Cubahiro Jeff Jordy wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Elite Model Look 2019 ku rwego rw'Isi yaje mu bahungu 5 ba mbere. Uwitwa Yireh ukomoka muri Dominican Republic yabaye uwa mbere mu bakobwa naho Andrej wo muri Solvakia aba uwa mbere mu bahungu.
Iri rushanwa ryabereye i Paris mu Bufaransa ryahuje abanyamideli 49 bagiye batsinda amarushanwa
ya Elite Model Look mu bice bitandukanye by’Isi, barimo na Cubahiro Jeff Jordy
watsinze irushanwa rya Elite Model Look East & West Africa akaba
ahagarariye u Rwanda.
Umwiherero watangiye tariki 15 urangira tariki 17
Ugushyingo aho bigishwaga ibintu bitandukanye byabafasha guteza imbere impano yabo
yo kumurika imideli, mu gihe tariki 18 Ugushyingo 2019 ari bwo irushanwa
ryasojwe.
Aba banyamideli bari bamaze iminsi ine mu Bufaransa,
batowemo 15 bajya mu cyiciro cya nyuma barimo abakobwa 10 n’abahungu batanu,
maze Cubahiro Jeff Jordy abagaragaramo.
Umusore witwa Andrej ukomoka muri Solvakia niwe wabaye
uwa mbere mu bahungu mu gihe Yireh wari uhagarariye Dominican Republic yabaye
uwa mbere mu bakobwa.
Iri rushanwa ryabaye ku nshuro ya 36 riha amahirwe
abaryitabiriye kubona akazi ko kumurika imideli mu bihugu bitandukanye no
kwamamariza ibigo bikomeye.
Irushanwa rya Elite Look Model ryatangiye mu 1983
nyuma rigenda rigaba amashami mu bice bitandukanye by’Isi. Ni ku nshuro ya
mbere u Rwanda rwari rwitabiriye iri rushanwa.
TANGA IGITECYEREZO