RFL
Kigali

Bwa mbere filime "Notre Dame Du Nil" yerekanywe i Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:27/11/2019 13:43
0


Ku nshuro ya mbere i Kigali herekanywe filime “Notre Dame du Nil” yagarutse ku gitabo cya Scholastique Mukasonga kivuga ku itotezwa ryakorewe abanyeshuri bo mu bwoko bw’Abatutsi mu 1973.



Iyi filime yerekanywe kuri uyu wa kabiri muri Kigali Century Cinema nka kimwe mu bikorwa byo gutangiza inama yiga ku iterambere ry’uruganda rw’amajwi n’amashusho [Kigali Audio Visual Forum] yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere.

“Notre Dame Du Nil” ni igitabo cyanditswe na Scholastique Mukasonga, umunyarwandakazi uba mu Bufaransa. Iki gitabo cyasohotse mu 2012, cyanahawe ibihembo mpuzamahanga bibiri ari byo Prix Renaudot na Prix Ahmadou Kourouma.

Mu mwaka ushize ni bwo umuhanga mu gutunganya filime Atiq Rahimi, umufaransa ukomoka muri Afghanistan yaje mu Rwanda, amara amezi atandatu ahugura abagomba gukina muri iyi filime yamaze amezi abiri ifatirwa amashusho mu Karere ka Rutsiro mu ishuri rya Murunda.

Iyi filime “Notre Dame Du Nil” igaragaza uburyo mbere y’uko haba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abana b’abakobwa bo muri ubwo bwoko batotezwaga mu gihe babaga bari ku ishuri.

Igaragramo abakobwa barimo Amanda Mugabekazi, Malaika Uwamahoro, Albina Sydney Kirenga na Clariella Bizimana na Belinda Rubango Simbi.

Itangira igaragaza imibereho y’abana b’abanyeshuri bigaga mu kigo cy’amashuri kiyoborwa n’abihaye Imana barimo n’abazungu. Bigishwa amasomo asanzwe ariko bakanatozwa gusenga kugira ngo bazavemo abantu b’ingirakamaro.

Iri rushuri riba ryigamo abarimo abana b’abayobozi b’igihugu bakomeye, abacuruzi n’abandi bavuga rikijyana. Umwana w’umukobwa wo kwa Minisitiri witwa Gloriosa uba waracengewe n’ingengabitekerezo yo kwanga bagenzi be b’abatutsi kugera n’aho abona ishusho ya Bikiramirya akamwita umutsikazi kubera izuru rye.

Uyu mwana urwango rumwuzura umutima kugera n’aho yitwikira ijoro ari kumwe na mugenzi witwa Modesta uba uvuka ku babyeyi badahuje ubwoko, bakajya guca amazuru ishusho ya bikiramariya, akabeshyera Abatutsikazi ko ari bo babikoze.

Gloriosa uba wumva ko ari we ukunda igihugu n’abandi bahutu bo hanze y’ishuri birara mu banyeshuri bakatemagura bamwe bagapfa.

Atiq Rahim yavuze ko n’ubwo iyi filime ivuga ku macakubiri yaranze u Rwanda, mu gushaka abakinnyi nta kindi yigeze agenderaho uretse gushaka ‘abanyarwanda’.

Ati “ Sinigeze mvuga ngo nkeneye umubare w’abahutu n’abatutsi runaka, njye naje ntashaka kumenya aho baturuka, nashakaga abanyarwandakazi kandi mwabibonye muri filime ntabwo nigeze mvangura.”

Yongeyeho ko gukora iyi filime bifite igisobanuro gikomeye kuri we kuko mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari nabwo umuvandimwe we yitabye Imana azize intambara yari iri muri Afghanistan.

Bitewe n’uburyo yakiriwe mu Rwanda yavuze ko ahafata nk’igihugu cya kabiri ari nayo mpamvu ateganya kuhakorera indi mishinga ijyanye no guteza imbere sinema.

Filime Notre Damme Du Nil yerekanywe bwa mbere muri Toronto International Film Festival yabaye muri Nzeli 2019. Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu i saa cyenda z'amanywa yongera kwerekanwa muri Kigali Century Cinema.

Atiq Rahim watunganyije Filime Notre Dame Du Nil avuga ko amateka ye afite aho ahuriye n'ay'u Rwanda

Hope Azeda ni we watoranyije abakinnyi bagaragaye muri iyi filime

Abantu batandukanye bitabiriye igikorwa cyo kwerekana Notre Dame Du Nil

Ablina Kirenga wakinnye yitwa Gloriosa 

Malaika Uwamahoro nawe yakinnye muri iyi filime

Abakobwa bakinnye muri Notre Dame Du Nil 


Abarebye Notre Dame Du Nil babashije kubaza ibibazo

Filime Notre Dame Du Nil yarebwe n'abantu benshi

Kabera Eric washinze Kwetu Film Institute yari ahari

Cedric Mizere wakoze imyenda, Munyeshuri Innocent wafashije mu kuyobora, Ati Rahim, Hope Azeda watoranyije abakinnyi na Mukama Jean De Dieu wakinnye ari umupadiri 

Atiq Rahim n'umwe mu bakobwa bakinnye muri filime ye

Umunyarwenya Atome yafashe ifoto y'urwibutso n'abakinnye muri Notre Dame Du Nil


AMAFOTO: MUGUNGA Evode/Inyarwanda Art Studio

Reba andi mafoto menshi unyuze hano






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND