RFL
Kigali

Prezzo wakoranye indirimbo na Asinah ararembye nyuma yo gufatwa ku ngufu n'abagore batatu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/11/2019 16:30
1


Umuraperi ukomeye muri Kenya uzwi nka Prezzo wahatanye mu irushanwa rya Big Brother, biravugwa ko ari mu bitaro bya Karen nyuma y'aho ahawe ibiyobyabwenge n'abagore batatu bakamusambanya muri Hotel iherereye mu Mujyi wa Nairobi.



Jackson Ngechu Makini wiyise Prezzo [CMB Prezzo] ngo yabanje guhabwa ikiyobyabwenge cya Cocaine cyo ku rwego rwo hejuru n'ibinini bya Viagra byongera imbaraga mu gutera akabariro.

Ikinyamakuru The Citizen dukesha iyi nkuru gitangaza  ko aba bagore batatu bakekwaho gusambanya Prezzo ku gahato bamaze gutabwa muri yombi na Polisi ikorera mu mujyi wa Nairobi.

Abo bagore ni Vivian Mutheu, Patricia Nduta na Ruth Macharia nk'uko n'umwe mu bapolisi bakorera kuri sitasiyo ya Karen yabitangaje.

Umuco wo gukoresha imiti yongera imbaraga mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina si Prezzo uyikoresheje muri Kenya gusa kuko na Will Paul yigeze kujya mu bitaro yakoresheje spectra ikubye inshuro 14 viagra.

Prezzo ni umuhanzi wakunze kuvugwa mu nkuru za byacitse zerekeranye n'abagore. Aherutse gutandukana n'umuntanzaniyakazi Amber Lulu nyuma yo kumukekaho kumuca inyuma.

Prezzo afitanye umushinga w'indirimbo n'umuhanzikazi Asinah Erra imaze hafi imyaka ibiri itarajya hanze.

Ubwo bayikoraga ifoto bafashe bari muri studio yavugishije benshi aho uyu mugabo yari yashyize umutwe hagati y'amaguru ya Asinah wari wambaye agakabutura gato cyane.

Indirimbo bombi bakoranye ntirasohoka n'ubwo basohoye integuza yayo

Prezzo wo muri Kenya na Asinah bifotoje mu buryo budasanzwe bitungura benshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ngeniyumva4 years ago
    Yooo! ntago bisobanutse





Inyarwanda BACKGROUND