RFL
Kigali

SKOL izakomeza gushyigikira iterambere rya Comedy Knights yateguye “Caravane du rire” mu bihugu bitatu-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/11/2019 16:52
0


Uruganda rwa Skol rwatangaje ko ruzakomeza gushyigikira urugendo rw’iterambere rw’abanyarwenya bo mu Rwanda bibumbiye mu itsinda rya Comedy Knights banogeje Iserukiramuco ry’Urwenya Kigali International Comedy Festival rizagezwa mu bihugu bitatu.



Comedy Knights yateguye ibitaramo yise “Caravane du rire” bigiye kumara iminsi itatu bibera mu Mujyi wa Kigali. Ni ibitaramo byatumiwemo abanyarwenya bakomeye bo mu Rwanda n’abo mu mahanga. Bizagezwa mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).  

Mu kiganiro n’itangazamakuru, kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Ugushyingo 2019, cyabereye kuri Hotel The Mille Collines, Benurugo Kayinamura Emilienne ushinzwe kwamamaza ikinyobwa cya Skol Lager (Brand manager), yatangaje ko bazakomeza gushyigikira Comedy Knights mu murongo wo gushimisha abanyarwanda.

Yavuze ko batangiye gukorana na Comedy Knights muri uyu mwaka wa 2019 nk’ikipe nziza bishimiye. Anavuga ko kimwe mu byo SKOL ishyize imbere harimo guteza imbere abakora umwuga wo gusetsa. Yagize ati:

…SKOL Lager ni kimwe mu binyobwa SKOL yaje guteza imbere ‘comedy’ turashaka gufasha abanyarwenya yaba ari abanyarwanda yaba abo muri Afurika muri rusange gutera imbere ni yo mpamvu tuba turi kumwe nabo mu bikorwa nk’iki kugira ngo intego twihaye tuyigereho.

Yavuze ko ubufatanye bwabo na Comedy Knights butarangirira aho gusa ahubwo binabafasha gushimisha abakiriya babo banyuzwe n’ibinyobwa bwabo. Avuga ko bazakomeza gukorana na Comedy Knights kugeza ubwo bazabona hari aho bageze. 

SKOL yavuze ko izakomeza gushyigikira urugendo rw'iterambere rya 'comedy' mu Rwanda no muri Afurika

Babou umwe mu banyarwenya babarizwa muri Comedy Knights, yavuze ko n’ubwo benshi bakunze kubabaza impamvu bongera umubare w’abanyarwenya bakoresha batazabireka kuko 'bakorana n’abantu’ kandi bakaba bashaka guteza imbere impano z’abanyarwenya bakizamuka.

Yavuze ko bafitanye umubano wihariye n’andi matsinda y’abanyarwenya bo mu Rwanda no mu mahanga kandi ngo bazakomeza kubigenza uko. Yashimye uruganda rwa SKOL rwabagiriye icyizere bagakorana mu gufatanya gushimisha sosiyete nyarwanda n’abandi. 

Babou avuga ko baremye inzira n’abanyarwenya batumiye i Kigali bizeye ko n’abo mu bihe biri imbere bazabatumira gutaramira mu mahanga. Ati “…Ndashaka gushimira Umuterankunga nka SKOL kuba barafashe ‘industry’ yacu bakayiteza imbere bakifatanya natwe. Kuko ibi ntabwo ari ibyacu gusa ntabwo ari ibya Comedy Knight gusa ni iby’abanyarwanda muri rusange.” 

Umunyarwenya Kigingi wo mu Burundi ni umwe mu batumiwe muri “Caravane du rire”. Yavuze ko yishimira gutaramira mu Rwanda kuko ari igihugu cy'abavandimwe’ kandi ko mu gaseke yitwaje hari n’ubutumwa bubiba amahoro.

Anavuga ko umunyarwenya akwiye kugira uruhare mu guharanira impinduka mu gihugu cye bitagomba kurarangira mu gutera urwenya gusa. Ati “Hari aho guseka gusa ariko natwe numva ko dufite uruhare mu gutanga ubutumwa bwubaka. Ntitugatinye ibintu durashobora kubihindura n'ubwo tukiri bato."

Umunyarwenya Gohou wo muri Cote d’Ivoire, yatangaje ko urwenya rufite umwihariko mu guhuza abantu kuko buri wese witabiriye aseka ariko ngo mu muziki habamo amahitamo y’injyana. 

Tsitsi we avuga ko ‘comedy’ atari amafaranga gusa ahubwo bisaba no kwitanga kugira ngo ugire aho ugera. Yavuze ko bisaba kunyura muri byinshi ugatekereza ahazaza hawe. Ashimangira kuba umwirabura bikwiye kuba ikintu cyo kwishimira.

Kuri uyu wa 08 Ugushyingo 2019 ibitaramo bya “Caravane du rire” birabera muri Camp Kigali mu rurimi rw’Icyongereza n’Ikinyarwanda, guhera saa moya z’umugoroba. Ibi bitaramo bizakomeza kuwa 09 Ugushyingo 2019 mu rurimi rw’Igifaransa.

Abanyarwenya bo mu mahanga bitabiriye ibi bitaramo ni umunya Côte d’Ivoire Michel, Abanyafurika y’Epfo Tsitsi na Lindy Johnson, Kigingi wo mu Burundi na Oumar Manet wo muri Guinée Conakry.

Kwinjira ku banyeshuri ni 5 000 Frw 10 000 mu myanya isanzwe (Ordinary) na 25 000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP).

Michel Gohou umunyarwenya ukomeye muri Afurika yavuze ko azaba umuranga mwiza wa SKOL muri Afurika y'Epfo

Benurugo Kayinamura Emilienne Ushinzwe kwamamaza ikinyobwa cya SKOL LAGER

Lindy Johnson Umunyarwenya wo muri Afurika y'Epfo avuga ko akizitirwa no gukoresha izindi ndimi mu mwuga we

Umunyarwenya Kigingi wo muru Burundi [Uri hagati] avuga ko yitwaje agaseke karimo 'kubiba amahoro'

Umunyarwenya Babou yashimye SKOL yabateye inkunga mu rugendo rwabo

Umunyarwenya Tsitsi wo muri Afurika y'Epfo

Ouman Manet wo muri Guinne Conakry

Michael Sengazi ubarizwa muri Comedy Knight

AMAFOTO: Regis Imanishimwe-IM MEDIA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND