RFL
Kigali

Congo igiye gukora iperereza ku mpanuka y’indege yabereye i Goma

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:26/11/2019 9:36
0


Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko igiye gukora iperereza nyuma yaho indege ya kajugujugu ikoreye impanuka ikagwa ku nzu mu mujyi wa Goma ikica abantu 29.



Mu itangazo Congo yasohoye ku Cyumweru, yasezeranyije ko igiye gukora iperereza ku cyateye iyi mpanuka ndetse n'uruhare abantu batandukanye babigizemo. 

Ejo ku wa mbere, Nelson Asani uturanye n'abo mu muryango waguweho n'iyo ndege, yabwiye BBC Gahuzamiryango ukuntu abarokotse bo muri urwo rugo ari umugabo wari wagiye azindutse n'umwana wari wagiye kugura umugati hafi aho.

Abakora mu rwego rwo gutwara abantu mu ndege babwiye BBC ko iyo mpanuka yatewe n'ikibazo cya tekinike ariko ntibavuga icyo ari cyo nyirizina.

Iyo ndege yo mu bwoko bwa Dornier-228 ya kompanyi itari iya leta yitwa Busy Bee, yakoze impanuka hashize gusa iminota ibiri ihagurutse. Ubu si ubwa mbere habaye impanuka y'indege mu gace gatuwe n'abantu mu nkengero y'ikibuga cy'indege cya Goma.

Indege zo muri DR Congo ntabwo zemerewe kuguruka mu kirere cy'ibihugu bigize Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi kubera ko zishaje kandi zititabwaho uko bikwiye.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND