RFL
Kigali

Miss Burundi 2019 azahembwa imodoka ya Miliyoni 12 Fbu atemberezwe i Dubai n’ibisonga bye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/11/2019 14:41
1


Kompanyi ya Miss Burundi Event yahawe gutegura amarushanwa y’ubwiza ya Miss Burundi 2019, kuwa 01 Ugushyingo 2019 yahaye ikaze abakobwa b’Ubwiza, Ubwenge n’Umuco bashaka guhatanira ikamba ryashyiriweho ibihembo bitandukanye.



Mu kiganiro n’itangazamakuru, Mugisha Gaelle Umuyobozi wa Miss Burundi Event, yatangaje ko abakobwa bashaka guhatanira ikamba biyandikisha bifashishije imbuga nkoranyambaga z’iri rushanwa.

Yavuze ko bazahitamo abakobwa 20 bahagarariye Intara zose z’u Burundi kandi ko icumi (10) muri bo ari bo bazajya muri kimwe cya kabiri cy’irushanwa giteganyijwe kuba kuwa 14 Ukuboza 2019.

Umukobwa uzegukana ikamba azamenyekana kuwa 21 Ukuboza 2019. Abakobwa bazagera mu cyiciro cya nyuma ni batanu bazatorwamo Miss Burundi n’ibisonga bye bibiri, Miss Populaire na Miss Heritage.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe iyamamaza bikorwa muri Burundian Tourism Board, Salvator Ntahomenyereye, yabwiye itangazamakuru ko Minisiteri y’ubucuruzi, inganda n’Ubukerarugendo ishyigikiye itorwa rya Miss Burundi.

Avuga ko na Guverinoma y’u Burundi igishyigikiye iki gikorwa kuko ‘cyazanwe n’abakiri bato kandi ko urubyiruko ari rwo Burundi bw’ejo hazaza’.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ntihatangajwe ibihembo Miss Burundi 2019 azahembwa.

Umuyobozi wa Miss Burundi Event, Gaëlle Mugisha yahaye INYARWANDA, ubutumwa bugaragaza ko Nyampinga w’u Burundi 2019 azahembwa imodoka ya Miliyoni 12 Fbu agatemberezwa i Dubai n’ibisonga bye.

Nyampinga w’u Burundi azahembwa imodoka ya Miliyoni 12.000.000Fbu. Mu gihe cy’amezi 12 azahembwa Miliyoni 3.600.00 bivuze ko buri kwezi azajya ahembwa 300.000 Fbu.

Azishyurirwa amafaranga y’urugendo rw’icyumweu kimwe i Dubaï n’ibindi azakenera.

Igisonga cya Mbere [1ère dauphine]: Azishyurirwa amafaranga y’ishuri mu gihe cy’umwaka umwe 2020-2021 angana na 3.000.000Fbu. Azishyurirwa kandi amafaranga y’urugendo rw’icyumweru kimwe muri Dubai n’ibindi azakenera.

Mu gihe cy’amezi 12 azahembwa 3.600.000 Fbu bivuze ko mu gihe cy’ukwezi kumwe azajya ahembwa 300.000 Fbu.

Igisonga cya kabiri [Élue 2ème dauphine] azishyurirwa amafaranga y’ishuri mu gihe cy’umwaka umwe 2020-2021: 3.000.000fbu. Nawe azishyurirwa buri kimwe cyose mu rugendo rw’icyumweru kimwe azakorera i Dubai.

Mu gihe cy’amezi 12 azahembwa 2.400.00 Fbu bivuze ko ku kwezi kumwe azajya ahembwa 200.000 Fbu.

Nyampinga ukunzwe [Miss Populaire] mu gihe cy’umwaka umwe azashyirirwa amafaranga y’ishuri angana na 2.000.000fbu. Azishyurirwa kandi buri kimwe cyose azakenera mu rugendo rw’icyumweru azakorera mu Mujyi wa Caire [Misiri].

Ku kwezi kumwe azajya ahembwa 100.000 Fbu bivuze ko mu mwaka umwe azahembwa 1.200.000 Fbu.

Nyampinga w’Umuco [Miss Héritage] azashyurirwa amafaranga y’ishuri umwaka umwe 2020-2021 angana 2.000.000 Fbu. Mu gihe cy’amezi 12 azahembwa umushahara ungana na 1.200.000 bivuze ko mu kwezi kumwe azahembwa 100.000Fbu.

Aba bakobwa bose bazajya bakatwa 20% ku mafaranga binjije yose agendanye no gukoresha ibirango bya Miss Burundi Event.

Umukobwa uhatanira ikamba rya Miss Burundi 2019 agomba kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 25 y’amavuko. Asabwa kandi kuba yararangije Kaminuza areshya na 1,65m cyangwa azirengeje. Uyu mukobwa kandi asabwa kuba atarengeje ibiro 65.

Kuri uyu wa 06 Ugushyingo 2019 Fondation Femidejabat [Association Pour La Consolidation de la Paix au Burundi ‘Acopa-Burundi’] na Union des Artistes du Burundi et de la Diaspora [ Unabudi-Inyenyeri z’Uburundi ku Isi yose], babwiye itangazamakuru ko hari byinshi banenga kompanyi ya Miss Burundi Event harimo no kuba idashaka ko hari ababafasha.

Bavuze ko gutora Misss Burundi bikwiye gushyirwa mu maboko ya Leta ‘nta muntu n’umwe cyangwa se ishyirahamwe ubyitirirwa’.  Basabye ko igikorwa cya Miss Burundi 2018-2019 gihagarikwa kandi ko hagashyirwaho komite itegura ibigenderwaho kugira ngo umukobwa ahatanire iri kamba.

Aha ni Perezida Nkurunziza w'u Burundi yakira Miss Burundi 2017 n'ibisonga bye

Bamwe mu bakobwa bari bahataniye ikamba rya Miss Burundi 2018







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sommaire Manirakiza4 years ago
    Jew Ikibaz Mfite Nuko Babaha Amahera Make Cne?? Niburiburi Baba Bakwiye Kubaha Nka 30million Umwumwe





Inyarwanda BACKGROUND