RFL
Kigali

Ubukwe bw'ibyamamare nyarwanda bwaranze umwaka wa 2019-AMAFOTO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:28/11/2019 16:01
1


Dusubize amaso inyuma! Umwaka wa 2019 turimo uri kugenda ugana ku musozo dusatira 2020 benshi bumvaga kuwugeramo bizaba ari nk’inzozi. Mu mwaka wose haba harabaye ibintu byinshi bitandukanye byagiye binyura mu makuru twagiye tubagezeho ariko ni ngombwa ko twongera kwiyubutsa ibiba byarawuranze.



Mu nkuru z’uruhererekane INYARWANDA tuzagenda tubagezaho, tugiye guhera ku bukwe bwabaye mu 2019 bwakozwe n’abantu b’ibyamamara mu ngeri zitandukanye. Uyu mwaka ufite umwihariko cyane ku bakinnyi b’umupira w’amaguru kuko bakoze ubukwe ku bwinshi.

Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma


Abenshi ni bwo bwa mbere bari bumvise umwana w’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda akoze ubukwe. Bibazaga uko ubu bukwe bw’aba banyacyubahiro buzaba bumeze amatsiko akaba menshi.

“Ese ubu ni bande batumiwe? Uwanyereka imyenda bazaba bambaye! Aho ubukwe buzabera hazaba hateguye gute?” N’ibindi bibazo byinshi ni byo byari mu mitwe ya benshi bibaza kuri ubu bukwe bw’imbonekarimwe.

Ni ubukwe bwari bumaze igihe kinini butegerejwe dore ko umuhango wo gusaba no gukwa wari wabaye mu mpera z’umwaka ushize wa 2018.

Umunsi warageze tariki 06 Nyakanga 2019 ubukwe burataha! Igitambo cya misa cyo guhamya isezerano imbere y’Imana cyabereye muri Kiliziya ya IFAK kiyoborwa na Arikiyepisikopi wa Kigali Musenyeri Antoni Kambanda mu gihe abaririmbyi bari itsinda rya Bright Five Singers bafatanyije n’abanyeshuri biga mu ishuri rya Muzika ku Nyundo.

Indi mihango yabereye mu nyubako ya Intare Conference Arena ahari inshuti n’abo mu miryango yombi. Aha umuhanzi Igor Mabano ari kumwe n’abagize Symphony Band basusurukije abari bahari.

Ku mbuga nkoranyamba hacicikanye amafoto n’amashusho bigaragara ko yafashwe n’abari hafi muri ubu bukwe agaragaza uko byari byifashe. Ni ibirori byari bibereye ijisho.

Tuma Basa na Abaynesh


Basaninyenzi Tumaine ni umunyarwanda w’igikomerezwa mu bucuruzi bw’umuziki muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Yakoreye televiziyo zikomeye zirimo MTV, BET na REVOLT ya P Didy, akorera ikigo cya Spotify kuri akaba ashinzwe ishami rya Urban Music ku rubuga rwa YouTube.

Tariki 21 Nyakanga 2019 yarasabye anakwa umukunzi we bamaze imyaka ibiri bakundana ari we Abaynesh Jembere ukomoka muri Ethiopia, akaba ari rwiyemezamirimo. Ni umuhango wabereye mu nyubako ya Intare Conference Arena imisango ivugwa mu Kinyarwanda.

Ubu bukwe bwatashywe n’abantu benshi bakomeye barimo na Ange Kagame n’umugabo we. Hari kandi abantu banyuranye bakora mu bijyanye n’umuziki bari baturutse mu bihugu bitandukanye baje gushyigikira mugenzi wabo. Ubu bukwe bwasusurukijwe na Jules Sentore, Clarisse Karasira n’itorero Inganzo mu Ngaji.

DJ Miller na Nigihozo


Karuranga Virgile uzwi nka DJ Miller ni umwe mu bakora akazi ko kuvanga imiziki bakunzwe cyane mu Rwanda. Yakoze ubukwe tariki 28 Kamena 2019 n’umukunzi we w’igihe kirekire, Hope Nigihozo. Babanje gusezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Remera, indi mihango ikomereza ahitwa Ineza Garden i Kinyinya.

DJ Miller wari ugaragiwe n’abasore bafire dread Rocks ku mutwe barimo Igor Mabano, yakoze agashya yambara inkweto za Nike Air Force ashyiraho n’ikositimu. Mu kwezi gushize bibarutse umwana w’umukobwa

Ingabire Habibah


Uyu mukobwa yamenyekanye cyane mu 2017 ubwo yitabiraga irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda ariko abura amahirwe yo gukomeza bituma atuka umwe mu bagize akanama nkempura mpaka. Yakomeje gukurikirwa na benshi ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Supranational 2017 ahagarariye u Rwanda.

Ubuzima bw’urukundo bw’uyu mukobwa ntibwigeze bumenyekana ndetse ubukwe bwatunguye benshi kuko bwamenyekanye habura iminsi mike ngo butahe.

Tariki 21 Nzeri 2019 umuhango wo gushyingirwa wakozwe uzwi nka Nikkah mu idini ya Islam asanzwe abarizwamo. Umugabo wa Ingabire Habibah ukomoka muri Soudan ntabwo yari ahari muri ubu bukwe bwitabiriwe n’abantu bake bategeze ku 100. Uyu mukobwa utegereje gukora ubukwe bwa nyuma akabana n’umukunzi we anatwite inda y’imvutsi.

Rusheshangonga Michel na Nakazungu Aimée


Rusheshangoga Michel ni umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, akaba anakinira ikipe ya As Kigali. Rusheshangoga Michel na Nakazungu Aimée basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga tariki 23 Nyakanga 2019.

Umuhango wo gusaba wabereye kuri Queen Land Park i Kanombe tariki 26 Nyakanga 2019 bucya bahana isezerano imbere mu rusengero rwa Foursquare Gospel Church Kimironko basezeranywa na Bishop Dr Fidele Masengo. Mu bari bambariye uyu mugabo harimo umuhanzi Tom Close wari ubakuriye n’abandi bakinnyi bakinanye mu makipe atandukanye.

Jay P na Big Tonny


Gatsinda Jean Paul ni umwe mu batunganya indirimbo z’abahanzi batandukanye bakunzwe mu Rwanda. Yakoze ubukwe na Umutoni Alice umenyerewe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ku izina rya Big Tonny.

Ibi birori byabaye tariki 19 Ukwakira 2019 nyuma y’aho tariki 12 Ukwakira 2019 habaye umuhango wo gusaba no gukwa no gusezerana mu mategeko byabaye tariki 19 Nzeri 2019.

Ubukwe bwa Jay P na Big Tonny bwatashywe n’ibyamamare bitandukanye cyane cyane abaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse umuhanzi Social Mula yari mu bambariye Jay P.

Manishimwe Djabel na Niyitunganye Kawthar


Manishimwe Djabel ni umukinnyi w’ikipe ya APR FC akaba yaramenyekanye cyane ubwo yakiniraga Rayon Sports. Ku myaka ye 21 yakozwe ubukwe na Niyitunganye Kawthar tariki 26 Mutarama 2019. Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ku Irebero mu mujyi wa Kigali.

Manishimwe Djabel yarongoye umukobwa wa Saidi Havugimana wamamaye nka Hadji i Nyanza, akaba n’umwe mu bakunzi b’ikipe ya Rayon Sports bakomeye cyane.

Deborah Masasu umukobwa wa Apotre Masasu


Deborah Masasu ni imfura ya Apotre Masasu na Lydia Masasu. Yasezeranye n’umugabo we Musafiri Thacien tariki 07 Nzeri 2019 bihurirana n’isabukuru ye y’amavuko. Isezerano rya Deborah Masasu na Musafiri Thacien ryahamijwe na Apotre Ndagimana Masasu wabasezeranyirije mu rusengero rwa Restoration Church i Masoro.

Ibirori byo kwiyakira (Reception) byabereye muri Intare Conference Arena i Rusororo mu mujyi wa Kigali. Tariki 31/08/2019 ni bwo Deborah Masasu Uwamahoro yasabwe anakobwa n'umukunzi we Musafiri Thacien mu muhango wabereye hafi n'ikibuga cya Golf kuri SOS Kacyiru mu mujyi wa Kigali.

Faustin Usengimana na Daniela Bayingana


Myugariro w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Buildcon FC yo muri Zambia, Usengimana Faustin yakoze ubukwe n’umukunzi we Umuraza Bayingana Daniella bamaze imyaka 10 mu munyenga w’urukundo.

Ubukwe bw’aba bombi bwabereye muri Parkland i Remera tariki 16 Ugushyingo 2019. Bwabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabaye tariki 09 Ugushyingo 2019 mu Karere ka Rubavu.

M Izzo na Clarisse Izabayo


Mbituyimana Eric ni umuraperi wamamaye ku izina rya M Izzo. Yakoranye igihe kinini na Riderman ariko baza gutandukana bashwanye cyane. Uyu mwaka wa 2019 umusize ari umugabo kuko yakoze ubukwe n’umukunzi we Izabayo Clarisse tariki 14 Nzeri 2019.

Ibirori byose, haba gusaba no gukwa, gusezerana imbere y’Imana no kwiyakira byabereye mu busitani bwa Saint Paul mu mujyi wa Kigali.

Mukunzi Yannick na Joy Iribagiza


Mukunzi Yannick ni umukinnyi w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu muri Suède.

Mbere y’uko yerekeza ku mugabane w’u Burayi mu ntangiriro z’uyu mwaka, Yannick Mukunzi yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore babyaranye umwana w’umuhungu, Iribagiza Joy. Ni umuhango wabereye mu murenge wa Remera ahari inshuti n’abo mu miryango ku mpande zombi.

Kamichi na Ireen Maburuki


Bagabo Adolphe wamamye mu muziki nka Kamichi amaze igihe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Knoxville. Ubukwe bwe na Ireen Maburuki bwabaye tariki 27 Nyakanga 2019 mu birori byabereye aho basanzwe baba muri Amerika.

Kamichi na Ireen Maburuki ufite inkomoko mu Rwanda no muri Zambia, bakoze ubukwe basanzwe babana dore ko banafitanye abana babiri. Ubu bukwe bwayobowe na Ally Soudy bwabaye nyuma y’aho bari babanje gusezerana imbere y’amategeko muri Kamena 2018.

Gentil Misigaro na Rhoda Mugiraneza


Uyu ni umuramyi ukunzwe n’abatari bake akaba akorera umuziki we muri Canada ari naho atuye kugeza ubu. Yamamaye cyane mu ndirimbo 'Biratungana'. Muri Werurwe 2019 yaje mu Rwanda agenzwa n’ibikorwa bibiri by’ingenzi ari byo igitaramo no gukora ubukwe n’umukunzi we Rhoda Mugiraneza.

Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ku musozi wa Rebero mu mujyi wa Kigali, basezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa New Life Bible Church ku Kicukiro nyuma basubira ku Irebero ahakomereje ibyishimo by’uwo munsi.

Gentil Misigaro yari agaragiwe n'umuvandimwe we, Adrien Misigaro, abahanzi barimo Patient Bizimana na Serge Iyamurenye n’abandi batandukanye bari bambariye kubashyigikira.

Mike Karangwa na Isimbi Roselyne


Mike Karangwa ni umwe mu banyamakuru bamenyekanye cyane mu biganiro by’imyidagaduro ndetse anaba mu kanama nkempurampaka k’irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda igihe kitari gito, kuri ubu ni umukozi wa Kaminuza y’u Rwanda.

Ku wa 14 Gashyantare 2019 ni bwo yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we Isimbi Roselyne mu muhango wabereye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro. Tariki 17 Gashyantare 2019 Mike Karangwa yarasabye aranakwa. Mu bayoboye imisango harimo n’Umunyambanga wa Leta muri Ministeri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporoki Edouard.

Ku wa 24 Gashyantare 2019 basezeraniye imbere y’Imana muri Eglise Vivante Kimihurura, kwiyakira bikomereza mu ihema rya Kigali Conference And Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Ubukwe bwa Mike Karangwa bwitabiriwe n’abantu b’ingeri nyinshi baniganjemo ibyamamare bitandukanye.

Miss Mutesi Dorah na Dave Muyango


Mutesi Dorah yambikanye impeta y’urudashira n’umugabo we Muyango Dave mu mpera za Kanama 2019. Aba bombi bakoreye ubukwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho bamaze igihe batuye.

Mutesi Dorah yabaye Nyampinga w’icyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu 2010 ndetse yitabira n’irushanwa ryahuzaga kaminuza zitandukanye yegukana umwanya wa gatatu.

Rutanga Eric na Umunyana Shemsa


Myugariro akaba na Kapiteni wa Rayon Sports, Rutanga Eric yasezeranye n’umugore we, Umunyana Shemsa, imbere y’amategeko, umuhango wabereye ku Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge tariki 24 Ukwakia 2019.

Rutanga Eric n’umugore bari basanzwe babana ndetse banafitanye umwana umwe. Ubukwe bwabo bwitabiriwe n’abantu batandukanye biganjemo abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports, Perezida wayo Munyakazi Sadate, umutoza mukuru Javier Martinez Espinoza n’umwungirije Kirasa Alain.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kaka4 years ago
    ko mwibagiwe Taifa,Nepo ba City Radio, Gicumbi Radio 10, Kayiranga wa Radio Fash,hamwe n'uwateye ivi ushinzwe DTN muri Ferwafa, tubifurije urugo ruhire





Inyarwanda BACKGROUND