Bitewe n’uko mu myaka 15 ishize abana bavukaga batagejeje igihe bahitaga bapfa, uyu munsi mu karere ka Kirehe bizihije umunsi mpuzamahanga w’abana bavutse badashyitse mu nsanganyamatsiko igira iti "umwana wese uvutse adashyitse akwiriye kwitabwaho"
Mu myaka ishize iyo umubyeyi yabyaraga umwana udashyitse yarahangayikaga bikamutera kwiheba, kwiyakira no kwakira umwana umwana abyaye bikamunanira bigafatanya n’ubumenyi buke mu kwita ku mwana uvutse adashyitse bikaviramo wa mwana gupfa cyane ko n’amwe mu mavuriro nta bushobozi buhagije yari afite bwo kwita kuri uwo mwana
Uyu munsi wa none
birashoboka ko umwana uvukiye amezi atanu, atandatu ndetse n’arindwi abasha
kubaho mu gihe yitaweho neza, ni ukuvuga ko bagomba kumurinda umwanda aho ugiye
kumufata wese agomba kubanza gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune ubundi
bakamuheka mu buryo bwa kanguru aho umubyeyi w’umugabo cyangwa umugore akuramo
imyenda yo hejuru agaheka umwana mu gituza atambaye kugirango umwana agumane
ubushyuhe bityo abashe gukura neza
Nyuma yo kwitabwaho
umwana arataha ariko agakomeza gukurikiranwa n’abaganga kugeza igihe baboneye
ko ameze neza
Minisiteri y’ubuzima
irasaba ababyeyi gufasha abana bavutse badashyitse nk’impunzi ibahungiyeho idafite
ikintu na gito cyo gutangiriraho kuko bisaba ko bitabwaho by’umwihariko, ikindi
basaba ni ugukumira inda z’abana b’abakobwa bakiri bato kuko iyo basamye bakiri
bato, baba bafite ibyago byinshi byo kubyara abana badashyitse
Ku isi yose buri mwaka habarurwa
miliyoni10 z’abana bavuka badashyitse, mu gihe mu Rwanda habarurwa 10% by’abo
bana buri mwaka
TANGA IGITECYEREZO