RFL
Kigali

Minisitiri Bamporiki yijeje abahanzi uruhare rwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco mu bitaramo bategura-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/11/2019 7:24
0

Hon Bamporiki Edouard Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yatangaje ko we na Minisitiri Rose Mary Mbabazi binyuze muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco bashumbye, bazagira uruhare rutaziguye muri buri gitaramo umuhanzi nyarwanda azategura, kandi ngo ‘si amava muhira’.



Hon. Bamporiki Edouard yabitangarije mu gitaramo umuhanzi Mugwaneza Lambert uzwi nka Social Mula yamurikiyemo Album ye ya mbere yise “Ma vie” yakubiyeho indirimbo 18 zamuranze mu gihe cy’imyaka itandatu amaze mu muziki.

Minisitiri Bamporiki yavuze ko ashingiye ku gitaramo Social Mula yakoze, buri muhanzi wese wo mu Rwanda uzategura agakora igitaramo Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco izamushyigikira mu buryo bwose. 

Ati “Umuhanzi wese wo mu Rwanda uzakora igitaramo njye na Nyakubahwa Minisitiri Rose Mary Mbabazi tukiragijwe Minisiteri mubarizwamo tuzakora uko dushoboye uhare rwacu nka Minisiteri rujye rugaragara mu gitaramo mwateguye.”

Iri jambo ryishimiwe na benshi bari muri iki gitaramo bakoma amashyi. Bamporiki yavuze ko ari inshingano biyemeje we na Minisitiri Rose Mary Mbabazi yo gushyigikira buri muhanzi wese uzajya ukora igitaramo. 

Ijwi rya benshi mu bahanzi ryagiye rizamuka rivuga ko Minisiteri ibashinzwe itagira uruhare mu bitaramo no mu bindi bikorwa bakora. Si rimwe si kabiri umuhanzi wo mu Rwanda akoze igitaramo ntihagaragare n’umwe mu babarizwa muri Minisiteri ibashinzwe witabiriye igitaramo.

Kimwe mu bibazo byari bihangayikishije abahanzi nyarwanda harimo n’aho gukorera ibitaramo. N’ubwo kuri ubu hamwe na hamwe hagiye haboneka bavuga ko hahenze cyane kenshi binasaba ko hitabazwa, abaterankunga kugira ngo ibitaramo bikorwe. 

Kuwa 05 Ugushyingo 2019, Bamporiki yanditse kuri Twitter, agaragaza ishema yatewe n’icyizere yagiriwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, amwizeza ko azubahiriza inshingano ze nk’uko abisabwa.

Hon. Edouard Bamporiki yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ururyiruko n’Umuco yari asanzwe ari Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu. Yijeje Perezida Kagame kuzasohoza neza ubutumwa yamuhaye. Avuga ko azaharanira kutaruta ubutumwa kuko buruta intumwa ndetse asezeranya Umukuru w'igihugu ko azaba mudahusha ku ruhembe.

Hon.Bamporiki yavuze ko mu gihe we na Minisitiri Rose Mary Mbabazi bakiyoboye Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco bazagira uruhare muri buri gitaramo umuhanzi nyarwanda azategura

Ibyishimo byari byose ku bitabiriye igitaramo cya Social Mula

Gisele Phanny Ushinzwe gutera inkunga muri MTN yari muri iki gitaramo

Umushyushyarugamba, MC Kate Gustave Umunyamakuru wa Radio/TV10

Kanda hano urebe amafoto menshi:

KING JAMES NA BURAVAN BATANZE IBYISHIMO MU GITARAMO CYA SOCIAL MULA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND