RFL
Kigali

RSAU igiye gusaranganya amafaranga abahanzi bayibarizwamo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/11/2019 10:53
1


RSAU, Sosiyete Nyarwanda y'abahanzi [Rwanda Societey of Authors], yatangaje ko igiye gusaranganya amafaranga abahanzi bayibarizwamo, yakusanyijwe kuva mu mpera z’umwaka wa 2017 kugera mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2019.



RSAU igizwe n’abanyamuziki, abanditsi, abakora za Cinema n’abashushanya. Yashinzwe muri 2010 itangira gukora mu mwaka wa 2016 ishyizweho n’itegeko rirebera ubuhanzi n’abahanzi bose bafite ibihangano bifatika bigomba kurindwa ngo birengerwa ku nyungu z’abanyirabyo n’imiryango yabo.

Iyi sosiyete mu gihe imaze ikora ikurikirana, ikishyuriza abahanzi ndetse ikabagezeho amafaranga avuye mu bihangano byabo kugeza imyaka irenze 50. Amafaranga yateguwe yo gusaranganya abahanzi yishyujwe Bar, Restaurant na Hotel kuva mu mpera za 2017 kugera ntangiriro za 2019.

Kwitonda Charles Ushinzwe gukurikirana abakoresha ibihangano by’abahanzi, yabwiye INYARWANDA ko aya mafaranga azahabwa ‘abanyamuziki’ kuko ari bo babanje kwishyurizwa mu byiciro bine basanzwe bafite.

Avuga kandi ko atari ko bose mu banyamuziki bazayahabwa kuko hari ‘abatarujuje ibisabwa’. Yagize ati “...Twakusanyije dukusanyiriza abanyamuziki. Dutangira, twarebye icyiciro cy’ubuhanzi cyari kibangamiwe kurusha ibindi.

 “Ku isoko ry’umurimo iyo wageragayo wasangaga abahanzi ba muzika ari bo bakora cyane banafite ibihangano byinshi ariko ugasanga n’ibyo byiganwa, n’ibyo bicuruzwa ku buryo banyirabyo bigoye kubigenzura. Ni nabyo abantu wabonaga bungukiraho cyane.”

Kuri ubu ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda, Sosiyete z’itumanaho mu Rwanda, Imodoka zitwara abagenzi, kompanyi ya RwandaAir n’abandi banze kwishyura amafaranga y’ibihangano bakoresha by’abahanzi nyarwanda.

INYARWANDA inafite amakuru avuga ko hari bamwe mu bahanzi bazwi muri iki gihe batabarizwa muri RSAU bumvise ko iyi sosiyete igiye gutanga amafaranga ku bahanzi bihutira kwiyandikisha ariko basobanurirwa ko batari ku mubare w’abagomba kuyahabwa n’ubwo bazwi.

Kwitonda avuga ko muri RSAU bafitemo abahanzi bakora muzika bagera ku 160. Mu isaranganya umubare uzagabanyuka kuko nk’itsinda cyangwa se korali babarwa nk’umuntu umwe, avuga ko abazahabwa amafaranga ari abahanzi bari hagati ya 70-100.

RSAU isanzwe ifite abanyamuryango barenga 500. Iki gikorwa cyo gusaranganya amafaranga abahanzi cyanateguwe mu murongo wo kugira ngo n’abahanzi batariyandikisha muri sosiyete babone akamaro kayo.

Umuhango wo gusaranganya amafaranga abahanzi uzaba kuri uyu wa kane tariki 28 Ugushyingo 2019 muri Hotel des Mille Collines. Ni umuhango kandi uzaririmbamo umuhanzi Eng.Kibuza, Ngarambe Francois, Uwitonze Clementine [Tonzi], Mani Martin, Jay Polly n’abandi.

Kwitonda Charles Ushinzwe gukurikirana abakoresha ibihangano by'abahanzi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bakongo sammy4 years ago
    Ese kwiyandikisha bisaba iki ?





Inyarwanda BACKGROUND