RFL
Kigali

Nigeria: Umuhanzikazi Chookar uherutse gusohora indirimbo ‘Loving me’ afite amatsiko yo kugera mu Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/11/2019 16:27
0


Nnenna Chukwuka Ekuma uzwi nka Chookar mu muziki ni umunya-Nigeria uri mu bahagaze neza mu muziki wa Gospel uherutse gushyira hanze indirimbo Loving me‘ yishimiwe n’abatari bacye. Chookar afite amatsiko yo kugera bwa mbere mu Rwanda akirebera imbonankubone igihugu yaratiwe na benshi ko ari cyiza cyane.



Chookar ntabwo aragera mu Rwanda na rimwe, gusa biri mu byo yifuza cyane nk’uko yabitangarije Inyarwanda.com. Ati "Sindagera mu Rwanda na rimwe ariko ndabiteganya" Ateganya kuza mu Rwanda mu gihe cya vuba ubwo azaba ari mu rugendo ruzenguruka Afrika y’Iburasirazuba. Avuga ko yahawe amakuru ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyane ndetse ko n’abagituye ari beza, ibyo bikaba biri mu byamuteye amatsiko yo kuzasura u Rwanda.

Indirimbo ye nshya yitwa Loving Me yagiye hanze ku wa 1 Ugushyingo 2019 iri mu zigezweho muri Nigeria mu muziki wa Gospel. Ni indirimbo yakoze abifashijwemo n'inzu ifasha abahanzi yitwa Spiritualbeatz Entertainment iyoborwa na Kelly Lyon, iyi nzu bakaba bafitanye amasezerano y'imikoranire.

Nyuma yo kugirana amasezerano na Kelly Lyon uhagaze neza muri Nigeria mu bijyanye no gutunganya indirimbo, Chookar akomeje kubera benshi icyitegererezo mu muziki bitewe n’intambwe ishimishije amaze gutera mu muziki we, ibintu byasembuwe n'uko n’ubusanzwe ari umunyempano yihariye mu kuririmba by’akarusho akaba n’intyoza mu guhogoza.

Uyu muhanzikazi w’umunyamwuka akaba n’umwanditsi w’indirimbo zisingiza Imana ufashwa na Beatz Entertainment ari mu cyiciro cy’umuziki cyihariye dore ko afatwa nk’uwahanze injyana ya ‘Colors’ iri mu zikunzwe cyane muri Nigeria, ikaba imaze kumutumbagiriza izina. Chookar yisanga cyane mu njyana zitandukanye zirimo“Alternative”, “Afro-pop” n’izindi. 

Mu masaha macye ashize, Chookar yabwiye Praise World Radio iri mu zikomeye muri Nigeria ko atiyumvisha ukuntu umuntu ahagarika umuziki wa Gospel akajya mu muziki usanzwe. Yavuze ibi mu gushimangira ko we ashinze imizi mu muziki uhimbaza Imana. Kanda HANO urebe ikiganiro yagiranye n'iyi Radiyo.

Ikinyamakuru Punchng cyo muri Nigeria cyanditse ko bitewe n’uburyo Chookar akoramo umuziki mu njyana zinyuranye, akabikora mu buryo ushaka ndetse no mu buryo utari uzi ko bwagushimisha, bifasha umuziki wa Gospel uyu muhanzikazi akora guhoramo udushya ndetse no gukundwa cyane uko ibihe bisimburana.


Chookar yatangiye umuziki kera akiri umwana muto cyane, awutangirira muri korali y’abana. Yakuze akunda kwitabira cyane Repetition za korali y’abana ndetse kenshi ubwo yabaga ari wenyine yaba muri ‘Douche’ n’ahandi, yabaga arimo kuririmba.

Nnenna Chukwuka Ekuma ari we Chookar atuye muri Leta ya Ebonyi muri Nigeria. Yizihiza isabukuru y’amavuko kuwa 14 Werurwe. Yakuriye mu mujyi wa Port Harcourt umujyi munini cyane muri Leta ya Rivers. 

Mu mwaka wa 2003 yagize ibyago apfusha se. Nyuma ni bwo we n’umuryango we bagiye gutura mu Burasirazuba bwa Nigeria biyemeza kujya gutura muri Abija mu murwa mukuru wa Nigeria ubwo yari asoje amashuri yisumbuye.

Yaje gushinga imizi mu byo kwizerwa nk’umukristo nyuma y’ibihe bikomeye yanyuzemo byo kubura umubyeyi we akiri umwana muto, ibintu byatumye atangira kujya yifatira imyanzuro akiri umwana. 

Chookar yaje kwerekeza i Lagos umujyi munini cyane muri Afurika aho yaje gukura Diplome mu bijyanye na 'Creative Arts' muri Unilag, nyuma aza no guhaha ubumenyi mu by’umuziki muri 'Peterking College Of Music'. 

Indirimbo ye nshya ‘Loving me’ iri gukora ku mitima ya benshi hirya no hino ku isi. Muri iyi ndirimbo abwira abantu ko Yesu Kristo ari nshuti iruta izindi bityo ko uwifuza inshuti nyanshuti yahitamo Yesu Kristo. Iyi ndirimbo ye yayishyize ku masoko mpuzamahanga atandukanye agurishirizwaho umuziki.


Chookar akimara guhabwa iki gihembo yashimiye cyane 'Manager' we Kelly Lyonn

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘LOVING ME’ Y’UMUHANZIKAZI CHOOKAR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND