RFL
Kigali

Wema Sepetu wabuze urubyaro yahawe umwana

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:23/11/2019 9:46
0


Umukinnyi wa filime w’icyamamare wanabaye Nyampinga wa Tanzania mu 2006, Wema Sepetu, yahawe umwana n’inshuti ye Aunt Ezekiel umwana nk’isezerano bari baragiranye.



Wema Sepetu ni umwe mu bakobwa bafite ubwamamare bwo ku rwego rwo hejuru muri Tanzaniya akomora ku kuba ari umukinnyi mwiza wa filime, yakundanye igihe kinini n’umuhanzi Diamond Platnumz ndetse yanatowe nka Nyampinga w’igihugu cye mu 2006.

Uyu mukobwa byagiye bivugwa kenshi ko afite ubumuga bwamubujije kubyara kuva agikundana n’umuhanzi Diamond Platnumz.

Ikinyamakuru Global Publishers cyanditse ko umwe mu nshuti ze nawe ukina filime, Aunt Ezekiel yamwemereye kumuha umwana we nko kumwitura  urukundo yamweretse mu gihe yari atwite.

Ati “ Inshuti yanjye Wema namusezeranyije kumuha umwana nzabyara. Yambaye hafi mbere na nyuma y’uko mbyara.”

Wema Sepetu wari umaze igihe ashaka umwana, yahamije ko ari isezerano yari yarahawe na Aunt Ezekiel agitwite, amushimira ko yarisohoje akaba ari kumwe n’umwana we.

Ati “ Yivugiye n’akanwa ke ko azampa umwana mu gihe yari agitwite, ubu rero umwana wanjye ndamufite.”

Uyu mwana witwa Cookie nyina yamubyaranye n’umukunzi we Moses Iyobo ubyinira Diamond Platnumz, akaba amuhaye Wema Sepetu mu gihe ateganya kubyara ubuheta. 

Aunt Ezekiel na Wema Sepetu ni inshuti z'akadasohoka

Umwana wahawe Wema Sepetu nk'isezerano yagiranye n'umubyeyi we





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND