RFL
Kigali

U Buhinde: Abaganga bakuye mu murwayi impyiko ipima ibiro 7.4

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:26/11/2019 14:44
0


Abaganga bo mu Buhinde bakuye mu murwayi impyiko ipima 7.4kg – ni uburemere nk’ubw’abana babiri b’impinja bakivuka ubashyize hamwe.



Byemezwa ko iyo ari iyo mpyiko iremereye cyane ya mbere ikuwe mu murwayi mu Buhinde. Ubusanzwe impyiko y’umuntu mukuru ipima hagati y’amagarama 120 n’amagarama 150. Uwo murwayi yari arwaye indwara yitwa ‘Autosomal Dominant Polycystic Kidney Disease’ ituma hari utuntu tw’udufuka twirema ku mpyiko hose.

Umuganga umwe mu bagize uruhare muri iryo bagwa ry’umurwayi yavuze ko ari ibintu bisanzwe ku barwaye iyo ndwara kugira impyiko nini. ariko uyu Dr Sachin Kathuria, ukora ku bitaro bya Sir Ganga Ram hospital byo mu murwa mukuru Delhi, yavuze ko muri rusange abaganga badakunze gukura mu murwayi impyiko ingana gutyo keretse iyo hagaragaye ko hari ibindi bimenyetso by’indwara ifite no kuvira imbere.

Avuga ko nubwo iba imeze gutyo ariko hari akazi runaka ko kuyungurura iba ikibashije gukora mu mubiri. Yagize ati: “Uyu murwayi yari yaranduye indwara mbi, imiti igabanya ububabare ntacyo yayikoragaho, ndetse n’ubunini cyane bw’impyiko bwatumaga umurwayi agira ibibazo by’ubuhumekero, rero nta yandi mahitamo twari dufite atari ukuyikuramo”.

Dr Kathuria yongeyeho ko abaganga bari biteze kubona impyiko nini ubwo babagaga uwo murwayi, ariko ko ubunini bw’iyo mpyiko bwanze n’ubundi bukabatangaza. Yabwiye BBC ati: “Indi mpyiko ye yo ni na nini cyane kurushaho”.

Yavuze ko impyiko ya mbere iremereye cyane itangazwa n’igitabo cy’uduhigo tw’isi cya Guinness des records ibima 4.5kg, nubwo ibinyamakuru by’ubushakashatsi ku buvuzi n’indwara z’impyiko byo bitanga amakuru y’impyiko ziremereye kurusha iyo. 

Imwe muri zo yo muri Amerika ipima 9kg mu gihe indi yo mu Buholandi ipima 8.7kg. Dr Kathuria yavuze ko abaganga batarafata icyemezo niba bazoherereza nk’umuhigo w’isi ibyo babiha akanama gategura ibijya mu gitabo Guinness des records, ariko “bari kubitekerezaho”.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’ikigo NHS cy’ubuzima mu Bwongereza, iyo ndwara ya ‘Polycystic Kidney Disease’ ikunze guhererekanywa mu miryango, igatera ibibazo iyo abayirwaye bageze mu kigero kiri hagati y’imyaka 30 na 60 y’amavuko. Ituma impyiko ikora nabi, bikagera nubwo kera kabaye impyiko inanirwa gukora burundu.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND