Waba warigeze kumva imvugo igira iti ‘icyubahiro kiraharanirwa, ntigihatirizwa cyangwa ngo kigurwe?’
Hari abagabo
ujya wumva bijujutira abagore cyangwa abakobwa batandukanye ngo ntibabubaha
ugasanga impamvu barazishakira ku gitsina gore. Nyamara ukuri ni uko umuntu
wese akubaha kuko witwara neza ugaharanira kubahwa kandi ibi ntibisaba ubuhanga
buhanitse.
Dore ibintu bike by’ibanze wakora kugira ngo igitsinagore kikubahe nk'uko tubikesha urubuga Elcrema.
1. Guhorana
ibyishimo
Ukwiye
guhora buri gihe umwenyura kabone n’ubwo ubuzima ubamo bwaba butabikwemerera,
ntugakomeze ibintu. Abantu bishimye kandi basetsa usanga banakurura abandi
bagahora bashaka kubegera. Niba uhuye n’umukobwa cyangwa umugore bwa mbere,
muganirize utuntu dusekeje kandi wifitiye icyizere ariko wirinde kubigira
birebire.
Ubu ni
uburyo bwiza bwo gufungura amarangamutima y’umugore cyangwa umukobwa muhuye
bwa mbere kuko bituma ahorana amatsiko yo kurushaho kukumenya.
2. Igirire
icyizere kandi uhore wisanzuye
Abagore benshi
banezezwa no kubona umugabo wihagazeho kandi wifitiye icyizere n’ubwo bamwe muri
bo bigira nk’aho bitabafasheho. Gukunda abagabo bigirira icyizere binaba muri
kamere y’abagore kuko bazi ko abagabo nk’aba baboneka hake. Gusa ntukihingemo
kwigirira icyizere ahubwo uge ureka bibe ibiri muri wowe ubwawe.
Iga kandi kumva wisanzuye igihe uri kumwe n’umugore kuko nawe ashobora kukugerageza kugira ngo arebe ko koko wihagazeho cyangwa ari ibyo uri kwihingamo. Nasanga koko uri umugabo uhamye, azishimira kukubona ndetse aniyumvemo ko ari wowe yashakaga.
3. Haranira
kugira ibitekerezo byagutse
Abagabo bamwe usanga batinya kurwana intambara yo kwigarurira umugore nyamara iyo umaze kwigarurira umutima w’umugore nta n’ikindi utabasha kwigarurira. Ntugakererezwe no kwibaza ngo ese ubu ndamubwira iki kuko bizaguca intege bitume unatinya. Gerageza kwegera abagore muganire ndetse hari n’ubwo bamwe usanga bakwitwaraho nabi, ibyo ntibikakubuze gukomeza buke buke uzagera k’uwo ushaka.
4. Ambara
neza
Iga kwambara
neza kandi uberwe, ntukifate nk’aho utiyitayeho.
5. Ntukabereho
gushimisha cyangwa kunezeza
Abagabo bamwe cyangwa abasore bakunda kwishushanya akaba yanakora ibyo adashoboye ngo akunde anezeze umugore cyangwa umukobwa. Ba uwo uriwe w’umwimerere. Wibaho ubuzima bwawe ngo ugire uwo unezeza, baho wisanzuye igihe ubona ntawe bishyira mu bibazo. Uwo kugukunda azagukundira icyo.
Umwanditsi: Clementine Uwiringiyimana-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO