RFL
Kigali

Abagabo gusa: Menya ibintu 5 wakora bigatuma abagore barushaho kukubaha

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/11/2019 15:47
0


Waba warigeze kumva imvugo igira iti ‘icyubahiro kiraharanirwa, ntigihatirizwa cyangwa ngo kigurwe?’



Hari abagabo ujya wumva bijujutira abagore cyangwa abakobwa batandukanye ngo ntibabubaha ugasanga impamvu barazishakira ku gitsina gore. Nyamara ukuri ni uko umuntu wese akubaha kuko witwara neza ugaharanira kubahwa kandi ibi ntibisaba ubuhanga buhanitse.

Dore ibintu bike by’ibanze wakora kugira ngo igitsinagore kikubahe nk'uko tubikesha urubuga Elcrema.

1.         Guhorana ibyishimo

Ukwiye guhora buri gihe umwenyura kabone n’ubwo ubuzima ubamo bwaba butabikwemerera, ntugakomeze ibintu. Abantu bishimye kandi basetsa usanga banakurura abandi bagahora bashaka kubegera. Niba uhuye n’umukobwa cyangwa umugore bwa mbere, muganirize utuntu dusekeje kandi wifitiye icyizere ariko wirinde kubigira birebire.

Ubu ni uburyo bwiza bwo gufungura amarangamutima y’umugore cyangwa umukobwa muhuye bwa mbere kuko bituma ahorana amatsiko yo kurushaho kukumenya.

2.         Igirire icyizere kandi uhore wisanzuye

Abagore benshi banezezwa no kubona umugabo wihagazeho kandi wifitiye icyizere n’ubwo bamwe muri bo bigira nk’aho bitabafasheho. Gukunda abagabo bigirira icyizere binaba muri kamere y’abagore kuko bazi ko abagabo nk’aba baboneka hake. Gusa ntukihingemo kwigirira icyizere ahubwo uge ureka bibe ibiri muri wowe ubwawe.

Iga kandi kumva wisanzuye igihe uri kumwe n’umugore kuko nawe ashobora kukugerageza kugira ngo arebe ko koko wihagazeho cyangwa ari ibyo uri kwihingamo. Nasanga koko uri umugabo uhamye, azishimira kukubona ndetse aniyumvemo ko ari wowe yashakaga.

3.         Haranira kugira ibitekerezo byagutse

Abagabo bamwe usanga batinya kurwana intambara yo kwigarurira umugore nyamara iyo umaze kwigarurira umutima w’umugore nta n’ikindi utabasha kwigarurira. Ntugakererezwe no kwibaza ngo ese ubu ndamubwira iki kuko bizaguca intege bitume unatinya. Gerageza kwegera abagore muganire ndetse hari n’ubwo bamwe usanga bakwitwaraho nabi, ibyo ntibikakubuze gukomeza buke buke uzagera k’uwo ushaka.

4.         Ambara neza

Iga kwambara neza kandi uberwe, ntukifate nk’aho utiyitayeho.

5.         Ntukabereho gushimisha cyangwa kunezeza

Abagabo bamwe cyangwa abasore bakunda kwishushanya akaba yanakora ibyo adashoboye ngo akunde anezeze umugore cyangwa umukobwa. Ba uwo uriwe w’umwimerere. Wibaho ubuzima bwawe ngo ugire uwo unezeza, baho wisanzuye igihe ubona ntawe bishyira mu bibazo. Uwo kugukunda azagukundira icyo.

Umwanditsi: Clementine Uwiringiyimana-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND