Mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’uburayi 2020, wabereye muri Luxembourg warangiye Portugal itsinze Luxembourg ibitego 2-0 ihita inakatisha itike yo kuzakina Euro2020, Cristiano Ronaldo watsinze igitego cya kabiri yasezeranyije abanya Portugal ko agiye gukuraho agahigo k’umukinnyi watsindiye igihugu cye ibitego byinshi mu mateka.
Igitego Cristiano Ronaldo yatsinze Luxembourg ku munota wa 86 w’umukino, cyuzuzaga ibitego 99, uyu musore amaze gutsindira igihugu cye cyamwibarutse. Arabura igitego kimwe gusa kugira ngo ace agahigo ko kuba umukinnyi wa kabiri wujuje ibitego ijana atsindiye igihugu cye mu mateka y’umupira w’amaguru nyuma y’umunya Iran Ali Daei.
Ali
Daei w’imyaka 50 y’amavuko ni umunya Iran wakiniye amakipe akomeye byumwihariko
yo mu budage arimo Hertha Berlin na Bayern Munich mu myaka ya 1999-2002, kuri
ubu utoza ikipe ya SAIPA y’iwabo muri
Iran yigeze gukinira, niwe ufite agahigo kuri iyi si ko kuba ariwe mukinnyi
watsindiye ikipe ye y’igihugu ibitego byinshi, mu myaka 13 Ali yakiniye Iran
yakinnye imikino 149 atsinda ibitego 109.
Christiano
Ronaldo w’imyaka 34 y’amavuko, uyoboye ubusatirizi bwa Juventus de Turin yo mu
butaliyani ndetse n’ubusatirizi bw’ikipe
y’igihugu ya Portugal akanayibera kapiteni, amaze kuyitsindira ibitego 99 mu
mikino 164 yakinnye.
Nyuma
y’umukino Portugal yatsinzemo Luxembourg Ronaldo yasezeranyije abanya Portugal
ko intera y’ibitego 10 imutandukanya n’umunya Iran Ali Daei, agiye kubitsinda
ikavamo maze agasigara ariwe ufite agahigo ko kuba ariwe mukinnyi watsindiye
ikipe ye y’igihugu ibitego byinshi mu mateka y’umupira w’amaguru.
Mu
magambo make Ronaldo yagize ati” Uduhigo twose tugomba gukurwaho akaba ari nge
udusigarana”.
Ikipe
y’igihugu ya Portugal itozwa na Fernando Santos yasoje imikino yo mu matsinda
iri ku mwanya wa kabiri inyuma ya Ukraine yasoje ari iyambere irusha Portugal
amanota atatu, aya makipe abiri ya mbere yahise abona tikeya EURO 2020.
Cristiano
Ronaldo abajijwe impamvu mu mikino 2 aheruka gukina muri Juventus yasimbujwe,
yavuze ko amaze ibyumweru nka bitatu atameze neza 100% ariko, bibaye ngombwa
yakwitangira ikipe ye ndetse n’igihugu cye by’umwihariko.
Cristiano Ronaldo yatsinze igitego cya 99 muri Portugal
Ronaldo aba yakoze ibishoboka byose kugira ngo ashakire intsinzi igihugu cye
Cristiano yahesheje ikipe ye igikombe cy'uburayi batsinze u Bufaransa
Umwanditsi
– SAFARI Garcon – inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO