikira Perezida wa Repubulika, akarengane yakorewe n'umwe mu bayobozi.

Ingero nyinshi zirahari zerekana ibyagiye bikemuka nyuma y’uko bimenyeshejwe Perezida wa Repubulika hisunzwe urubuga rwa Twitter n’izindi. Imbunga nkoranyambaga zashimirwa byinshi zafashije mu kwihutisha iterambere ry'ibihugu.

Nubwo ntawarenza ingohe zimwe mu mbogamizi n'ibibazo zateye mu muryango mugari w'abanyarwanda n’ubwo akenshi ibi biba bikwiye kubonwa mu mboni z'umuntu ku giti cye bijyanye n’uko yahisemo kuzikoresha, hanashimwa Leta y'u Rwanda.

Leta y'u Rwanda ikwiriye gushimirwa kuko yahisemo ko imbuga nkoranyambaga zikoreshwa na buri umwe wese ku buntu mu bwisanzure no kutinjira mu mabanga y'abahererekanya ubutumwa hagati yabo kandi bigakorwa nta kiguzi cy'umusoro kibayeho, bitandukanye n’uko ahandi bigenda.

Instagram, Facebook, Twitter; imbuga nkoranyambaga zihariwe n'umubare munini mu Rwanda

N.B: Ibitandumbutse muri iyi iyi nkuru n’iby’umwanditsi Rurangirwa Steven; ahakoreshejwe ingero si ‘ukwibasira’.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND