RFL
Kigali

Jado Sinza mu gitaramo cye azagurisha Flash mu gukusanya inkunga yo gufasha abana bafite ubumuga bwo kutabona

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/11/2019 20:12
0


Umuhanzi Jado Sinza wamamaye mu ndirimbo ivuga ngo ‘Nabaho sindabona umugabo umeze nka Yesu’, mu masaha macye ari imbere arakora igitaramo yateganyije kugurishirizamo Flash ziriho indirimbo ze z’amashusho mu gukusanya inkunga yo gufasha abana bafite ubumuga bwo kutabona.



Ni igitaramo cyiswe ‘True Light Live Concert’ giteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 24/11/2019 ku Gisozi kuri Dove Hotel kuva saa cyenda z’amanywa.Muri iki gitaramo Jado Sinza araza kuba ari kumwe na True Promises Ministries, James & Daniella bamamaye mu ndirimbo ‘Mpa amavuta’, New Melody ndetse na Papi Clever uri mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi muri Kigali by’umwihariko muri ADEPR aho akunzwe bihebuje mu ndirimbo zo mu gitabo.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Jado Sinza yadutangarije ko mu gitaramo cye hari Flash zikubiyeho indirimbo ze z’amashusho zigomba kugurishurizwamo, amafaranga avuyemo akayafashisha abana 20 bafite ubumuga bwo kutabona. Yavuze ko ari abana Imana yamushyize ku mutima, bityo akaba asaba buri wese ufite umutima wo gufasha kumushyigikira kugira ngo haboneke inkunga yo gufasha aba bana bafite ubumuga.Yagize ati:

Kwinjira ni 2000 Frw ndetse na 5000Frw ariko hari Flash tuzacuruza mo imbere, maze iminsi nkora album, alubumu yararangiye, nzatanga Video. Ni album ya Video. Izo Flash tuzacuruza, amafaranga tuzazicuruza (tuzazicuruzamo hagati muri concert). Amafaranga azava muri izo flash tuzayafashisha abana bafite ubumuga bwo kutabona. Ni abana Imana yanshyize ku mutima bageze kuri 20.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi bibiri (2,000Frw) mu myanya isanzwe n’ibihumbi bitanu (5,000Frw) mu myanya y’icyubahiro. Jado Sinza yararikiye abakunzi b’ibihangano bye kwitabira iki gitaramo cye bagafatanya kuramya Imana akaboneraho no kubagezaho ibihangano bye bishya amaze iminsi ahugiyeho bigize album ye ya mbere y’amashusho ikaba n’iya kabiri y’amajwi.


Jado Sinza aganiriza abanyamakuru ku gitaramo cye


James na Daniella ni bamwe mu batumiwe mu gitaramo cya Jado Sinza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND