RFL
Kigali

Ama G The Black ari gukora filime yise “Ngunda” atekereza kwifashishamo Senderi Hit n'abandi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/11/2019 10:17
0


Umuraperi Hakizimana Amani uzwi nka Ama G the Black ageze kure umushinga wa filime yise “Ngunda” azifashishamo benshi mu bakinnyi ba filime nyarwanda basanzwe bazwi n'abandi banyempano muri uyu mwuga ndetse n’abahanzi nka Senderi Hit bakoranye indirimbo “Zabonetse” n'abandi.



Integuza y’iyi filime y’uruhererekane yiswe “Ngunda” y’amasegonda 30’ yashyizwe hanze mu ntangiriro z’iki cyumweru. Igaragaza Ama G the Black ari umukunzi w’ibiryo ku buryo umwe mu bakozi amubaza ati “Ubundi iyo nzara yawe nti gati iki?”, Ama G The Black ahita amureba ‘ikijisho’.

Yumvikanamo kandi amajwi y’indirimbo “Nyabarongo” Ama G the Black yakoranye n’umuhanzi Safi Madiba imaze imyaka itanu iri ku rubuga rwa Youtube. Ni imwe mu ndirimbo yahaye ijambo Ama G The Black mu rugendo rwe rw’umuziki kugeza n’ubu.     

Ama G The Black yabwiye INYARWANDA ko akimara kunoza gukora umushinga wa filime y’uruhererekane yatekereje kuyita “Nyabarongo” ashingiye ku nkuru y’ibyo we na Safi Madiba baririmbye mu ndirimbo yumvikanisha uwageze muri Kigali utifuza gutaha ku ‘bw’uburyohe bw’uyu murwa’

Akomeza avuga ko yanatekereje kuyitirira “Ngunda” uvugwa mu migani yo mu Rwanda. Ngunda, yari umugabo w’icyago, yari ishyano, yari igisahiranda; uko yaryaga ni nako yahingaga. 

Yahingaga Rubona yose agakubitaho na Musasu. Iyo ni yo yari isambu ye. Ndetse ngo imisozi y'i Rwanda ni amabimba Ngunda yashingaga. Uwo mugabo yari afite n'imirima ku Nyundo ya Bugoyi.              

Ashingiye ku nkuru yakubiye muri iyi filime yanzuye kuyita “Ngunda” anasohora integuza yayo. Ama G the Black avuga ko filime ye ishushanya ubuzima bw’abantu babiri baje muri Kigali ariko imibereho ntibe kimwe bitewe n’intumbero ya buri umwe.

Yagize ati “Hari abaje muri Kigali batangira gushakisha ubuzima abenshi bagiye bahera mu bikoni (abakozi bo mu rugo) kandi hari ukuntu umuntu aba avuye mu cyaro akabona ibiryo ari ubwa mbere abibonye akabirya by’intangarugero,”

Yungamo ati “…Umuntu aza muri Kigali akararikira byinshi kugeza igihe abereye umugabo wateye imbere wageze ku bikorwa by’indashyigikirwa.

“Ndashaka kwerekana ko umuntu wavuye kure ashobora kuza muri Kigali hanyuma ducye abonye akatubyaza umusaruro...harimo ingingo yo gudapfusha amafaranga ubusa uzi icyo ushaka kubera uzi aho wavuye harimo ingingo yo gukanura amaso ukamenya icyo ushaka muri macye.” 

Ama G the Black avuga ko hari bamwe mu bantu baza muri Kigali bagahugira kuri ‘smartphone’, kureba filime zisobanuye n’ibindi mu gihe abandi bizigamira bakiteza imbere wareba imibereho ugasanga itandukanye kandi bose baranyuze inzira imwe baza muri Kigali.

Iyi filime izajya inyura kuri Televiziyo imwe ikorera mu Rwanda no ku rubuga rwa Youtube. Ni filime kandi yifuza gukinishamo bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda barimo na Senderi Hit bunze ubumwe igihe kinini. 

Ati “Ariko ndifuza gushyiramo n’abahanzi nka Senderi Hit rwose ndikumutekerezaho.”

Mu bakinnyi bazwi bazakina muri iyi filime harimo Esther [Uzwi muri filime Seburikoko ari umugore wa Rulinda] n’abandi. ‘Season’ ya mbere y’iyi filime yamaze gukinwa batangiye gufatira amashusho ‘season’ ya kabiri.

Senderi Hit waririmbye mu bukwe bwa Ama G The Black ashobora kwifashishwa muri filime "Ngunda"


AMA G THE BLACK YATEKEREJE KWITIRIRA IYI FILIME INDIRIMBO "NYABARONGO" YAKORANYE NA SAFI MADIBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND