Umunsi ku munsi bigenda bimenyerwa ko SKOL Lager idahwema kubana n'abakunzi bayo hagamijwe guhuza urugwiro mu nshuti n'abavandimwe binywera no ku kinyobwa kibibafashamo. Kuri iyi nshuro abaturiye i Kanombe ni bo bari batahiwe.
Ni mu gitaramo cy'urwenya kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2019, ahazwi nko kuri K-One Bar i Kanombe aho abanyarwenya barimo George, Joshua, Prince n'abagize itsinda rya Zubby Comedy barimo Fred, Toussaint ndetse na Kepha basusurukije abakunzi babo bagorora imbavu biratinda bisomera ku kinyobwa cyabo cya Skol Lager.
Nk'uko byagaragariye abari muri iki gitaramo nuko intego uruganda rwa SKOL Brewery rwari rwihaye ubwo bazanaga Skol Lager iri mu birango bishya n'icupa rishya hiyongeyeho inyito ya 'Live- Laugh- Lager' tugenekereje mu kinyarwanda bisobanuye "Baho-Useka-Unywa Lager" usanga iyi ntero imaze gukwira hose.
Ibitaramo nk'ibi bizakomeza kuba hirya no hino mu mujyi wa Kigali hagamijwe gususurutsa abakunzi b'ikinyobwa Skol Lager aho babahera ikinyobwa kuri promotion ndetse bagezwaho ni urwenya binyuze mu banyarwenya bakomeye hano mu Rwanda.
Umunyarwenya Joshua yatembagaje abari bitabiriye iki gitaramo
Habagaho ni umwanya wo guha amahirwe abafite urwenya bagasangiza abandi
Abanyarwenya Kepha na Fred bagize itsinda rya Zubby Comedy bishimiwe muri iki gitaramo
Kumva urwenya winywera kuri Skol Lager umunezero utaha umutima
Umwanditsi: Eric RUZINDANA - INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO