RFL
Kigali

Igihangange muri sinema Roman Polanski arashinjwa icyaha cyo gufata ku ngufu yakoze mu myaka 45 ishize

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:9/11/2019 17:04
0


Umukinnyi wa filime w’umufaransakazi, Valentine Monnier, arashinja igihangange muri sinema Roman Polanski kumufata ku ngufu mu mu 1975 ubwo yari afite imyaka 18. Uyu mugore ashinja Roman Polanski watwaye ibihembo bya Oscar kumufata ku ngufu ubwo bari muri hoteli yo mu Busuwisi akiri umwangavu.



Iki ni ikirego gishya kuri uyu musaza ukomoka muri Pologne wahunze Ubutabera bwa Amerika mu 1978 ubwo yashinjwaga gufata ku ngufu umwana w’imyaka 13. Kuva ubwo yabaye impunzi n’ubwo hagiye hageragezwa uko yashyikirizwa ubutabera bwa Amerika ariko ntibigerweho.

Valentine Monnier yabwiye ikinyamakuru Le Parisien ko iri hohoterwa ryakoranywe ubunyamaswa kuko yabanje kumukibita mbere y’uko amusambanya. Monnier wakinnye filime nke mu myaka yo mu 1980 yiyemeje kuvuga ibyamubayeho mu gihe Polanski yitegura gushyira hanze filime ye nshya ivuga ku butabera.

Nyuma y’inkubiri yatangijwe n’abagore bakina bagiye bafatwa ku ngufu, Monnier nawe yafashe icyemezo cyo kwandikira Polisi ya Los Angeles n’umugore w’umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa, Brigitte Macron.

Umunyamategeko wa Polanski, Hervé Temime, yavuze ko batemera na gato ibyo umukiriya we ashinjwa kuko iki cyaha bivugwa ko cyakozwe mu myaka 45 ishize nta bundi cyari kigeze kivugwa.

Polanski yagiye ashinjwa ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina inshuro nyinshi. Mu 201o umukinnyi wa filime w’umwongerezakazi Cahrlotte Lewis yamushinje kumusambanya mu 1982 ubwo yari afite imyaka 16. Undi mugore witwa Robin nawe mu 2017 yamushinje kumusambanya mu 1973 ubwo yari afite imyaka 16.

Muri Nzeri 2017, uwahoze akina filime, Renate Langer yatanze ikirego avuga ko yasambanyijwe ku gahato na Polanski mu 1972 ubwo yari afite imyaka 15. Ibi birego byose uko ari bitatu yabihakanye yivuye inyuma kuko ngo nta gihamya cy’ibyo ashinjwa.

Polanski wayoboye filime zirimo “Rosemary’Baby” na “Chinatown” yashinjwe guha ibiyobyabwenge umwana w’imyaka 13 mbere y’uko amusambanya mu 1977. Yemeye icyaha afungwa iminsi 48 nyuma ararekurwa ari nabwo yahise afata icyemezo cyo guhungira mu Bufaransa. 

Roman Polanski yagiye ashinjwa ibyaha byo gusambanya abangavu inshuro nyinshi

Valentine Monnier avuga ko yasambanyijwe na Polanski afite imyaka 18






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND