Izina Michael Sengazi rimaze kwamamara cyane mu bijyanye no gukina ikinamico n’urwenya haba mu Rwanda no mu bindi bihugu bitandukanye bya Afurika cyane cyane ibikoresha ururimi rw’igifaransa.
Ni umusore w’inzobe ufite amaso manini akagira urubavu
ruto. Kumarana nawe umwanya muto n’iyo mwaba mutaziranye ntibyakurushya kumenya
ko ari umunyarwenya, bitewe n’uburyo aganira ashyiramo amashyengo menshi.
Uyu musore w’imyaka 30 afite inkomoko mu Rwanda no mu Burundi
ariko igihe kinini akimara mu Rwanda kuko ariho akorera cyane ibijyanye no
gusetsa mu itsinda rya Comedy Knights ari no mu baritangije.
Nta gitaramo cy’urwenya gikomeye cyabereye mu Rwanda
uyu musore ntakigaragaramemo ndetse yambutse imbibe yitabira akora ibiganiro by’urwenya
bica kuri Canal Plus bizwi nka Parlement Du Rire.
Uyu musore aherutse kwandika amateka atsindira
igihembo cya Prix RFI Talent du Rire 2019 ahigitse abandi banyarwenya 10 bari
batoranyijwe mu barenga 100 bari biyandikishije mu irushanwa.
Ni igihembo cyatanzwe ku nshuro ya gatanu kikaba ari
ubwa mbere gitashye mu rw’imisozi 1000, akaba azajya kugifata muri Cote d’Ivoire
tariki 07 Ukuboza 2019 kiri kumwe n’amayero ibihumbi bine ni ukuvuga agera kuri
miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu Kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Michael Sengazi
yavuze ko kubona iki gihembo byamushimishije cyane ndetse bigeye kumufasha
gutera intambwe mu kazi ke ko gusetsa.
Yabaye umunyarwenya bimutunguye!
Mu gihe abenshi bivumburamo impano mu myaka yo hasi,
kuri Sengazi ni ikinyuranyo kuko we avuga ko yinjiye mu byo gusetsa no gukina
ikinamico bimutunguye.
Ati “ Nkiri muri kaminuza hari ahantu twahuriye n’umugore
wo muri Ishyo Art Centre, Carole Karemera, yaje azanye n’abandi banditsi nari
nasomye igitabo cy’umwe muri abo bantu ntangira kubabaza yumva igifaransa
cyanjye ni cyiza aravuga ati ‘uyu mwana ndamukeneye hari ibyo ashobora kuza
kumfasha mu byo gusoma ibitabo [café Literaire]. Ni aho byatangira nyuma
barambwira bati ‘ese hari ikibazo dukoranye mu ikinamico? Ndababwira nti nta
kibazo.”
Ikinamico ya mbere yakinnye yavugaga ku bintu byo
kurwanya ruswa mu bo bakinanye harimo Mazimpaka Kennedy umubyeyi w’umunyarwenya
Arthur Nkusi ari naho bamenyaniye biyemeza gushinga Comedy Knights.
Ati “ Arthur yari yaje kureba yakunze uko nakinnye,
twari tunarikumwe na Migisha Gerome uyobora Comedy Knights ariko Arthur ntabwo
twari tuziranye. Turavuga tuti ‘twakwihuje tugakora urwenya rwuzuye?”
Ni uko batangiye Comedy Knights igenda yaguka
yinjiramo abandi banyarwenya kugeza n’ubu iri mu matsinda yubatse izina mu
gusetsa mu Rwanda.
Ababyeyi bashakaga ko aba umunyamategeko
Sengazi yize amategeko muri Kaminuza yigenga ya Kigali
ndetse arangiza afite amanota meza ariko ntiyigeze ashaka kwambara ikanzu ngo
ajye mu rukiko yunganire abarengwa, ashinje abanyabyaha cyangwa ace imanaza.
Ababyeyi be ntibakozwaga ibyo kumva areka gushaka
akazi k’ibyo yize ngo agiye kuba umunyarwenya dore ko batanatekerezaga ko
bishobora kumwinjiriza amafaranga anaruta ayo yari kubona akora ibijyanye n’ibyo.
Ni ibintu byamusabye imbaraga nyinshi kugira ngo abibumvishe.
Ati “Ababyeyi hari igihe badasobanukirwa. Yego wowe
uba ufite icyo ushaka kugeraho. Aba ashaka ko umwana we abaho neza akagera ku
rwego yibeshaho we ubwe. Natebeye amasomo akomeye. Nahise mbumvisha mbasaba ko
bampa umwaka. Amezi atandatu yo kugerageza ngo ndebe ko byacamo neza andi
asigaye nzasuzume uko byagenze.”
Nyuma y’aho ababyeyi be bagiye bamubona mu bitaramo
bitandukanye bikomeye yagiye akorera mu bindi bihugu batangira kwizera ko hari
ikizavamo, bamuha rugari akora ibyo akunda.
Ikiraka cya mbere mu gukina yishyuwe inoti y’igihumbi
Umwaka wa 2010 ni uw’amateka kuri Michael Sengazi kuko
ari bwo yabashije yinjiye mu ruhando rwo gukina ikinamico n’urwenya.
Ikintu atazibagirwa muri icyo gihe nuko ikiraka cya
mbere yakoze yishyuwe amafaranga y’u Rwanda 1000 aho yari yakinnye mu Ishyo Art
Centre. Iki gihumbi kimaze kwikuba inshuro zitabarika azenguruka ibihugu by’amahanga
bitewe no gusetsa.
Amafaranga menshi Michael Sengazi avuga ko amaze
gukorera kuva yatangira umwuga ko gusetsa avuga ari ayo yatsindiye muri Prix
RFI Talent du Rire angana na miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.
Kugeza ubu Michael Sengazi avuga ko abanyarwenya
batarahabwa agaciro bakwiye mu Rwanda, bitewe nuko ari uruganda rukiri
kwiyubaka, ibintu avuga ko bizagenda bihinduka uko iminsi ishira.
Michael Sengazi afite inzozi zo kuzaba umukinnyi ukomeye ndetse akagera muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Mu mwaka utaha azitabira ibitaramo bitandukanye by’urwenya ku mugabane w’uburayi cyane cyane mu Bufaransa.
Michael Sengazi ni umunyarwenya umaze kubaka izina ku rwego mpuzamahanga
TANGA IGITECYEREZO