Imyaka yo mu 1970 kugera mu 1980 ni bimwe mu bihe bikomeye bitazabigirana mu muziki wo mu Karere u Rwanda ruherereyemo, kuko habayeho abahanzi b’abahanga bakoze indirimbo zakunzwe kugeza no kuri ubu.
Umuziki wo muri icyo gihe wakorerwaga mu matsinda yacurangaga mu buryo bw’umwimerere akoresha ibucurangisho bya kizungu byiganjemo gitari n’ingoma.
Itsinda rya Simba Wanyika ni rimwe mu yakanyujijeho mu gihugu cya Kenya no mu bihugu byo mu Karere muri rusange. Ryatangiye gucurangira muri Kenya mu 1971 rishinzwe n’abavandimwe bari baturutse muri Tanzaniya ari bo Willson Kinyonga na George Kinyoga na William Kiyonga, bakaba bari bafiteyo itsinda ryitwaga Arusha Band ryavukiye muri Tanzaniya.
Iri tsinda ryakoraga umuziki wo mu njyana ya Rumba imenyerewe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko bagakoresha ururimi rw’Igiswahili. Ubuhanga bwabo bwatumye bigarurira Abanyakenya b’ingeri zinyuranye bakorera amafaranga menshi mu bitaramo bitandukanye batumirwagamo.
Itsinda rya Simba Wanyika ryaje gusenyuka burundu mu 1994, mbere
yaho ryari ryaragiye ricikamo ibice abarigize bagenda bakora amatsinda yabo. Mu
1978 bamwe mu bacuranzi baryo baryiyomoyeho maze bashinga iryitwa Les Wanyika
ari naryo ryakoze indirimbo yitwa “Sina Makosa” yamenyekanye cyane.
Les Wanyika nayo yaje
gucikamo ibice mu 1981 bamwe mu bari bayirimo bashinga itsinda bise Super
Wanyika Stars.
Simba Wanyika bari
abanyarwanda
Itsinda rya Simba Wanyika
ryakoze indirimbo nyinshi zakunzwe ku buryo budasubirwaho mu myaka yo mu 1970 n0
mu 1980 zirimo “Baruwa ya Mapenzi”, “Mapenzi Rejea”, “Nakupenda Cherie”,
Shilingi Yaua Tena Maua” n’izindi nyinshi.
Abavandimwe baritangije
ntabwo bakibaho ariko hasigaye umwe witwa William Kinyonga, ubusanzwe witwa
William Bizimana amazina yahawe n’ababyeyi be akaba ari Jeremiah Petero
Semajangwe Karekezi.
Mu kiganiro yagiranye na KU TV mu mwaka ushize, William Kinyonga niwe wahishuye ko bavukiye muri Tanzaniya ariko bakaba bafite inkomoko mu Rwanda. Ati “Njyewe navukiye muri Tanzaniya ni byo ariko njyewe nturuka kure cyane. Nturuka mu Rwanda i Kigali.”
Muri icyo gihe yaganiraga
n’umunyamakuru wa KU TV uyu musaza wavutse mu 1958 nubwo ku isura ushobora kumukekera mu myaka 70 yari abayeho mu buzima bubi cyane budakwiye umuntu
waririmbye muri Simba Wanyika.
William Kinyoga yari
yambaye imyenda isa nabi kandi ishaje, yicaye ahantu hameze nko mu ngarani ari
naho arara. N’ubwo bigaragara ko ubuzima atari bwiza na gako aba yisekera
akanyuzamo akaririmba indirimbo zabo.
Yabwiye umunyamakuru ko
nta muntu n’umwe wo mu muryango we baherukana abayeho ku bw’impuhwe z’abagiraneza.
Umwe mu babaye mu itsinda
rya Simba Wanyika, Sijali Zuwa yavuze ko mu gihe yamaranye na William Kinyonga
rimwe na rimwe yagiraga uburwayi bwo mu mutwe ibishobora kuba intandaro y’ubuzima
bubi arimo.
Undi muturanyi w’uyu
musaza witwa William Shikami we yavuze ko ubuzima bubi William Kinyonga arimo
bwatewe n’uko mu muryango bakoreshaga amarozi akaba yarasabwe gutanga ibitambo
kugira ngo yongere amere neza.
Amafaranga ava mu bihangano bya Simba Wanyika aribwa n’abana ba bakuru be baririmbanaga muri iri tsinda, mu gihe Isi yamubereye umuravumba.
TANGA IGITECYEREZO