RFL
Kigali

MU MAFOTO: Bwa mbere Rayon Sports yakoze igikorwa kitarakorwa n’indi kipe mu Rwanda

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/11/2019 14:01
1


Rayon Sports ibinyujije mu cyo bise “Rayon Sports Day” yakoze igikorwa cyo kwerekana umwambaro mushya w’iyi kipe izambara muri uyu mwaka w’imikino, igikorwa cyabereye kuri Stade ya Kigali mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu. By'umwihariko cyari cyiganjemo ibirori bitangaje, binaryoheye ijisho.



Hari hubatswe Podium ku kibuga, inzira iza kunyurwamo n’abayobozi ndetse n’abakinnyi ku mpande zose itatse neza, iyo nzira ikaba yarasaga n’umutuku (tapi rouge) ikikijwe n’inkumi ndetse n’abasore bari bafite ingoma nziza zigezweho bari kuzivuza banaririmba badasobanya.

Hahamagarwaga umukinnyi akava mu rwambariro akinjira mu kibuga asuhuza abafana, yagera kuri tapi rouge agakebuka agasuhuza abafana bose ari nako bamuririmba banamukomera amashyi, hanyuma agakomeza imbere akurira Podium aho yahahuriraga n’umuyobozi runaka wahamagawe akamwambika umwambaro uriho nimero yambara ndetse n’izina rye n’ubwo hari imyambaro wasangaga itariho amazina y’abakinnyi.

Abakinnyi bose ba Rayon sports bahawe imyambaro mishya uretse abadahari bitewe n’uko bari mu ikipe y’igihugu Amavubi. Abakinnyi 21 nibo babonetse banahabwa imyambaro mishya mu birori byari biryoheye ijisho.

URUTONDE RW’ABAKINNYI BAHAWE IMYAMBARO MISHYA UKO BAKURIKIRANYE

1.Rugwiro Herve 4
2.Mazimpaka Andre (GK,30)
3.Nsengiyumva Emmanuel Ganza (GK,29)
4.Mugisha Gilbert (12)
5.Iradukunda Eric Radou (14)
6.Bizimana Yannick (23)

7.Sekamana Maxime (24)
8.Tumusime Altijan (28)
9.Runanira Hamza (6)
10. Ciza Hussein (10)
11. Nyandwi Saddam (16)
12.Ndizeye Samuel (25)
13.Omar Sidibé (9)
14.Mike Niyomwungeri (26)
15.Olokwei Commodore (11)
16.Nizeyimana Mirafa (8)
17.Habimana Hussein Eto’o (20)
18.Amran Nshimiyimana (5)
19.Iragire Saidi (2)
20.Irambona Eric Gisa (17)
21.Sarpong Michael (19)

Byose birebe mu mafoto uko byagenze



Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tuyishime chantal4 years ago
    Nanje nkumufana wanyu ndabakunda cyane Mandi mbifurije nokuzakomeze mukitwara neza my mwaka wa 2020 nkuko mwitwaye my mwaka wa 2019 ,amahirwe masa kuba rayon bose.





Inyarwanda BACKGROUND