RFL
Kigali

Chorale de Kigali yateguranye umwihariko igitaramo cya Noheli 'Christmas Carols Concert 2019'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/11/2019 12:28
0


Ku cyumweru kibanziriza umunsi mukuru wa Noheli wa buri mwaka, Chorale de Kigali itegurira abakunzi bayo igitaramo kimaze kumenyerwa cyane n’abatuye mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu nkengero. Icy'uyu mwaka kirimo umwihariko.



Iki gitaramo cya Chorale de Kigali kizwi ku izina rya “Christmas Carols Concert’ kimaze gukundwa n’abatari bake, kigiye kuba ku nshuro ya karindwi. Icy'uyu mwaka kizaba tariki 22 Ukuboza 2019 kibere muri Kigali Conference and Exhibition Village ahahoze ari Camp Kigali muri salle yitwa Akagera.

Nk’uko InyaRwanda.com twabitangarijwe na Visi Perezida wa mbere wa Chorale de Kigali Bwana RUKUNDO Charles Lwanga, buri mwaka bashaka umwihariko bategurana igitaramo mu rwego rwo kunezeza abakunzi babo. Yagize ati:"Igitaramo cy’uyu mwaka nk’uko bisanzwe, gifite umwihariko ugereranyije n’ibindi bitaramo byakozwe kuva mu mwaka wa 2013, haba mu mitegurire yacyo, haba no mu ndirimbo zizaririmbwa."


Buri mwaka Chorale de Kigali ikora igitaramo cyinjiza abantu muri Noheli

Ku bijyanye n’imitegurire, yavuze ko ubu hatangiye kugurishwa amatike kare mu rwego rwo kwirinda umuvundo w’abayashaka ari benshi ku munsi nyirizina w’igitaramo. Yagize ati: "Turifuza ko umubare munini cyangwa se amatike yose azaba yagurishijwe mbere y’itariki y’igitaramo kugira ngo abantu bazaza mu gitaramo bazinjire neza, buri wese yerekwa umwanya yagenewe, cyane cyane ko ubu buri tike iriho numero y’umwanya azicaraho."

Yakomeje adutangariza ko ibi byakozwe mu rwego rwo gukosora amakosa yakozwe umwaka ushize, aho imyanya bari babwiwe ko iri muri salle yabaye micye ugereranyije n’amatike yari yagurishijwe, bigatuma bamwe basubizwa amafaranga y’amatike bari baguze, ntibabashe gutaramana na Chorale de Kigali. Yijeje abakunzi ba Chorale de Kigali ko ibyo bitazongera kuko byafatiwe ingamba.

Ku bijyanye n’indirimbo bateguriye abakunzi babo, yadutangarije ko ubu igitaramo cy’uyu mwaka ari cyo kigiye kuririmbwamo indirimbo nyinshi z’ikinyarwanda nk’uko byagiye bisabwa n’abakunzi babo. Muri zo kandi, higanjemo izahimbwe z’abahanzi ba Chorale de Kigali zinogeye amatwi n’umutima.


Chorale de Kigali mu gitaramo cy'umwaka ushize

Chorale de Kigali ni Chorale ibarizwa muri Cathedrale Saint Michel, ikaba yarashinzwe mu mwaka wa 1966. Ni Chorale igizwe n’abanyamuryango basaga 150, abarenga 80 % bakaba ari urubyiruko. Ni Chorale imaze kumenyekana cyane mu Rwanda ndetse no mu mahanga, kubera indirimbo zihimbanywe kandi zikaririmbanwa ubuhanga igenda igeza ku bakunzi bayo haba mu bitaramo, muri gahunda zitandukanye iririmbambo ndeste n’izo ibagezaho kuri channel ya Youtube yayo imaze kugira abayikurikira barenga ibihumbi cumi na bitanu buri munsi.

Mu bikorwa bya vuba iheruka gukora, harimo igitaramo yateguranye n’abaririmbyi b’ibirangirire ku mugabane w’Uburayi baririmba mu buryo bwa Opera, ari bo Elodie Kimmel na Loic Felix. Iki gitaramo baririmba basa n’abakina ikinamico, cyabaye mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira 2019 cyashimishije abari bakitabiriye dore ko ari na bwo cyari kibaye bwa mbere mu gihugu cy'u Rwanda.

Igitaramo ngarukamwaka “Christmas Carols Concert” cya Chorale de Kigali, gitegurwa mu rwego rwo gusangira ibyishimo bya Noheli n’abakunzi bayo, ndetse no kubifuriza kuzasoza neza umwaka urangiye no kuzatangire undi mu mahoro no mu munezero. Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yatangiye kugurishwa. Kwinjira ni 15,000F muri VVIP, 10,000F muri VIP na 5,000F mu myanya y'inyuma. Amatike aragurishirizwa muri Librairie ya Saint Michel na Librairie ya Sainte Famille.


Chorale de Kigali imaze kuba ubukombe mu muziki uririmbwa ukanacurangwa n'abaririmbyi b'abahanga

REBA HANO 'MUSHUMBA USHAGAWE' YA CHORALE DE KIGALI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND