Inama ya Komite Nyobozi y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika CAF yateranye kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ugushyingo mu mujyi wa Cairo mu gihugu cya Misiri, yafatiwemo imyanzuro itandukanye irimo impinduka nyinshi mu marushanwa atandukanye ategurwa na CAF.
Yari inama yaguye yahuje komite nyobozi ya CAF ya yayobowe n’umuyobozi
mukuru wa CAF Ahmad Ahmad ikaba yari yitabiriwe na Samuel Eto’o Fils wari ufite
umushinga yashakaga kugeza kuri komite ya CAF , mbere yuko inama itangira
habanje gufatwa umunota wo kwibuka nyakwigendera Ahmed Amr Ateya wari ushinzwe
gutegura igikombe cya Afurika cyabatarengeje imyaka 23 witabye Imana mu minsi
ishize.
Mu nama yabereye i Cairo yize ku ngingo nyinshi inafatirwamo
imyanzuro igamije gukomeza kubaka umupira w’amaguru wa Afurika mu byiciro
byose, n’imishinga igamije iterambere ry’umupira wa Afurika.
Imyanzuro yafatiwe mu nama ya CAF
1.
Hemejwe ko irushanwa rya
CHAN rizabera mu gihugu cya Cameroon mu mwaka wa 2020 rizatangira tariki ya 4
kugeza 25 Mata.
2.
Hemejwe kandi ko igikombe
cya Super Cup ku mugabane wa Afurika izahuza ikipe ya Esperance de Tunis na
Zamalek izaba tariki 14 Gashyantare 2020 ibere i Doha muri Qatar.
3.
Hemejwe kandi ko mu
irushanwa ry’igikombe cy’isi cyama Club kizaba mu mwaka wa 2021, bwambere umugabane wa Afurika
uzahagararirwa n’amakipe , ni ukuvuga ikipe ya mbere,iya kabiri ndetse n’iya
gatatu muri Champions league ya Afurika 2020/2021.
4.
Mu marushanwa y’abakiri
bato ndetse n’abagore hemejwe ko hazajya hitabira amakipe 12.
5.
Hemejwe ko itariki
irushanwa rya CAN 2021izatangiriraho izemezwa mu biganiro bizahuza igihugu
kizakira (Cameroon) na CAF ikazatangazwa nyuma.
6.
Hemejwe kandi ko ubuyobozi
bwa CAF buzagena itariki, amasaha ndetse naho imikino izabera nyuma y’ubusesenguza
buzakorwa.
7. Hemejwe kandi ibihembo bitatu bizatangwa mu mwaka, harimo umukinnyi mwiza wigaragaje mu ikipe ye, Hazahembwa perezida w’ikipe wigaragaje ndetse n’igihembo cyo kuzirikana uwagiriye sosiyete umumaro.
Inama
yasojwe perezida wa CAF Ahmad Ahmad yibutsa Komite gukomeza imyiteguro yo gutanga
ibihembo ku mukinnyi mwiza w’umunyafurika wigaragaje mu mwaka wa 2019, igikorwa
giteganyijwe kuzaba tariki 07 Mutarama 2020 kizabera i Cairo mu gihugu cya
Misiri.
Imyanzuro yafashwe na komite nyobozi ya CAF
Umwanditsi
– SAFARI Garcon – inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO