RFL
Kigali

Rehoboth Ministries igiye kwizihiriza isabukuru y'imyaka 25 aho yavukiye muri ERC Kimisagara

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/11/2019 18:39
0


Nyuma y'imyaka 25 Rehoboth Ministries itangiye umurimo w'ivugabutumwa mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Rehoboth Ministries irimo gutegura igitaramo cyo kwizihiza isabukuru kizabera Kimisagara muri Restoration Church aho yavukiye.



Ni ibirori bizaba kuwa 22/12/2019 bibere muri ERC Kimisagara ari naho Rehoboth Ministries yavukiye igatangira ari Chorale nyuma ikaza kuba Ministry. Impamvu yatumye iki gitaramo gitegurwa kuzabera muri Restoration Church Kimisagara ni uko abanyamuryango bose ba Rehoboth Ministries bazirikana imirimo ikomeye Imana yabakoresheje bakibarizwa ku Kimisagara nk'uko bitangazwa na Patrick Munini Perezida w'iri tsinda.

Aganira na Inyarwanda.com, Patrick Munini yagize ati" Ni uko tuzirikana imirimo ikomeye Imana yadukoresheje mu murimo wayo tubarizwa Kimisagara. Ikindi ni uko twumva dufite inshingano yo gushimira Imana, itorero ndetse n'abantu bahagararanye natwe muri uru rugendo rw'imyaka 25, baradushyigikira mu buryo bwose kugeza uyu munsi tukaba tukibasha gukorera Imana dushikamye."

Yakomeje agira ati "Ibi rero kubikorera aho twavukiye ni iby'agaciro gakomeye kuri twe kandi bisobanura ko duhora twibuka kandi tuzikana ubufasha bwose twahawe ndetse turashima n'Imana yabanye natwe kandi ikomeje kubana natwe. Turifuza gutumira abantu bose babanye natwe muri uru rugendo ndetse n'abakunzi ba Rehoboth Ministries, muzaze mwese duhimbaze Imana kandi tuyishimire ku migambi myiza ifite ku murimo wayo."

Rehoboth Ministries yamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka; Turagushima Mana, Ku musaraba, Uri uw'igitangaza, Tuzahimbaza, Intimba, Nari mu mwijima, Uri mwiza Mana n'izindi nyinshi. Imana yabakoreshe imirimo ikomeye kandi y'ubutwari aho bagize uruhare rukomeye mu gusana imitima y'abanyarwanda no komora ibisebe binyuze mu butumwa bwiza bukubiye mu ndirimbo zabo. Yatanze umusanzu ukomeye mu kongera kubaka ubumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda. Yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umurimo w'uburirimbyi mu Rwanda no mu karere by'umwihariko. 


Rehoboth Ministries igiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 25






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND