Abaririmbyi bahuriye mu itsinda rya Bright Five Singers bashimishije abakunzi b’umuziki wabo mu gitaramo cyabo cyo gushima Imana ibyiza yabakoreye mu myaka ine bamaze cyabaye kuri iki Cyumweru.
Bright Five Singers bageze ku rubyiniro saa kumi n'ebyiri zirenzeho
iminota 40, ari abasore batandatu (bane baririmba na babiri bacuranga) bambaye
kositimu z'ibara ry'ivu. Babanje kunamira abari baje mu gitaramo cyabo ubundi
bahera ku ndirimbo yitwa Lords Prayer.
Abari mu gitaramo bari batuje cyane ubona bashaka kumva neza indirimbo kuruta kuba baganira, bakomaga amashyi ari uko indirimbo irangiye ubundi ukabona bongorerana akanya gato bakongera bagatuza. Bakurikijeho “Ngirira Imbabazi”, “Zakewusi”, “Umushumba Utarumanza”, na “God Will Make a way” igice cya mbere kiba kirarangiye bajya kuruhuka.
Igice cya Kabiri cyafunguwe n’umukobwa w’umurundikazi,
Nicole, ufite ubuhanga mu kuririmba mu buryo bwa Opera, maze ahera kuri “Wishing
You Were”, Akomereza ku yitwa “Aimer”, afatanya na Karangwa Kwizera Fabrice wo muri
Bright Five Singers baririmbana “Perhaps Love”, nyuma afatanya n’itsinda ryose
kuririmba “My Heart Will Go On” ya Celine Dion ikaba yishimiwe cyane.
Igice cya kabiri cyasojwe nyuma yo kuririmba indirimbo “Urukumbuzi” y’umuhanzi Mani Martin yishimiwe n’abantu bari buzuye mu cyumba mberabyombi cya Serena Hotel.
Byari ukuva mu buryohe bajya mu bundi kuko igice cya
gatatu cyo cyari injyanamuntu! Umuyobozi wa Bright Five Singers, Alain Marius
yaririmbye indirimbo mu buryo bwa Opera yitwa “Madamina” yanditswe na Mozart
wabayeho mu myaka yo mu 1700. Ijwi ry’uyu musore ririmo ubuhanga ryakuruye
abantu bamuha amashyi y’urufaya ndetse bamusaba kuyisubiramo.
Aba basore kandi baririmbye indirimbo zakanyijeho mu bihe byo ha mbere nka “Rwanda Rwiza” ya Augustin Ngabonziza, “Nzoja ku Gasozi” ya Nicolas, “Umutoni” ya Orchestre Nyampinga ariko bageze ku yitwa “Ngwino Unsange” nayo ya Nyampinga abantu bose bahagurutse bacinya akadiho.
Bajya gusoza bashyizeho indirimbo zitandukanye zo
gusingiza Imana zirimo “Dusingize Imana”, “Niba Uhoraho” n’izindi zafashije abantu
kubyina bisanzuye.
Bright Five Singers bashimaga Imana ibyo yabakoreye mu myaka ine bamaze bakorana ubutumwa biciye mu ndirimbo basoreje ku ndirimbo yitwa Match-Up maze abantu bataha bigaragara ko banyuzwe ku kigero cyo hejuru.
REBA NGWINO UNSANGE YISHIMIWE CYANE
Alain Marius yaririmbye Madamina akurirwa ingofero
Abasore ba Bright Five Singers bagaragaje ubuhanga mu kuririmba
Prospere ushinzwe ijwi rya Alto muri Bright Five Singers
Salus Band niyo yacuranze muri iki gitaramo
Bright Five Singers bamaze imyaka ine baririmba
Kizito Mihigo ari mu bitabiriye iki gitaramo
Abihaye Imana batandukanye bitabiriye iki gitaramo
Bamwe bagiye mu mwuka
Bizihiwe bacinya akadiho
Byari ibyishimo gusa ku bitabiriye iki gitaramo
REBA ANDI MAFOTO yafashwe na Mugunga Evode/ Inyarwanda Art Studio
TANGA IGITECYEREZO