RFL
Kigali

VIDEO: Paruwasi Regina Pacis i Remera igiye gutangiza Televiziyo izagorora ibivugwa kuri Kiliziya

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/11/2019 17:12
6


Ntagungira Jean Bosco Padiri Mukuru wa Paruwasi Regina Pacis i Remera, yabwiye inkuru nziza abakirisitu bari bitabiriye Missa yo kuri iki cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2019, ko bamaze kunoza neza umushinga wo gutangiza Televiziyo.



Padiri Ntagungira yavuze ko gutangaza iyi nkuru ‘nziza’ ariko uko bizeye neza ko iyi Televiziyo igiye gutangizwa mu minsi ya vuba. Yavuze ko ibyuma byibanze byasabwaga kugira ngo iyi Televiziyo itangire gukora, byamaze kuboneka ndetse ko n’aho izakorera hateguwe.

Abakirisitu basengera muri Paruwasi ya Regina Pacis i Remera basabwe kugira uruhare muri uyu mushinga ndetse abafite impano mu mwuga w’itangazamakuru, bahabwa ikaze. Padiri Ntagungira yavuze ko iyi Televiziyo bemeje kuyishinga nk’igikoresho ‘cyiza’ bazifashisha mu kwamamaza ingoma y’Imana irangamiwe n’umubare munini.

Yavuze ati “…Ni igikoresho cyangombwa mu iyogezabutumwa. Igikoresho kigezweho kuko tugomba kujyana n’igihe; kibe igikoresho kizajya gituma ingoma y’Imana yamamazwa hose.”

Padiri Ntagungira avuga ko iyi Televiziyo inakenewe mu rwego rwo kunyomoza inyigisho z ‘abayobe’ n’abandi bagoreka bakavuga uko bishakiye, Kiliziya Gatolika ishingiye ku ntumwa n’urusange rwa’Abatagatifu.

Ati “Ukumva iruntaka ngo Papa yemeje. Ngo Musenyeri yemeje. Ngo biravugwa ngo (…). Ibyo ng’ibyo tuzajya tubona uburyo tubigorora. Uburyo tubikosora tunyuze mu itangazamakuru rigezweho ndetse tugashyiraho iby’Imana bikwiye cyane cyane ko kuri iryo koranabuhanga usangaho byinshi binyuranye n’umuco wa Gikirisitu ndetse wanabona ko ari nk’igikoresho cya ‘sekibi, akenshi ugasangaho ibintu bibi rwose bidakwiye.

Yavuze ko iyi Televiziyo izanyuzwaho inyigisho nziza ku bakirisitu, iby’umubyeyi Bikiramariya nyina wa Jambo n’ibindi biri mu murongo mwiza uzanogera abazayikurikira. Akomeza avuga ko iyi Televiziyo izifashishwa nk’intwaro bagomba gukoresha kugira ngo Kirisitu aganze mu ntore ze.

Ngo Kiliziya izirikana umuhate w’Abakirisitu bayo mu mishinga itandukanye ari nayo mpamvu badashidikanya ko bazagira n’uruhare muri uyu mushinga wo gutangiza Televiziyo ishobora gutangizwa kuri Noheli cyangwa se mbere y’aho.

Abakirisitu ba Paruwasi ya Regina Pacis i Remera banasabwe kuzirikana mu masengesho yabo uyu mushinga wo gutangiza Televiziyo waheshejwe umugisha.


Chorale Christus Regnat yakoze igitaramo cyo kwizihiza imyaka 13 ishize ishinzwe

Ntagungira Jean Bosco Padiri Mukuru wa Paruwasi Regina Pacis aganira na Jeremie Bizimana, Umuririmbyi wa Chorale Christus Regnat

Padiri Ntagungira avuga ko Televiziyo bagiye gutangiza izagira uruhare mu kwamamaza ingoma y'Imana irangamiwe n'umubare munini

REGINA PACIS IGIZE KURE UMUSHINGA WO GUTANGIZA TELEVIZIYO

CHORALE CHRISTUS REGNAT YIJIHIJE ISABUKURU Y'IMYAKA 13 IMAZE MU IYOGEBUTUMWA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jean de Dieu4 years ago
    Dushimiye Imana yongeye kuduha uburyo bugezweho bwo kwamamaza ingoma yayo mu bantu.tuzayitabire tuyibyaze umusaruro.
  • Donatilla Mukasekuru4 years ago
    Nshyigikiye umushinga
  • Abayezu Emmanuel4 years ago
    nk'umukristu wa Regina Pacis by'umwihariko nk'umukarisimatike wo mu ikoraniro Florida nishimiye uyu mushinga wa television kuko uzaba umurongo mwiza wo kwamamaza ivanjiri mu mahanga yose yo munsi y'ijuru.kristu nabisingirizwe.
  • Simparikubwabo Jean Baptiste4 years ago
    Iyo Tv turayishyigikiye
  • Buregeya Denis4 years ago
    Mbega ibyiza bikomeje kwisukiranya iwacu!!.uyunumwanya mwiza wokwamamaza ko YEZU ari umwami.
  • Emmanuel 4 years ago
    Ni umushinga mwiza Padiri turamushigikiye nakomereze aho





Inyarwanda BACKGROUND