RFL
Kigali

Basketball: Nijimbere Guibert wakiniraga IPRC- Kigali yasinye muri Patriots BBC

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/11/2019 23:56
0


Ikipe ya Patriots BBC ifite igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda ya Basketball muri uyu mwaka ikomeje kwiyubaka, kuri ubu yamaze wibikaho Nijimbere Guibert wakiniraga RP IPRC- Kigali ku masezerano y’imyaka ibiri.



Patriots BBC ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yatangaje ko yamaze gusinyisha uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi wigaragaje cyane  mu mwaka ushize w’imikino. Nijimbere  Guibert wakiniraga IPRC Kigali BBC yari asanzwe yitabazwa na Patriots BBC mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye iyi kipe yajyaga yitabira bikaba ngombwa ko itira abakinnyi.

Muri uyu mwaka, Nijimbere yakiniye ikipe ya Patriots BBC mu irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (GMT 2019), bagerana ku mukino wa nyuma ndetse uyu musore atorwa nk’umukinnyi w’irushanwa.

Yayikiniye kandi mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike ya Basketball Africa League 2020, ryabereye muri Tanzania, Patriots BBC itsinda imikino ine yose yarikinnyemo.

Kuri ubu iyi kipe iri kwitegura ijonjora ry’ikiciro cya kabiri rizabera i Kigali muri Kigali Arena  hagati ya tariki ya tariki ya 17 na 22 Ukuboza 2019.

Nijimbere Guibert bisa nkaho impano ye yagaragaye cyane mu mwaka wa  2013, aho yakiniye ikipe ya New Stars Youth Team yo mu Burundi ku myaka 16, ku myaka 17 azamuka mu ikipe nkuru ahita ashyiraho agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere ukinnye mu ikipe nkuru ari muto mu gihugu cy’u Burundi, aho yakinnye imyaka ine akahava aza mu Rwanda, yahageze mu mwaka wa 2016 ubwo yari aje kwiga no gukinira ikigo cya RP-IPRC Kigali.

Nyuma yo kwitwara neza by’umwihariko mu mwaka w’imikino ushize, Guibert yayoboye  ikipe mu mukino wa All-Star Game ’Team Guibert’ yari ihanganye n’iya Team Aristide, ikipe yari ayoboye iza no kwitwara neza itahukana intsinzi.

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND