RFL
Kigali

Ibintu wakora ukigarurira umuhungu ukunda utiriwe uvuga-IGICE CYA 2

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/11/2019 13:47
2


Nk'uko duherukana mu gice cya mbere cy'iyi nkuru aho twacumbikiye ku buryo 10 wakoresha ukigarurira umuhungu ukunda utavuze, kuri ubu tugiye kubagezaho igice cya kabiri cyayo.



Ibintu wakora ukigarurira umuhungu ukunda utiriwe uvuga IGICE CYA 1

Ubusanzwe urukundo ni ikintu kiza gitunguranye, urukundo ntiwamenya aho ruturuka ruraza rwakugeraho rukagutwika nk'umuriro ku buryo ubura amahwemo, kurya bikanga, ukubonye akagufata nk'umurwayi. Ibi ni byo Inyarwanda.com yagufashije kurwanya mu gice cya mbere cy'iyi nkuru. Tugiye gukomerezaho dufata n’umwanzuro. Mukobwa menya ubundi buryo wamwigarurira burundu utavuze byinshi, aha turahera kuri 11 kuko ubushize twagarukiye ku buryo 10. Ubushize twagarukiye ku nkingi igira iti" IGA KUMWIZERA".


11. IGA KUMWEREKA KO UMUSHIMIYE CYANE

Iyi ni iyindi nama nziza kuri wowe mukobwa ushaka ko umuhungu ukunda nawe akwiyumvamo akagutandukanya n'abandi bakobwa azi nk'uko ubyifuza. Mu gihe wakoze iby'ibanze nawe akaba ageze aho kukuzanira impano, ishime umushimire mbese umwereke ko iyi mpano ye ifite umwanya munini mu buzima bwawe kuko ako kantu gato atangiye gukora gashobora gutuma ubona neza ko akwitaho.

Aha uribaza uti 'Ese ni iki nakora kugira ngo abone ko namushimiye?' Tekereza ku buryo wakoresha ubuzima bwe ukabworoshya bukamubera bwiza. Ahari avuye mu kazi arananiwe ushobora kujya mu cyumba cye ukagicana mo buji (Candles) nyinshi noneho ugafata akanya gato ukamuganiriza nk'isaha umunanura ingingo (Massage) ushake uko byibura yaseka. Fata agapapuro ukandikeho amagambo y'urukundo ugashyire mu gikapu akunda kugendana cyangwa muri mudasobwa ye hanyuma nushake uhite wigendera.

12. MUREKE AGUSETSE

Reka twumve aka "Sara yakundaga kujyana n'inshuti ye y'umuhungu Tyrone hamwe n'inshuti ze noneho Tyrone akaba umunyamankuru cyane, icyo Sara yakoraga yaricaraga akamuha amatwi ye yose kugeza ubwo Tyrone yahindukiraga yabareba bose akabona Sara ni we wenyine ushishikajwe n'ikiganiro bigatuma agira umwete ndetse n'ibyishimo bikiyongera. Igihe cyarageze Tyrone yajya agera ahantu akavuga Sara nk'inshuti ye magara kugeza ubwo yisanze yamwise umukunzi we nawe biramutungura birangira bakundanye".

Ubyumve neza ntabwo ndikugusaba gusetswa n'ubusa kuri buri kimwe uyu musore ukunda azavuga. Ariko niba yishimye nawe ishime mbese umwereke ko usekejwe n'ibyo avuze. Guhorana akanyamuneza ni yo nkomoko y'urukundo ruramba.

13. MWIZERE IJANA KU IJANA

Ndabyumva kwizerera mu rukundo bituruka kure cyane cyane iyo wigeze kubabazwa mbere. Ariko ibuka ko uwakubabaje atari uyu. Kandi niba wifuza ko agukunda wimufuhira bya hato na hato kandi wenda utaranamubwira ko umukunda. Mureke yigenge mbese umwizere wumve utuje kandi ukomeye.

Ibaze uti" Ese nzamwizera gute?". Icya mbere emera ko atari wowe wenyine wakora ibyiza gusa. Reka dufate urugero niba ufite urugendo rwo gutemberera ahantu cyangwa wowe n'inshuti zawe hari icyo mushaka gukora kandi ni wowe bahaye uburenganzira bwo kubitegura. Fata aya mahirwe ubwire umuhungu ukunda abe ari we ubitegura byose.""Niba ufite urukundo, ufite kwizera. Ntabwo wagira umwe udafite undi".

14. IGENGE WOWE UBWAWE

Icyo wamenya hano ni uko niba ushaka ko uriya muhungu agukunda utavuze ugomba kwigenga cyane ugakora ibintu ukunda kandi ukabikorana nabo ukunda. Ndi kukubuza kumwikoreza imitwaro udashoboye kuko nubikora gutyo uzamurambira.

15. MUGANIRIZE KU BIGANIRO BYIHARIYE

Nta mugore mwiza nk'umugore ugira ibitekerezo byiza. Simbyitaho niba wenda hari ikinyamakuru wasomye ugasanga harimo inkuru utumva neza. Fata iyo nkuru uyimunshyire muyiganireho nushake unamuhakanye ariko bidakabije. Ntugire isoni kumwereka ko umuhakanya. Ubushuti bukururwa n'udukuru twa hato na hato tuganirwaho.

16. MUHAKANIRE AHO BIRI NGOMBWA

Ni byo mureke afate umwanzuro ariko nanone ntabwo abagabo bakunda abagore ba yego (A Yes Woman). Niba avuze ibintu ukumva ntimubyumvikanaho vuga ngo "Oya". Ni byo ugomba kwemeranya n'umusore/ umugabo ukunda ariko nuvuga 'Oya' ibiganiro byanyu bizaba byiza. Kumuhakanira ntibivuze ko umurwanya ahubwo bivuze ko nawe ugira ibitekerezo bigomba kubahwa.

17. MWANDIKIRE HAGATI MU MUNSI

Niba waratangiye kumwiteretera mu ibanga singombwa ko uzategereza ngo ari we utangira kukwandikira kuko hari nubwo bitabaho. Ntawifuza ko ariwe wahora atangiza ibiganiro ariko wowe ni akazi wihaye bikore umwandikire ngo "Uraho mwiza, ndikugutekereza" (Hey Cutie Thinking of you). Ibi bizatuma atangira kukwibazaho no kwibaza ku kigukwiye.

REKA DUFATE UMWANZURO

Mukobwa ushobora kujya mu rukundo wihuta ariko we ashobora kwitonda. Ariko niba uhari kandi ukaba umushaka komeza ugerageze ikibi ni uko wacika intege. Singusabye kumwirukansa ahubwo bikore witonze umuganirize gake gake ku buryo azagera aho akaririmba ya ndirimbo ya Jay Polly na Priscilla (Njye nawe).

Niba mumaze igihe kirekire ugerageza ariko ukabona ntaho bijya, icara hamwe utekereze urebe niba warakoresheje neza inama zose twaguhaye mu gice cya mbere n'iz'uyu munsi nusanga utarazisoje ongera utangire bundi bushya.

Ese nawe hari ikindi ubona cyagufasha cyangwa kigafasha umukobwa mugenzi wawe?? Cyandike hasi mu mwanya w'ibitekerezo umunyamakuru wa INYARWANDA azabyitaho, turagushimiye.

SRC: sexyconfidence.com

UMWANDITSI: Kwizera Jean de Dieu-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jojouwinema4 years ago
    Abahungu nabahemu so reo kuvuga ngo uramwizeye 100% biragoye gs nyin muba mwakoze kuduha izi nama😢✌️✌️
  • Kwizera jean de Dieu4 years ago
    Uzagerageze Jojo byose birashoboka kandi nawe urakoze kwakira inama zirumurizi nkuru zombi (Igice cya 1 / 2.





Inyarwanda BACKGROUND