RFL
Kigali

Umuhigo wa Miss Magambo Yvette wasoje Kaminuza muri ‘Software engineering’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/11/2019 16:51
0


Magambo Yvette wabaye igisonga cya kane cya Miss Supranational Rwanda 2019 akanambikwa ikamba rya Miss Personality, ni umwe mu banyeshuri basaga 9,000 bahawe impamyabumenyi muri Kaminuza y’u Rwanda.



Umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri basoje amasomo muri Kaminuza y'u Rwanda wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Ugushyingo 2019 kuri Sitade Huye. Ni umuhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye, Umushyitsi Mukuru yari Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.

Miss Magambo Yvette yasoje amasomo mu ishami rya Software Engineering muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami rizwi nka KIST. Bari abakobwa barindwi mu bahungu 37. 

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Magambo Yvette, yavuze ko ubumenyi yakuye muri Kaminuza agiye kubukoresha mu kwiteza imbere no guteza imbere sosiyete nyarwanda abinyujije mu guhangana ‘application’ nshya ibafasha abantu mu buzima bwa buri munsi

Yavuze ko yitinyutse yiga amasomo ya ‘science’ biturutse ku cyizere yigiriye yumva ko ibyo umuhungu yakora nawe yabikora kandi mu buryo bunoze. Ati “Ntabwo byoroshye! Ariko ntibyigeze binca intege ahubwo byatumye nigirira icyizere ko nshoboye nanjye. Ibyo umuhungu ya kwiga nanjye numva ko mbishoboye.”

Uyu mukobwa yashimye ababyeyi, inshuti ndetse na Leta y’u Rwanda yamuhaye ‘bourse’ yo kwiga. Yabijeje ko azabyaza umusaruro amahirwe yahawe.

Ni ku nshuro ya Gatandatu Kaminuza y’u Rwanda itanga impamyabumenyi. Vincent Ntaganira ni we munyeshuri rukumbi wahawe impamyabumenyi y'ikirenga (PHD). Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi ni 9,382 barimo ab'igitsinagore 3,488 ndetse na 5,894 b'igitsinagabo.

Miss Magambo Yvette ari mu banyeshuri 9,382 bahawe impamyabumenyi ya Kaminuza

Uyu mukobwa avuga ko agiye guhanga 'application' izafasha benshi mu buzima bwa buri munsi

Miss Magambo Yvette wambaye nimero 09

MISS MAGAMBO YVETTE YABAYE IGISONGA CYA KANE MISS UMUNYANA SHANITAH






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND