RFL
Kigali

Abakobwa bifuza guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2020 bahawe ikaze-Ibyo basabwa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/11/2019 9:19
1


Kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2019 irushanwa rya Miss Rwanda 2020 ryatangijwe, hashyirwaho ibintu 11 umukobwa asabwa kugira ngo yemererwa guhatanira ikamba ry’agaciro kanini ku mukobwa uryegukanye.



Ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 ryegukanwe na Nimwiza Meghan uri mu Bwongereza mu guhatanira ikamba rya Nyampinga w’Isi (Miss World 2019). Yahawe ibihembo birimo imodoka, ahembwa buri kwezi umushahara 800,000 Frw anafashwa mu mishinga ye n’ibindi.

Rwanda Inspiration Back Up ihagarariwe na Ishimwe Dieudonne [Prince Kid], yasohoye itangazo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2019, ivuga ko kwemeza Nyampinga w’u Rwanda 2020 hazashingirwa ku muco, ubwiza n’ubwenge. 

Rwanda Inspiration Back Up itegura iri rushanwa kuva mu mwaka wa 2009, yagize iti “Turajwe ishinga no guha imbaraga umukobwa, kwerekana umuco w’u Rwanda no gushyiraho urubuga rufasha mu gutanga umusanzu mu iterambere ry’imibereho myiza n’umuco by’igihugu.”

Bavuze ko mu myaka ishize, Miss Rwanda yabaye ikibuga ku bakobwa bahataniye ikamba kuko babashije guhatana bigiriye icyizere bagaragaza icyo bashoboye biha agaciro ndetse bunguka amasomo y’ubuzima. 

Bati “Twishimiye guha ikaze itsinda rishya ry’abakobwa bafite umuhate”.

Abakobwa bashaka guhatanira ikamba rya Miss Rwanda basabwa ibi bikurikira:

-Kuba ari umunyarwandakazi (Indangamuntu cyangwa Pasiporo)

-Kuba afite imyaka hagati ya 18 na 24

-Kuba yararangije amashuri yisumbuye

-Kuba azi kuvuga neza Ikinyarwanda n'urundi rurimi hagati y'Icyongereza n'Igifaransa

-Kuba afite uburebure guhera kuri 1,70 m

-Kuba afite BMI iri hagati ya 18.5 na 24.9

-Kuba atarigeze abyara

-Kuba yiteguye kuguma mu Rwanda byibuze mu gihe cy’umwaka nyuma yo gutorwa nka Nyampinga

-Ntagomba gushyingirwa cyangwa gushinga urugo mu gihe akiri Nyampinga

-Kuba yiteguye guhagararira u Rwanda ahantu hose n’igihe cyose abisabwe cyangwa biri ngombwa;

-Kuba yiteguye gukurikiza no kubahiriza amahame yose n’amabwiriza agenga ba Nyampinga. 

Umukobwa ushaka kwiyandikisha guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2020 anyura ku rubuga rwa www.missrwanda.rw


Abakobwa bahawe ikaze mu guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2020

Umukobwa uzatorwa azasimbura Miss Nimwiza Meghan, Nyampinga w'u Rwanda 2019

MISS NIMWIZA MEGHAN ARI MU BWONGEREZA GUHATANIRA IKAMBA RYA MISS WORLD 2019

"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mamy4 years ago
    Nizere ko uzaba miss azwi. Miss popularity we se azazana akahe gashya, azaze avuga ko ari umwana w'umwalimu, umunyozi...





Inyarwanda BACKGROUND