Impunzi n'abimukira b'abanyafurika bavuye mu gihugu cya Libya barashimira Leta y'u Rwanda yemeye kubakira. Bavuga ko kuva mu buzima bari babayemo muri Libya bakaza mu Rwanda ari nko kuva ibuzimu ukagaruka ibuntu.
Izi mpunzi zavuze ibi ubwo zageraga mu Rwanda mu ijoro ryo kuri iki cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere. Ahagana saa yine n'igice z'ijoro ni bwo itsinda ry'impunzi n'abimukira 117 bo muri Libya ryageze ku kibuga cy'Indege Mpuzamahanga i Kigali.
Ku jisho biragaragara ko hafi ya bose ari urubyiruko ndetse umubare munini ni abakobwa n'abagore gusa bamwe muri bo bafite impinja.
Uko ari 117 bose bisanze muri Libya bifuza kwerekeza ku mugabane w'u Burayi, gusa ntibyabahiriye kuko ahubwo bari bamaze hagati y'imyaka y'ibiri n'itatu mu nkambi, aho bakorerwaga iyicarubozo, bagacuruzwa mu buryo bunyuranye ndetse abakobwa n'abagore bo bagafatwa ku ngufu n'ibindi bikorwa bya kinyamaswa.
Umunya Eritrea Dawit OKUBAZGHI, yumva kandi akagerageza kuvuga ururimi
rw'icyongereza. Avuga ko we na bagenzi be bishimiye kugera mu Rwanda nyuma
y'igihe bari bamaze mu buzima bugoye muri Libya.
Yagize ati ‘‘Twahuye n'akaga gakomeye muri Libya, abenshi bamazeyo imyaka
3 abandi 2. Ni byo rero twarababaye ariko twabonye aya mahirwe ku bufatanye bwa
HCR n'u Rwanda dushoboye kurokora ubuzima bwacu. Ndishimye cyane kuko u Rwanda
ruratekanye kurusha Libya, ubwo rero nshimishijwe no kurokora ubuzima
bwanjye.’’
Ambasaderi w'ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda
Ahmed BABA Fall, avuga ko hari icyizere ko mu bihe biri imbere hari ibindi
bihugu bizagera ikirenge mu cy'u Rwanda bikemera kwakira zimwe muri izi
mpunzi.
BABA Fall yavuze ko uretse u Rwanda na Niger, ibihugu nka Norway, Sweden,
u Budage, u Butaliyani, Ibirwa bya Malta na USA hari icyizere ko hari umubare
runaka bizakira mu bihe biri imbere akurikije aho ibiganiro bigeze.
Yashimiye u Rwanda ku bw'umuhate warwo mu kurengera ikiremwamuntu n'abari
mu kaga by'umwihariko, avuga ko abamaze kugera mu Rwanda ubuzima buhita
buhinduka.
Ati ‘‘Turongera gushimira Guverinoma y'u Rwanda n'Abanyarwanda bemeye
kwakira aba bantu. Ubu baratekanye kandi barishimye aho bari mu nkambi, bafite
ibyangombwa nkenerwa byose. Nk'uko mubizi kandi benshi muri bo bafite
ihungabana bityo turimo kubashakira abahanga b'ubuzima bwo mu mutwe ngo
babafashe gusohoka muri iryo hungabana. Benshi muri bo baracyarota kujya i
Burayi ubu barimo kwiga ururimi rw'Ikinyarwanda n'Icyongereza, turimo
kubategura mu buryo bwose bushoboka kuko birumvikana ko bose batajya i Burayi
hari bamwe bashobora gushima kwigumira mu Rwanda cyangwa ahandi muri Afurika.’’
Abagize itsinda rya 3 ry'impunzi n'abimukira b'abanyafurika baturutse muri
Libya bakiriwe kuri iki cyumweru, uko ari 117 bakomoka mu bihugu bya
Eritrea, Somalia na Sudan.
Nyuma yo kuva ku kibuga cy'indege berekeje i Gashora mu Karere ka Bugesera
aho basanze bagenzi babo barimo abagera kuri 66 babimburiye abandi tariki 26
Nzeli ndetse n'abandi 123 baherukaga kuhagera tariki 10 z'ukwezi gushize kwa
10. Mu bagera kuri 600 u Rwanda rwemeye kwakira, magingo aya hamaze kugera 312,
HCR ikaba ivuga ko abasigaye uyu mwaka uzarangira bahageze.
Izi mpunzi zivuga ko kuva muri Libya zikaza mu Rwanda ari ukuva ibuzimu ujya ibumuntu
Src: RBA
TANGA IGITECYEREZO