RFL
Kigali

Social Mula yamuritse album mu gitaramo cy'amateka agabirwa inka na Bamporiki 'wamutongereye gukira'-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/11/2019 6:49
1


Umuhanzi Mugwaneza Lambert waryubatse mu muziki ku izina rya Social Mula, yandikishije amateka mashya mu rugendo rwe rw’umuziki amazemo imyaka itandatu adakura mu rugendo. Yamuritse Album yitiriye indirimbo ye “Ma Vie” ashyigikiwe n’abo mu muryango we n’abandi, Hon. Bamporiki Edouard amugabira inka.



Bamporiki Edouard yatangaje ko kuva Perezida Kagame yamugira Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, igitaramo cya Social Mula ari cyo cya mbere yitabiriye kandi ko kiri mu murongo w’ihererekanyabusha rya gihanzi na Nyirasafari Esperance wabaye Visi Perezida wa Sena ushinzwe iby’amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.

Ati “Iyo uje mu gitaramo cya mbere uba uzajya no mu gitaramo cya nyuma…reka mvuge ibyishimo ntewe no kuba mu gitaramo cy’umuhanga. Ndabanza gushimira Minisitiri twakoreye mu ngata Nyirasafari Esperance urabona ko dukoze ‘hand over’ ya gihanzi. Mwarakoze cyane kuba mugejeje abahanzi aheza akaba ari ho tugiye gukomereza”

Yabwiye abakiri bato kujya bitwaza ingofero igihe bagiye mu gitaramo kuko ‘hari igihe ushaka gukurira ingofero umuntu ukabura uko ubigenza’. Bamporiki yakuriye ingofero Social Mula amwereka ko yanyuzwe n’imbumbe y’umuziki we iranga urugendo rw’imyaka itandatu amaze abirira ibyuya. Bamporiki yifurije Social Mula gutunga agatunganirwa kandi akaba umuhanzi w’icyitegererezo amugabira inka.

Ati “Ndifuza kwifuriza umuvandimwe gutunga agatunganirwa kandi n’uwo nzazira mu gitaramo cya nyuma uwo muhigo nzawuhigura kuko ni iby’ingenzi…abakurambera bacu bavuze ko uwo wifuriza gutunga umugabira. Uyu munsi turi kuwa Gatandatu kuwa kabiri Social Mula najya gusura Mama we azasangayo inka nziza,”

Yungamo ati “…Nkwifurije gutunga kandi ngutongereye gukira uzabe umuhanzi w’icyitegererezo.” Bamporiki yavuze ko iyi nka izaba iri mu rwuri kuwa kabiri w’icyumweru kiri imbere ashingiye ku kuba kwa Sebukwe ari hafi no kw’umubyeyi wa Social Mula.

Social Mula yashimye uko yakiriwe ku munsi we azahora azirikana mu buzima bwe. Yashimye umubyeyi we ndetse n’umugore we wari kumwe n’umwana. Yanyuzagamo akaririmba ateruye umwana ndetse akajya mu byicaro akamuterura.

Bamporiki yahaye inka Social Mula

Uyu muhanzi yiyongereye ku rutonde rw’abahanzi nyarwanda bakomeje umutsi bamurika Album, bakubiraho indirimbo zitandukanye. Yabihamije mu gitaramo gikomeye yakoze mu ijoro ryo kuwa 23 Ugushyingo 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.

Yari amaze ukwezi kurenga isura ye yigaragaza kenshi mu itangazamakuru, ku byapa byamamaza ku muhanda n’ahandi. Ni urugendo yavanze no guhatanira igihembo cya ‘Prix Decouvertes 2019’ gitangwa na RFI n’ubwo atabashije kwegukana igikombe kuko cyatashye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RFI).

Byose byatangiye Social Mula avuga ko ashaka gukorera igitaramo ku ivuko (ku Rwesero), abarimo Alex Muyoboke bamugira inama yo kumurika Album kugira ngo aziyitwaze ku ivuko nk’umwana wabo umaze imyaka itandatu ari umwe mu bagira uruhare mu iterambere ry’umuziki w’u Rwanda.

Yanzuye kumurika Album “Ma Vie” ayitirira indirimbo imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni ebyiri ku rubuga rwa Youtube. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuwa kane w’iki cyumweru, yavuze ko iyi ndirimbo ‘Ma vie’ isobanuye ikintu kinini mu buzima bwe.

Muri iki gitaramo Social Mula yabanjirijwe ku rubyiniro n’itsinda rya Juda Muzik rikunzwe mu ndirimbo “Burundu”, umuhanzi Kenny Sol uherutse gusohora indirimbo “My Love”, umuhanzi Gisa cy’Inganzo wakunzwe mu ndirimbo “Uruyenzi” n’izindi.

Social Mula wari umuhanzi w'imena muri iki gitaramo yaririmbye mu bice bibiri: Yahereye ku ndirimbo “Umuturanyi”, “Agakufi”, “Abanyakigali” yamwaguriye igikundiro, “Umugisha”, “Kundunduro” na “Super Star”. Asoje kuririmba iki gice yagiye mu bafana asuza bamwe mu bitabiriye barimo Bamporiki Edouard, Nyirasafari Esperance n’abandi.

Yakiriwe n’umuhanzi Rugamba Yverry waririmbye indirimbo “Amabanga” aherutse gusohora na “Nkuko njya mbirota”. Yavuye ku rubyiniro ashima uko yakiriwe anashima bikomeye Social Mula washyize umuhate mu kumurika Album ye “Ma Vie”.

Yverry yakurikiwe n’umuhanzikazi Marina Deborah wo muri The Mane wishimiwe mu buryo bukomeye muri iki gitaramo. Mbere y’uko agera ku rubyiniro Mc Kate Gustave na Mc Tino bari bayoboye iki gitaramo bavuze ko ari umuhanzikazi mwiza kandi wahinduye ikibuga cy’umuziki kuri benshi.

Marina yaririmbye indirimbo “Ni wowe”, “Log Out” anaririmba agace k’indirimbo ‘Nari High” y’abahanzi bose babarizwa muri The Mane. Nawe yashimye abitabiriye iki gitaramo avuga ati ‘Mwakoze kuza gushyigikira umuvandimwe wanjye, Social Mula.”

Yvan Buravan wegukanye ‘Prix Decouvertes RFI 2018’ yigaragaje muri iki gitaramo. Yaserutse yambaye yibanze cyane ku ibara ry’umukara. Yaririmbye indirimbo ‘Oya’ imaze umwaka umwe isohotse, ‘Si Belle’ imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni imwe ku rubuga rwa Youtube ndetse n’indirimbo “Inkuru” aherutse gushyira hanze.

Uyu muhanzi yaririmbye anoza ajwi ndetse abitabiriye bamufashishije kuririmba indirimbo ze. Yakurikiwe na Ruhumuriza James wiyise King James nk’izina akoresha mu muziki.

King James ageze ku rubyiniro yavuze ko ashaka kuririmba yibutsa indirimbo ze zakunzwe. Yahereye ku ndirimbo, “Buhoro buhoro” imaze imyaka umunani isohotse, “Ndagukunda” “Birandenga”, Ntamahitamo” n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi yahuje n’amarangamutima y’abitabiriye iki gitaramo kuko yateye arikirizwa. Yagiye aririmba buri gace k’indirimbo ye yakunzwe yagiye ashyira hanze mu bihe bitandukanye, avuye ku rubyiniro yashimye uko yakiriwe.

Uhereye ibumoso, Visi Perezida wa Sena ushinzwe iby'amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Nyirasafari Esperance na Hon Bamporiki Edouard Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco [Ateruye umwana wa Social Mula]

Bruce Melodie uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Katerine” ikunzwe muri iyi minsi ni we wari utahiwe! Ni nayo ndirimbo uyu muhanzi yahereyeho aririmba ishimangira ko imaze gucengera muri benshi.

Mu gihe cy’amezi abiri iyi ndirimbo imaze isohotse imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 600 ku rubuga rwa Youtube. Yaririmbye kandi indirimbo ‘Kungola” yakoranye n’umunyadushya Sunny, ava ku rubyiniro akangurira abafana be kureba ‘Isibo TV’ yashinze afatanyije n’umujyanama we.

Umurishyo wa nyuma w’iki gitaramo wavugijwe ahagana saa sita z’ijoro na Social Mula waserutse yahinduranyije imyenda asoreza ku ndirimbo “Yayobye” aherutse gusohora. Mu mashusho y’iyi ndirimbo yifashishijemo Anita Pendo n’umukinnyi wa filime Ndimbati wari muri iki gitaramo.

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire yizihiwe

Social Mula ateruye imfura ye ari nako aririmbira abitabiriye igitaramo

King James yishimiwe bikomeye muri iki gitaramo

Aristide Gahunzire Umujyanama wa 'Label' ya The Mane n'umuhanzikazi Marina

Bruce Melodie n'umuhanzi Kenny Sol mu gitaramo

Umukinnyi wa filime uzwi nka Ndimbati wagaragaye mu mashusho y'indirimbo 'Yayobye' ya Social Mula

Naila, umugore wa Social Mula yari muri iki gitaramo

Rugamba Yverry wateguje kumurika Album muri Gashyantare 2020



Social Mula ateruye imfura ye

Umuhanzikazi Marina ubarizwa muri 'Label' ya The Mane

Buravan aherutse gusohora indirimbo yise "Inkuru"

Yvan Buravan wegukanye 'Prix Decouvertes RFI 2018' yaririmbye muri iki gitaramo

'Igitangaza' Bruce Melodie ukunzwe mu ndirimbo 'Katerine' yatanze ibyishimo

Social Mula yamuritse Album yakubiyeho indirimbo 18

Bamporiki yabwiye Social Mula kuba umuhanzi w'icyitegererezo

Bamporiki Edouard yakuriye ingofero Social Mula wamunyuze mu gitaramo

Kenny Sol, umunyempano waminuje mu muziki ukwiye guhangwa ijisho

Gisa Cy'Inganzo yacyebutse abwira abitabiriye igitaramo ko Imana yakoze imirimo ikomeye kuri we

Inyarwanda Art Studio yabitse urwibutso rwa benshi bitabiriye iki gitaramo

Social Mula yatanze ibyishimo kuri benshi yerekana ko umuhanzi nyarwanda ashobora gukora igitaramo gikomeye atiyambaje amaboko y'abahanzi bo hanze

Yahanze ijisho imigendekere y'igitaramo cya Social Mula yamukiyemo Album 'Ma Vie'

Yabwiraga abo yasize mu rugo uko muri Camp Kigali byifashe!

Umushyushyarugamba, MC Kate Gustave umaze kuyobora ibitaramo bikomeye yifashishijwe no mu gitaramo cya Social Mula

Umushyushyarugamba, MC Tino wakunze kuvuga ko benshi mu bahanzi baririmbye muri iki gitaramo bavuka i Gikondo

Itsinda rya Juda Muzik ryigaragaje muri iki gitaramo

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Satade [Ubanza ibumoso]



UMUBYEYI N'UMWARI BAVUZE KURI SOCIAL MULA

BRUCE MELODIE YATANZE IBYISHIMO YIFASHISHIJE INDIRIMBO 'KUNGOLA'

SOCIAL MULA YAMURITSE ALBUM YE YA MBERE YISE ''MA VIE'

MARINA YARIRIMBYE MU BURYO BUDASANZWE MURI IKI GITARAMO

Kanda hano urebe amafoto menshi

AMAFOTO: Evode Mugunga-INYARWANDA ART STUDIO

VIDEO: NIyonkuru Eric-INYARWANDA.COM







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bb4 years ago
    congz Mr Mula





Inyarwanda BACKGROUND